IGIHE

Iyo Mutanyurwa arembye, aranenga

6 18-01-2020 - saa 15:07, Ntwari Pie

Kutanyurwa ni yo gereza nini kuruta izindi, kandi hafi ya twese twigeze kuyifungirwamo. Indwara yo kutanyurwa ntawe itinya. Virusi yayo ifata abantu bose ititaye ku bukure, ku burebure, ku isura, yewe ntiyita ku butunzi kuko ifata abakungu n’abatindi.

Iyi ndwara abenshi bayifata nk’ibicurane cyangwa inkorora bakibwira ko imara akanya gato. Ariko icyo batazi, iyo uyirwayeho rimwe, ni urundi rutambi uba ushyize mu itara ryitwa kamere. Buri wese agira urutambi rwe. Urwo rutambi nirwo rudushyira muri ya gereza, buri gihe iyo rwaka.

Iyi ndwara aho ibera akaga, uyirwaye ni gake abimenya, ahubwo ikarenga ikagaragarira bagenzi be. Ni indwara itica ako kanya, ariko itera ubumuga buhoraho kandi akenshi nyirayo ni we uyivura kurusha uko yayivurwa n’undi.

Uyirwaye iyo arembye, ahorana ibimenyetso byayo byitwa KUNENGA.

Abantu bake nibo batinyuka kubwira umuntu wibasiwe n’indwara yo kutanyurwa ko arwaye. Bake muri abo, ni bo bonyine bafasha urwaye gukira. Kunenga ni kimwe mu bimenyetso bikuru byerekana ubukana kutanyurwa bifite. Umuntu akita ibihari ubusabusa, nyuma gato bikitwa ubusa.

Iyo kunenga birembeje Mutanyurwa, muri bwa bukana bw’iyi ndwara ifata intiti n’injiji, ibimenyetso nko gutukana no kwifuriza inabi abandi bitangira kwigaragaza.

Kunenga ubwabyo ni byiza, kuko bifasha unengwa kumenya ibyo akosora. Ariko kunenga si ukuninura no kubeshyera abagize amahirwe yo kubona ishya. Dufate urugero rw’abanenga ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda. Abayinenga ni uko baba batanyuzwe.

Kutanyurwa nabyo biri ukubiri. Hari ukutanyurwa n’ibyakozwe kuko Mutanyurwa aba yumva hagakozwe byinshi byiza kurushaho, hakabaho no kutanyurwa n’ibyakozwe kubera ishyari afitiye ababikoze. Ibi ni ishyano.

Uburyo bwa mbere bwo kutanyurwa, si indwara, ni na bwiza kuko burubaka.

Ntawe Leta iyo ariyo yose itakwifuza kugirana ibiganiro na we, ngo ayinenge. Ni n’uburenganzira bwe kandi ni nabyo umuntu wese ugira ishyaka yakwifuza kuko bitanga uburyo bwo gukosora ibyanenzwe mu gihe bifite ishingiro.

Aha unenga abikorana ubwubahane, ubwiyoroshye, icyizere cy’impinduka kandi akagaragaza ubufatanye mu gukosora ibyanenzwe. Aba ari umunyagihugu nyawe cyangwa inshuti y’igihugu nyayo, kuko aba acyifuriza iterambere.

Uwashaka kunenga Leta y’u Rwanda ntiyabura ibyo ayinenga n’aho ayinengera. Ariko iyo uyinenze arwaye indwara yo kutanyurwa ntacyo akenshi bigeraho kuko ubutumwa Mutanyurwa aba ashaka gutanga buburizwamo n’igikuba cya bya bimenyetso bya virusi iba yaramunze kamere ye.

Aba akenshi banenga Leta mu bwishongore n’agasuzuguro biza bigaragiye gukoronga baba bashyize ku murongo w’imbere, babikora kenshi basubiramo kugeza igihe kunenga bibaye ingeso itagira isura.

Si ngombwa ko buri wese anyurwa n’intambwe u Rwanda rumaze gutera, ariko birazwi neza ko iyo ntambwe yatewe kandi yatewe imbere, kuko bizwi ko itari gusubira inyuma kuko u Rwanda rwagize inyuma hatagira hasi yaho.

Ntiriwe nsubiramo byinshi, ibyo Leta irangajwe imbere n’ishyaka FPR yagezeho (birahari birivugira), ndihanganisha abafite inenge yo kunenga ku bw’indwara yo kutanyurwa barwaye.

Iyo virusi mwanduye si virusi idakira. Muzayikira igihe mwemeye ko murwaye n’igihe muzemera kwitandukanya n’abayicanye ku rutambi rwabo ubutazima. Birumvikana kandi birababaje ku bantu baba baravukanye iyi virusi, abandi bakayonka mu ngengabitekerezo y’ababyeyi babo.

Ntimwabyikururiye, mwahuye n’akaga. Ariko nta mpungenge biteye. Kubasaba gukura izo ntambi mu matara yanyu, biragoye kuko ni nko kubasaba kwitandukanya nabo. Sinahirahira.

Nibura, munyemerere nsoze uru rwandiko mbasaba kwirinda kuzihoza muri peteroli mwaguriwe n’abashaka ko zihora zaka ikibatsi cyo kutanyurwa. Nimusigeho. Nta kabuza muzakira nta mususu.

Nimubigerageza bikanga, mbararikiye ibaruwa ifunguye igenewe Nyamunengabandatiretse wa Mutanyurwa, izaba ikubiyemo inama zagufasha kujya mu nzira nganabuzima, ukava mu nzira buzimu; izasohoka vuba.

U Rwanda rukomeje gutera imbere ku buryo bukomeye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Inzobere 2020-01-20 00:46:12

Si ukutanyurwa ahubwo ni ukwigira ba nyiranzibyose kugirango abantu babemere! Tuvuge se ko aribo nzobere mu bintu byose? Bagiye se bakatuvurira abantu hariya muri Faical! Ubwo se imodoka igagariye kúmuhanda bakugoboka bakakubwira ikibazo igize? Ubwo se ni inzobere mu bibazo bya Public health? Nibo nzobere mu by’ubukungu kurusha Honorable Donald KABERUKA? Nibo nzobere mu bya gisirikare kurusha Hi Paul Kagame n’abakomando be? Ubwo se bashobora kubeshya kurusha Bwana SEMUHANUKA númuhungu we Muhanuka? Ubwo se nibo nzobere mu buhinzi kurusha Umusaza NGUNDA twese tuzi? Ibishanga byacu byuzuyemo imirima y’imiceri nibo bayihinze? Nibo barimo kuhirira imyakahirya no hino? Nibo batanze igitekerezo cy’íkibuga cy’índege cya Bugesera? aRIKO ARIKO! Imbura bwenge ntizikajyeho ngo zitubeshye.

2
RWANCO 2020-01-19 06:06:14

NUKO

3
Ngenzi 2020-01-18 10:39:55

Pie, urakoze cyane kutubwira uriya mugabo Mutanyurwa,yewe suwa none sinu wejo nabyirutse mwumva none shaje nkimwumva. burya rero umuntu afite ukwe ateye n’undi uko ateye ibyo ntanubwo tugomba kubitindaho, ahubwo wowe byakuvuna ubyinjiyemo cyane bikakubuza nibyo ushaka kwikorera.mutanyurwa yararwaye yarashize kunenga, ishyari , gupfobya, guharabika, izo ndwara zose arazigendana kdi yiyita intiti.byose arabizi ikindi kibabaje nuko yanze inama z’umuvandimwe we Munyurwa. yanze kuva kw’izima.har’akajambo nakunze numvise muminsi yashize.ngo bafite amaso ntibabona bafite amatwi ntibumva murakoze.

4
Ngangare 2020-01-18 10:19:20

N’uko n’uko Ntwari igaragara kw’iteme ya rutonesha makuza, isigaye (Ntambara) n’iyi karamu, yikarage-ubakarange, wasanga bazasanga baribehye.....

5
Alexis 2020-01-18 09:30:14

Thanks Pie, iyi nyandiko yawe ikubiyemo ibitekerezo byiza

6
James Rugamba 2020-01-18 08:39:02

Bareke icyonzicyo bazageraho bakire iyo kabutindi y’indwara ,ariko Uzi igihugu cyatangiriye kuri "0" kikaba kigeze aha,imyaka25 gusa ,harahirwa abazakibona 2050 Imana ikomeze iduhe Amahoro gusa, nicyo nyisabiye naho ,imbaraga zo. gukora turinazo.

Kwamamaza