IGIHE

Uburyo Habyarimana yagize ubwoba bwo gutaha ashaka kurara Dar es Salaam

19 23-01-2020 - saa 08:28, Tom Ndahiro

Mu nyandiko iheruka, nashoje ndarikira abasomyi kuzabagezaho icyo abashobora kuba ari bo bishe Juvénal Habyarimana banditse bayobya uburari. Kimwe muri ibyo ni aho basobanura igituma yaratashye ijoro n’ubugambanyi bw’Abakuru b’Ibihugu duturanye. Mu byo badasobanura n’icyo baheraho bavuga ko yari yanzwe.

Mu nyandiko ya FAR yo mu Ukuboza 1995, abashinjwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa by’umugambi wo “kwica Perezida Habyarimana no gukorera Jenoside Abahutu” guhera mu 1990 ni: Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’Ingabo za NRA; Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta ye; Perezida Ali Hassan Mwinyi wahoze ayobora Tanzania; Madamu Linda Chalker wari Minisitiri mu Bwongereza; bamwe (batavugwa) mu bategetsi b’u Bubiligi na Perezida Petero Buyoya w’u Burundi n’ingabo ze.

Abandi bashinjwa na FAR ni General Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za MINUAR na Colonel Luc Marchal wayoboraga ingabo z’Ababiligi.

Ibiregwa Mwinyi na Museveni

Muri iyo nyandiko ya FAR (1995) kimwe n’iya FDLR (2001) nahisemo kwerekana ubugambanyi buregwa ba Perezida Mwinyi, Museveni, Ababiligi na Jenerali Romeo Dallaire. Aba bose, ku bajenosideri bari ibyitso by’Inkotanyi bari mu mugambi umwe.

Inyandiko za FAR na FDLR ntizica iruhande. Iya ex-FAR ivuga ko ubugambanyi bwa Perezida, Mwinyi na Leta ye ya Tanzania bugaragara.

Ahanini berekana ko bari mu mugambi wo gutuma Perezida Habyarimana ataha bwije. Nk’ikimenyetso cy’ubugambanyi bavuga ko ibaruwa ya mbere itumira inama yerekanaga ko abakuru b’ibihugu bagombaga guhurira Arusha.

Gusa, ngo inama yaje kubera ahatari hateganyijwe mbere, bikaba byarahindutse iminsi ibiri mbere y’uko iba kandi ngo byabaye nta bisobanuro bitanzwe. Kuri bo ngo Arusha hari hafi ya Kigali na Bujumbura kurusha Dar es Salaam inama yari yimuriwe. Ex-FAR bakibaza bati: “Ibyo ntibyari mu mugambi wo koroshya operasiyo hongerwa uburebure bw’urugendo?”

Icya kabiri barega Perezida Mwinyi na Leta ye ni ugukerereza nkana inyandiko y’amasezerano yari yakozwe mu rurimi rw’igifaransa, ku buryo ngo byabaye ngombwa ko bayisinyira ku kibuga cy’indege bituma bagenda ijoro. Ibyo ngo Habyarimana yabonaga bibangamiye umutekano we bituma ashaka kurara muri Tanzania igitagaranya.

Inyandiko ya FDLR yo mu 2001 ishimangira ibi ivuga ko Habyarimana yagaragarije mugenzi we Perezida Mwinyi impungenge ku mutekano we, kugera n’aho yamusabye kumwemerera akarara i Dar es Salaam ariko ngo Perezida Mwinyi aranga kuko abashinzwe protocole batari babyiteguye; gusa n’ubwo FDLR yanditse ibi, ntaho umugore wa Habyarimana Agatha Kanziga we n’umuhungu we Jean Luc Habyarimana barabivuga kugeza n’ubu.

Ibindi barega Tanzania nk’ubugambanyi ngo ni ukuba Perezida Mwinyi na Leta ye baranze koherereza ubutumwa bw’akababaro u Rwanda, Perezida wabo amaze kugwa mu ndege. Banashinja iyo Leta kuba yarabaye iya mbere kwemera ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ukuri kwabyo nibo bakuzi njyewe sinakubeshya.

Ubugambanyi barega Perezida Yoweri Museveni bugira aho buhurira n’ibyo barega Perezida Ally Hassan Mwinyi, ni ugukerereza Ikinani Habyarimana ngo atahe ijoro. Bavuga ko Museveni yakererewe kugera aho inama yabereye i Dar es Salaam, akahagera amasaha abiri n’igice, nyuma y’igihe cyateganyijwe, bikaba byaragize ingaruka ku gihe inama irangirira.

Uretse gukererwa, ngo Perezida Museveni yakererezaga n’inama nkana kuko ngo yifataga mu gihe cy’inama agatera urwenya ubundi akanyuzamo akisinziriza, yakanguka agasaba ko bongera gutangira bushya, mbese ngo yishakiraga ko inama iza kurangira bwije.

Uretse ibyo gukerereza inama kimwe na Perezida Mwinyi, ngo ku itariki 10 Mata 1994, hari uwo Perezida Museveni yabwiye ko “igihe cyo gukemura ikibazo cyari kigeze.” Uwaganiriye na Museveni ntavugwa muri iyi nyandiko ya Ex-FAR.

Ibirego ku Babiligi na Dallaire
Barega Gen. Dallaire na Col. Marchal ko iminsi ibiri mbere y’uko Habyarimana araswa babajije umwe mu ba Ofisiye b’u Rwanda ngo ni nde wasimbura Habyarimana mu gihe agize impanuka agapfa. Banarega kandi MINUAR kuba itararinze umutekano w’Ikibuga cy’Indege bigatuma Umukuru w’Igihugu yicwa.

Leta y’abajenosideri gushinja Ababiligi urupfu rwa Habyarimana ntabwo byakozwe nyuma ya Jenoside. Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo ryo ku wa 15 Mata 1994 risobanura “Amakuba u Rwanda rwahuye nayo” wumva mu mvugo iziga bashinja Ababiligi.

Ku itariki ya 20 Mata 1994, uwari uhagarariye u Rwanda muri Zaire, Ambasaderi Etienne Sengegera yagiranye ikiganiro kirambuye na radiyo “Voix du Zaire”. Muri icyo kiganiro yatinze asobanura ko bazi neza ko ari Ababiligi bishe Perezida Habyarimana. Avuga ko leta ahagarariye ifite ibimenyetso bifatika bituma abyemeza.

Dr. Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi w’iyo guverinoma y’abajenosideri yagiranye ikiganiro na Radio Africa No 1. ku itariki 27 Mata 1994, muri icyo kiganiro Ngirabatware yashimangiye ko bari bazi neza ko Ingabo za FPR zitari zifite za Missile SAM 7.

Ex-FAR kandi irega abasirikare b’Ababiligi bari muri MINUAR ko ku itariki ya 6 Mata 1994 bakoresheje ibirori muri Hotel Merdien byagera saa yine z’ijoro bagatangira kunywa Champagne, ndetse ngo abo basirikare babwiye abakobwa b’inshuti zabo kuva mu ngo zabo n’imiryango yabo bakimukira muri iyo hotel.

Hari n’ikinyamakuru cya Hutu-Pawa (Inquisiteur Republicain, No. 003195 cyo muri Nzeri 1995) cyanditse ko mbere y’uko indege ya Habyarimana iraswa hari indege za MINUAR zazengurutse cyane hejuru y’i Masaka.

Ubundi bugambanyi barega MINUAR ni uko ngo igihe gito mbere y’uko indege ya Habyarimana iraswa, MINUAR yatanze itegeko ry’uko indege zigwa n’izihaguruka bikorwa mu burasirazuba bw’ikibuga cy’indege (nk’uko bigenda ubu). Ngo babihinduye kugira ngo indege ya Habyarimana itabacika.

Ku munsi indege ya Habyarimana iraswa, FAR ivuga ko yabonye amakuru y’abatangabuhamya bizewe bababwira ko babonye imodoka y’ijipe y’Abasirikare b’Ababiligi bari muri MINUAR yagenze i Masaka inshuro nyinshi. Iyo modoka ngo yarimo abasirikare babiri, yacaracaye hagati y’Umujyi wa Kabuga n’ikiraro gito kiri kuri Cumi n’icyenda. Ngo aho kuri Cumi n’icyenda bahahagaze inshuro eshatu.

Mu yandi makuru yizewe ngo babonye, ba basirikare babiri baraje bahagarara kuri Cumi n’icyenda saa mbiri n’igice (20:30). Ngo “nyuma y’iminota ibiri cyangwa itatu, bumvise ikintu giturikiye ku gasozi ka Masaka (Rusheshe). Nyuma y’indi minota ibiri cyangwa itatu, hamanutse amajipi abiri yiruka cyane, ava i Rusheshe agana mu Mujyi wa Kigali atwawe n’Ababiligi.”

Andi makuru yizewe bavuga ko babonye ni ayo FAR bamenye ko Abasirikare b’Ababiligi bahanyuze bari bamaze iminsi batata ako gace. Bemeza ko nta wundi bashinja ihanurwa ry’indege ya Habyarimana uretse Ababiligi kubera ko nyuma y’urupfu rwa Habyarimana nta yindi modoka yagarutse muri ako gace.

Bati: “Nta gushidikanya ko ari Ababiligi barashe indege ya Perezida…” kuko abatuye ako gace, “uwo mugoroba babonye abasirikare b’Ababiligi bagerageza ibitwaro bihambaye.”

Ikindi ngo cyabemeje ko ari abo Babiligi ngo ni uko “ubundi bagendanaga n’Abajandarume b’Abanyarwanda, uwo mugoroba bakaba bari bonyine.” Ikindi cyababwiye ko bari Ababiligi ni uko ngo ari bo bonyine mu bazungu ba MINUAR bavugaga Igifaransa.

Hari n’uwatanze amakuru ko mbere y’uko indege ya Perezida iraswa Ababiligi batandatu bazengurukaga muri ako gace guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bahagurutse bagana i Kigali kandi ko bya bitwaro babonye (bashingiye ku byo babonye mu bitabo) ari “ibirasa za missile”.

Hari kandi n’amakuru y’ubutasi bavuga ko babonye ku wa 14 Gashyantare 1994, aho Ofisiye w’Umubiligi yabwiye mugenzi we muri FAR ko Inkotanyi ziri i Kigali muri CND zifite intwaro nyinshi zirimo na missile yo mu bwoko bwa SAM 7.

Umwanzuro

Niba hari ugushakisha amakuru y’iyicwa rya Perezida Habyarimana, inzira yonyine ni ukwegeranya ibyavuzwe na Komisiyo Mutsinzi ukabihuza n’ibyo ex-FAR n’amashumi yabo bavuga cyangwa bandika.

Ubugambanyi babuvuga ku bandi, umugambi bakawushyira kuri FPR n’abo bita inshuti zabo. Icyo badasubiza ni icyo Habyarimana yatinyaga bikagera n’aho asaba kurara i Dar es Salaam igitaraganya.

Ukoze iperereza ntusesengure ibinyoma biba mu bajenosideri n’imiryango irimo uwa Habyarimana, uba wahushije. Niko abarimo Pierre Pean, Judi Rever, Jane Corbin, Andreau Merelles n’abandi bamize bunguri ibyo batekewemo bakirinda gusoma inyandiko nkoresha kandi ziri mu ruhame.

Soma: Ibikurangira uwishe Juvénal Habyarimana

Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, abasirikare be bavuze ko byakozwe n’Ababiligi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
black zidane 2020-02-25 06:59:48

kokoo! Habyara, ndabona yari yugarijwe n’abakomisiyoneri babaSwahili! U’ve to practice to stand
FiT where you are and some responsabilities alwys be seriuos.. Bon taken as a villagers or tWO Hutu presidents

2
kalisa 2020-01-24 03:44:10

Ibyo Tom Ndahiro yandika ni byiza kubisoma. Icyo yibagiw kuvuga ni ko Habyarimana le 05/04/1994 yari i Gbadolité mu biganiro na Mobutu wamubujije kujya muri iriya nama akanga akajyayo. Ko Museveni yatindije inama abishaka ibyo ni ihame. Ko Habyarimana yasabye kurara bakamwangira nibyo. Ntabwo Tom avuze kuri mission yajyanye abantu muri Parky’Akagera irimo umusirikare w’umubiligi witwa Lotin. Hari indege ya gisirikare y’ababiligi yari mu kirere le 06/04/1994 mu gihe indege ya Habyarimana yendaga kugwa. Hari abasirikare b’abanyamerika 500 bari ku kibuga cy’indege cy’i Bujumbura nta ruhusa rwa Leta y’u Burundi.Mwe kurushywa n’ubusa amafoto y’iraswa ry’indege ya Habyarimana arahari igihe nikigera azatangazwa.Erega si Habyarimana wapfuye wenyine, hari na Ntaryamira n’abandi bari kumwe mu ndege, hari Ndadaye, Hari Laurent Désiré Kabila , bose Tom abakoreho anketi atubwire uwabishe kandi ashobora kuba ari umuntu umwe.

3
che 2020-01-24 02:10:24

ibintu byihanurwa ry’indege koko, ntidukwiye guhora tubigarukaho, reka twiyubakire igihugu.

4
Kagabotom 2020-01-23 23:25:16

Habyarimana yarizize nka perisida,nku umusirikari utarafataga imyemezo a hari yari afite ikibazo gikomeye .yagomba gupfa yasize amateka mabi kwisi ntakindi isi umuziho usibye genocide yadutwerereye.

5
Loulou 2020-01-23 22:49:11

Ariko kuvuga amateka y’ibyabaye byabangamira gute ubumwe n’ubwiyunge? Kwiyunga si ukurenzaho ahubwo hari ibyagakozwe bindi bukagerwaho

6
Kamali 2020-01-23 19:03:34

Njyewe nsanga abantu bavuga ubutegetsi bwa Kayibanda cyangwa Habyarimana ari ababaye murubwo butegetsi kandi bakiriho baba abatutsi cyangwa abahutu kandi baracyariho mu Rwanda cyangwa hanze. Abo babonye uko ingoma zagiye zisimburana nuburyo byagenze.Ubutegetsi bwinshi bugundira akenshi buvananwaho mu maraso. Iyo amenetse ari make biba ari bihire. byaba jenoside bikaba akaga kuri buri munyarwanda wese kuko yaba umuhutu cyangwa umututsi nta numwe utaragenzweho ningaruka za jenoside.Ku mugani wa perezida abanyarwanda twese twaragendesheje.

7
The observer 2020-01-23 14:13:14

Thank you Tom....i personally need more of this...ukeneye guhabwa ikiganiro (emission) kuri radio cg kuri tv (aha wakora na reconstitution bishobotse kugira byumvwe neza) ukajya utugezaho izo enquetes and researches in series...n’inkuru ziba zanditse neza kandi zifite na sources...Thank you Sir.

8
Kabinda 2020-01-23 12:50:19

Genda perezida Habyarimana warumuntu wumugabo.Gusa ntabwo wamenye ko umuyaga uri gukubura guerre froide ivuyeho na Mobutu ninyo yazize kandi azize USA yaharaniye mwihangana na URSS. Inzira ntibwira umugenzi gusa yakumuraga abashakaga gutera Mobutu igihe cyose banyuze mu Rwanda nabyo azabishimirwe.

9
Ali 2020-01-23 12:04:15

One or the best, and most honest articles of I have ever read

10
Kamari 2020-01-23 11:30:40

Ibi urabona byadufasha iki munzira y,ubumwe n,ubwiyunge ? Ntacyo bitumariye ,gusa uwamwishe nawe azapfa

11
Dumbuli 2020-01-23 10:37:58

Amateka atubwira ibyabayeho byiza cyangwa bibi bikaba reference, yego ni ayacu ariko ntitugaheranwe nayo ngo atuzirike ahubwo turebe imbere, ejo heza twubake igihugu cyiza tuzaraga abana bacu kandi icyizere kirahari pe! ibi uvuga urubyiruko ntirubyumva pe.
Iyi nkuru ni iki umunyarwanda arungukiramo? Perezida Kagame nkunda ati "ibi ngibi ni bitanga iyihe nyungu?" nta kugabanya ubukene , nta kwiga , nta terambere, nta kwizigamira, nta bumwe nta bwiyunge, ni inkuru ishaje rwose. Ndakubwira na Habyarimana Juvenal uwamuzura yatangara akayoboka, Abajenosideri barashaje bapfa buri munsi , abana bitandukanije nabo, ingengabitekerezo yabo yararanduwe nta mizi ifite . Harakabaho Perezida KAGAME ndashima aho yadukuye n’aho atugejeje ejo ni heza rwose.Duhagarare kubyo twagezeho hatagira uza akabisenya.

12
Yves 2020-01-23 09:53:04

Tom ndahiro menya afise umuzimu wa Kinani. Ubumwe nubwiyunge hano mu rwanda biracyari inzozi iyo usoma inyandiko nkizi zibiba urwango

13
kalev mutond 2020-01-23 06:42:53

@Akimana Andrew, jyana izo nama zawe twifitiye izacu!

14
munanira 2020-01-23 06:05:46

Uyu mugabo arimo kuvangira ubumwe n’ubwiyunge.Asigaye abogama.Rwose tuvugishije ukuri,kugeza ubu nta muntu numwe uzi uwahanuye Kinani.Gusa icyo nemera,ni ukwibaza umuntu wakuye inyungu ku rupfu rwa KINANI.Aho niho twashakira igisubizo. A qui profite le crime?

15
nana 2020-01-23 05:30:39

Habyarimana yaripfiriye avaho none abandi bapfuye bahagaze.

16
komeza 2020-01-23 02:48:00

Yewega Tom

Ahubwo komeza utubwire

17
Daforosa 2020-01-23 02:46:25

Inzira ntibwira umugenzi. Kandi baravuga ngo ntawururenga. Abamwishe se bo bazatura nkibisi bya Huye?

18
Gasore 2020-01-23 02:41:40

Rwose mujye mutugezaho inkuru zagira icyo zadufasha ubuse ibyahabyarimana koko mubona ariki byatumarira!! murabura kutugezaho igihe imipaka izafungurirwa" nogukosora ibitagendaneza murigahunda zubudehe na mituweri ngohabyarimana? ngontiyashakaga gutaha ntanakimyemwe byadufasha’ nimubyigumanire.

19
akimana andrew 2020-01-23 01:35:40

Ndi umwe mu bantu benshi basoma inyandiko za Tom Ndahiro.Kandi koko zimwe ni nziza kubera ko zitubwira "akarimurore" na History y’u Rwanda benshi baba batazi.Uko bigaragara,Tom akwiye kwitonda mu byo yandika.Kubera ko aramutse agize "bias",twazareka gusoma inyandiko ze.Dukeneye History nyakuri y’u Rwanda.Iyo hagize uwandika agoreka amateka,bigira ingaruka zikomeye cyane.Bikabangamira ubwiyunge bw’amoko yo mu Rwanda.
Ntaho byaba bitandukaniye n’ibyo Bamwanga yavugaga kuli Radio Rwanda cyangwa Kantano.Urugero,dukwiye kwirinda kwandika twerekana uwahanuye indege ya Kinani,kubera ko Reports zose zimaze gusohoka,ziravuguruzanya.Urugero ni Report Mutsinzi na Report Bruguiere.Dutegereze wenda hari igihe tuzamenya "ukuri nyakuri".Tujye twandika ko indege yahanuwe,ariwe twirinde gutunga agatoki uwayihanye.Nibyo bizazana ubwiyunge.

Kwamamaza