IGIHE

Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo

21 30-11-2019 - saa 20:15, Matthew Ndirima

Impuguke n’abakurikiranira hafi ibibazo bya politiki mu karere k’ibiyaga bigari kimwe n’abanyarwanda ubwabo, batangiye kubona nk’ibyo babonye hambere, mu gihe Guverinoma ya Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda yasinywe hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni i Luanda muri Angola, muri Kanama uyu mwaka.

Bitandukanye n’ibiteganywa n’ayo masezerano, Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda (CMI) rwakajije umurego mu guta muri yombi, gukorera iyicarubozo no gufunga abanyarwanda ku maherere, utaretse gufasha mu buryo bw’amikoro cyangwa ubwa gisirkare, umutwe wa RNC n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, bagamije kumena amaraso mu Rwanda.

Ku wa 12 Ugushyingo 2001, Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyasohoye inkuru yari ifite umutwe bidashidikanywa uwo wari ugenewe, ugira uti “Nta mpamvu yo gusaba imbabazi, Kagame abwira Museveni”.

Ugucisha make kwa Perezida Kagame nicyo gisubizo yahaye Yoweri Museveni wari umaze kwishyira mu bibazo, ubwo uwahoze ari Minisitiri w’u Bwongereza Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Clare Short, yanengaga Perezida wa Uganda ku ibaruwa yamwandikiye ku wa 28 Kanama 2001, amusaba yeruye “inyongera ya miliyoni $139 zirenga ku zindi miliyoni $113 mu nkunga zari zisanzwe”, ubwo Museveni yiteguraga gutera u Rwanda.

Mu magambo ye y’ubushotoranyi, Perezida Museveni yabwiye Clare Short muri iyo baruwa ko akwiye ku mutabara, abeshya ko u Rwanda rufite “abasirikare 100 000 ugereranyije n’abe 40 000 rwateguraga gutera” igihugu cye, bityo akeneye inkunga yihutirwa y’u Bwongereza kugira ngo abashe kuringaniza ingabo ugereranyije n’abasirikare b’u Rwanda yavugaga ko ari benshi.

Museveni ku mpamvu zimwe, yiyumvishaka ko iyo baruwa ye n’amagambo rutwitsi ayikubiyemo biguma ari ibanga rye hamwe n’uwo munyapolitiki w’umwongereza ukomoka muri Ireland. Nyamara uyu mutegetsi w’umunya-Uganda yari afite ikindi kimutegereje.

Madamu Clare Short yabinyujije mu mucyo. Yahise atumira Perezida Kagame na Museveni mu biganiro i Londres, byayobowe na Guverinoma y’u Bwongereza ngo harebwe ikibazo nyakuri Museveni afite.

Kuri Perezida wa Uganda wahoragana imbere ibitekerezo byo gukunda Afurika, ashaka kwigaragaza ku muyobozi wa mbere w’impinduramatwara Afurika yaba yaragize, kubwira ibigize ibaruwa ye umuntu wa gatatu, byongeye umuyobozi w’umunyafurika yari amaze iminsi avuga nabi ku ntumwa y’igihugu cy’igihangange cyanakolonije igihugu cye mu myaka isaga ijana, ryari ishyano rimugwiriye.

Madamu Short yaritonze. Yatanze kopi z’iyo baruwa ku bari bagize itsinda ryagiye mu biganiro bose, ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, na bagenzi be bari kumwe mu nama, ku buryo yahindukiriye Museveni akamubwira ati “iyi baruwa ni mbi bwana Perezida.”

Ugukomeza kwinangira ku biganiro bifunguye ku ibaruwa ye n’ibiyikubiyemo byarakaje Short, wahise asaba ko ahubwo asaba imbabazi Perezida Kagame.

Nk’uko bigaragara muri raporo yasohowe na International Crisis Group (ICG) ku wa 21 Ukuboza 2001, “ibaruwa yo ku wa 28 Kanama yagejeje ahantu Museveni wageragezaga kurwanya ko ibiyikubiyemo biganirwaho kimwe n’amagambo yakoreshejwe, mbere y’uko abwirwa gusaba imbabazi Kagame kandi Minisitiri Short akabimubwirira imbere ye.”

Museveni mu bikorwa bye byo gukomeza gupfobya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo yita ko “budashoboye mu bijyanye na politiki” mu ibaruwa ye, yahindutse nk’umunyeshuri w’umunyafurika wo mu kinyejana cya makumyabiri, urimo kwirukankira kuregera umuyobozi w’ishuri w’umukoloni, abarwaniye mu kigo.

Mu biganiro by’i Londres, abahuza b’Abongereza bageze ku mwanzuro ko ibirego bya Perezida Museveni ku Rwanda ari ibinyoma bigamije kuyobya uburari ku bikorwa bye by’ubushotoranyi kuri iki gihugu.

Byaje gutuma hemezwa ko abayobozi bombi “bafatanya mu guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi yitwaje intwaro ndetse bakaganira ku masezerano yo guhererekanya amanyabyaha.” Nyamara mu myaka yakurikiye ni uko Museveni atubahirije ingingo n’imwe mu zemeranyijwe i Londres.

Perezida wa Uganda ahubwo yagiye mu mwanya wo kwanga u Rwanda yeruye. Mu myaka hafi makumyabiri ntabwo yigeze acogora.

Guverinoma ye n’inzego z’umutekano zirangajwe imbere n’Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare (CMI), zakomeje gutera inkunga ndetse zigafasha mu buryo bweruye imitwe y’iterabwoba igamije kumena amaraso mu Rwanda, imwe muri yo izwi ni RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa na FDLR igizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi bashyize imbere ingengabitekerezo ya jenoside.

Museveni yakuyeho urujijo rwose ku mugambi we wo guhungabanya u Rwanda, ubwo muri Werurwe uyu mwaka yemeye ku mugaragaro ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba RNC barimo n’abadipolomate bayo bakuru, Eugene Gasana na Charlotte Mukankusi.

Mu gihe abantu mu Rwanda no muri Uganda bakomeje gutegereza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’abakuru b’ibihugu byombi i Luanda muri Angola, niba ibikomeje gushyirwa imbere na Guverinoma ya Uganda n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ariko babyemera, ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kampala bizasubiza inyuma uburyo bwose abahuza bagerageza ngo amasezerano agera ku ntego.

Ayo masezerano abumbira hamwe ibibazo byose n’ingingo zashegeshe umubano w’aba baturanyi bombi, harimo n’ingingo y’ingenzi ku mpungenge za Guverinoma y’u Rwanda.

Ni iyo “gukumira ibikorwa byose bigamije guhungabanya ubusugire bw’ikindi gihugu nko gutera inkunga, imyitozo cyangwa imitwe igamije guhungabanya umutekano,” ibintu byagakwiye kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Nyamara uhereye igihe amasezerano yasinyiwe, abayobozi muri Guverinoma ya Uganda n’ibikoresho byayo mu icengezamatwara bakomeje ibikorwa byo kumvikanisha ko ari nkaho nta kibazo gikomeye gihari uretse icy’umupaka.

Nyamara umupaka waje kuba ikibazo ubwo CMI yatangiraga gutoteza Abanyarwanda bajya cyangwa banyura muri icyo gihugu.

CMI n’Urwego Rushinzwe Iperereza ry’Imbere mu gihugu (ISO) bamaze iminsi bata muri yombi abanyarwanda bakarekurwa ntibagezwe mu rukiko kimwe no gukorera iyicarubozo umubare munini w’inzirakarengane z’Abanyarwanda, ibikorwa bimaze guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.

Mu gukomeza kubibasira no kubatoteza, nta kabuza ko ubuyobozi bwa Uganda buba bufunze imiryango ku banyarwanda.

Nyamara u Rwanda ku rundi ruhande rwakoze ibishoboka byose nka guverinoma izirikana inshingano zayo, iburira abaturage bayo kwirinda kujya mu gihugu bashobora guhohotererwa na Guverinoma.

Amasezerano ya Luanda yari ikintu cyo gutangiriraho ndetse Guverinoma ya Uganda yari ikwiye kuyashyira mu bikorwa, aho kuyatesha agaciro mu buryo bwose bushoboka.

Perezida Museveni akomeje gushinjwa kwirengagiza nkana gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
david 2019-12-02 07:09:52

Bayingana ko numva ubaye umuvugizi wa uganda israel bayitangiye ryari ubuse nuko ariyo ifite ikibazo. ibya m7 ninkabyabindi ngo kubita uwowanga ugakubita uwo musangira. tanzania ntakibazo uretse kikwete niwe wari umwambari wabageocideri.burundi ibyayo simbitindaho nawe ushobora kuba ari ukwirengagoza.urwanda nigihugu gifite benecyo bazakirwanaho baharanira ubusugire bwacyo.

2
Bayingana 2019-12-01 21:50:53

Ko mperuka abanyarwanda tuvuga duti tujye tumenya ubwenge...Uburundi twarashwanye,Tanzania aho kikwete yarageze urwanda turahazi,Museveni we yagiye yihangana kenshi akituriza nawe twarashwanye,Congo yo sinyizi inyumvikana nurwanda...abaturanyi bose mufitanye ikibazo naho wabibtera murushinge muzavuge mwandike mubeshya abahinde gusa ikibazo nyamukuru kiri kurwanda. Mureke igitekerezo cyanjye please

3
Gahuru 2019-12-01 13:41:16

M7 kukiwibagirwa vuba ? Iyontebe wicayeho wiyobagije abayikugejejeho,kugiye gusazanabi ury’abana .njye rekankumbwire sindumupfumu ariko,ariko umunsi werekeje isasu iRwada uzasezere kw’isi . ntihakagire nuguhendahenda ngwamahoro bakureke maze wiyahure nabariya urimogufasha nimpumyinkawe ntacyo bazakugezaho uretse kujyamurwoborumwe nkaba Mudacumura na Afrika

4
jHONI 2019-12-01 13:33:03

all of u(i’m informing u) ,,,,,rwanda,,america,russia,uganda,siria,somaria,,,,just to mention a few.....
know that devil(killer) is playing game (called blood game). u will never escape it ( don’t forget world war1/2) millions died for no reason

5
jHONI 2019-12-01 13:32:37

all of u(i’m informing u) ,,,,,rwanda,,america,russia,uganda,siria,somaria,,,,just to mention a few.....
know that devil(killer) is playing game (called blood game). u will never escape it ( don’t forget world war1/2) millions died for no reason

6
Kaze 2019-12-01 08:22:42

Mu bugande birakaze. Ngo hari n’uwahohoteye umugore witabyimana muri speech ya M7. Iri s’ishyano ra?

7
sezikeye 2019-12-01 07:20:51

Museveni ni mayeli.Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,†Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu†(La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:†Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??†. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka†(objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:†Ubwami bwawe nibuze†(Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

8
Mateka 2019-12-01 06:13:48

Kamanayo jya uvuga ibyo uzi ibindi ureke ababizi babikubwire

9
Mateka 2019-12-01 06:13:47

Kamanayo jya uvuga ibyo uzi ibindi ureke ababizi babikubwire

10
Omukama 2019-12-01 05:48:09

Ariko mwe mwumva M7 agomba kubyifatamo ate?
Nawe ni umuntu. Nubwo ari Perezida, ariko icyambere ni umuntu. Kandi ufite fierté y’umuntu.
None ibaze nawe...ejo bundi mwari muri kumwita UMUTWA...muvuga ko nyina we ari INDAYA.
Kuri iyo ngingo, sinzi ko muzabyikuramo amahoro.
Murakoze kutanyonga iyi comment.

11
Omukama 2019-12-01 05:48:09

Ariko mwe mwumva M7 agomba kubyifatamo ate?
Nawe ni umuntu. Nubwo ari Perezida, ariko icyambere ni umuntu. Kandi ufite fierté y’umuntu.
None ibaze nawe...ejo bundi mwari muri kumwita UMUTWA...muvuga ko nyina we ari INDAYA.
Kuri iyo ngingo, sinzi ko muzabyikuramo amahoro.
Murakoze kutanyonga iyi comment.

12
Dieudonne Hakizayezu 2019-12-01 05:15:14

Maze rero tujye tubwizanya ukuri. Iyi crise abakuru b’ibihugu byacu bagiranye muri 1999-2000 niyo yatumye umupaka ufungwa muri 2019?

Ubu se aka kanya ninde wibagiwe ko M7 yagiye aza ino kenshi nyuma y’aho, ndetse ko muri 2011 mugenzi we yamuhaye ishyo ry’inka? N’uwuhe munyamuryango wa FPR utibuka ko M7 yabaye umushyitsi mukuru m’ukwizihiza isabukuru ya 25 y’umuryango FPR-INKOTANYI?! Ninde wari wibagirwa ijambo M7 yavuze m’ukwibuka genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20?!?

Iyi crise yo muri 2019 ifite rero ibindi bintu byayiteye naho ibi mwanditse ni old news, singaye @Moby abyita fake news.

13
Kamanayo 2019-12-01 02:14:10

None se ko twe badufashije twateraga iki si u Rwanda? Kuki se tutanze ubufashq yaduhaye tutanamushimira akaba aribyo dukomeza gupfa?

14
Nm 2019-12-01 01:52:41

Mbona impamvu ya M7 arukuyobya abagande ngo bahugire muribi hanyuma agumye ayobore. Ibi bintu bifitanye isano n’amatora ategerejwe muri Uganda

15
David 2019-12-01 00:38:05

Mwagize neza mubohoza u rwanda no kuri iyi ncuro nimugerageze mudukemurire niki kibazo. Kubaho nka koreya yepfo ni ya ruguru ntibidukwiriye pe. Turi abavandimwe.

16
mwidishyi 2019-12-01 00:18:39

ariko M7 afite ikihe kibazo?

17
Julian 2019-11-30 23:04:30

Ariko ko M7 ayoboye igihugu kinini kandi gikize ugereranije n’u Rwanda arashaka iki ?
Imitwe irwanya u Rwanda ashaka gushyigikira ikagera kubutegetsi yo izamufasha iki? Abagize iyo mitwe ni abanyarwanda kandi umunyarwanda aho ava akagera ntiwamutegeka ibyo agomba gukora atabishaka ngo agukundire( niko kamere yacu iteye),
Tubare ko abafashije bakagera kucyo bifuza da ese bazamwumvira bakore ibyo we ashaka? Simbihamya njyewe! Nibatamwumvira se azongera afashe abandi guhirika abongabo ashyigikiye ubu!? .
Ikibazo rero njyewe mbona si M7 kuko uyu ni president w’ikindi gihugu ndetse ntanimpuhwe adufitiye rwose kandi birumvikana, kandi igihe kizagera ave kubutegetsi hageho undi mu president nawe agire uko abanira u Rwanda byaba neza cg nabi, ibi byarabaye ubwo Magufuri yajyagaho agahenge kakaboneka murabizi namwe uko Kikwete yari atubaniye. Byarabaye hirya aha muri RDC Etienne yagiye kubutegetsi ubu abanyarwanda ntakibazo bafitanye na Congo ubwo Kabila nawe twaramuruhutse. Njye rero ikibazo gikomeye mfite kiri kubanyarwanda bene wacu abo dusangiye umuco ,ururimi, amateka,etc bakaba bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda! Niba banyumva ndagirango mbabaze, Nihe muzakura amahoro kuri iyi si ? Murifuza iki ngo twumve niba gishoboka tukibahe ariko mureke guhemukira abavandimwe abanyarwanda bene wanyu?
Inama ngira mwebwe ndavuga abanyarwanda dusangiye ubunyarwanda mukaba haribyo mubona bitagenda neza mwumva byahinduka, Ni mubigaragaze , mubivuge , mubikore mugira inama Leta iriho, ndahamya ko abayobozi bazabyumva bakabisesengura ibishoboka bakabihindura, muzaba mutanze umusanzu wanyu kandi hatamenetse amaraso,intambara irasenya ntiyubaka.
Kayumba Nyamwasa , wowe urambabaza nkarira kandi ndi umuntu mukuru, iyo ntekereje ukuntu wari uri umwe mubabohoye igihugu nibaza icyabaye kugirango uve muri team kikanyobera , wabuze iki Nyamwasa! Ariko mwabuze iki koko? Ko abandi mwari kumwe abenshi batuje bakomeje gukorera u Rwanda, wabuze iki Kayumba? Waretse kwishyiraho amateka mabi ukagaruka ugasaba imbabazi tugafatanya tukubaka u Rwanda rw’igihangange. Ndifuza kuzaba m’u Rwanda rutagira umutwe w’abanyarwanda ururwanya. Ahubwo tugafatanyiriza hamwe kurwanya ikindi gihugu cyashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

18
Moby 2019-11-30 19:35:20

Fake news

19
john 2019-11-30 15:58:47

Ibyo akora byose abikorere iwe , gusa twe nta kibi tumwifuriza niyumva agejeje aho ashaka azabireke, ibyo sibyo duhanze amaso

20
Frank 2019-11-30 14:54:52

Museveni asuzugura urwanda nubuyobozi bwarwo abaturage ba Uganda ntakibazo dufitanye gusa bafite umuyobozi windyarya Uganda irahohotera abanyarwanda kdi abagande bameze neza murwanda kuki uganda yirengagiza ubuvandimwe dufitanye barashyigikira inkoramaraso zitatwifuriza ineza ubushotoranyi ntacyo buzabagezaho ntecyerezako muzageraho mukabonako izongegera mushyigikira muzabonako mwibeshye twiteguye guharanira ubumwe bwacu nubusugire bwigihugu cyacu nkabanyarwanda

21
Rwfd 2019-11-30 14:43:34

Uganda ni Uganda kweli!

Kwamamaza