IGIHE

Agaciro katagereranywa ko kugira umuryango mwiza utekanye

2 18-10-2019 - saa 12:15, Pastor Desire Habyarimana

Umusingi uhamye w’itorero, igihugu n’Isi yose ni umuryango cyangwa urugo ruhagaze neza, rutarangwamo amakimbirane no kuryana. Imana niyo yatangije umushinga wo kubaho kwawo. Byahereye muri Edeni Imana imaze kurema Adamu, yarangiza ikabona ko atari byiza ko aba wenyine ikamuremera umufasha umukwiye ari we Eva [Itangiriro 2:18].

Dutekereze gato ku buzima bw’umuryango mu rugo, iri ni ryo pfundo ry’ibindi bintu byose. Ubundi urugo rwagombye kuba uburuhukiro bw’abantu baruhijwe n’ibintu bitandukanye. Mu gihe umuntu avuye ku kazi akenshi aba ananiwe; ni byiza ko wa munaniro abona awusiga kandi aho ni mu rugo rwe.

Mu bintu bibabaje ni uguhura n’ibirushya umutima umunsi wose aho wiriwe, wagera no mu rugo ukahasanga ibibiruta, aho kuguha ihumure bikaza bigusonga.

Iyo igihugu gifite imiryango mibi kigira abaturage babi, ibi ni kimwe ryayobotswe n’abakirisitu bafite ingo mbi usanga ibibazo birikurikirana. Mu magambo make nta cyizere cy’ahazaza riba rifite.

Impamvu ni uko akenshi icyo umuntu azabacyo, inzozi ze, n’uko azamera ibyinshi abivoma ku isoko yitwa umuryango, kuko niho ahera mbere yo kujya mu itorero no mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Hari abantu benshi baba mu ngaruka z’ibyo babonye iwabo mu rugo. Umwana w’umuhungu ashobora gukura areba ibibera iwabo akazinukwa urugo, umukobwa yareba ibiba iwabo akazinukwa abagabo burundu.

Nta gihugu cyakora ibiri mu nshingano z’imiryango, uburezi ntibwagira umumaro mu gihe aho wakuriye nta burere wahawe. Igihugu cyangwa itorero ntibisimbura umuryango ahubwo biza biwunganira byubakiye ku bihari.

Iyo imiryango irera ibirara, igihugu kigwiza abajura, abasambanyi, abanywa ibiyobyabwenge, n’abandi bijandika mu bikorwa bibi byinshi.

Umuryango w’abana b’Imana nawo ubyara abana b’Imana. Ababyeyi bafite ingeso nziza bigishijwe gukunda itorero n’igihugu batanga uburere bwiza ku bana babo kuko umuntu atanga icyo afite. Ibitandukanye n’ibi ni bimwe twita ko bidasanzwe cyangwa se irengayobora.

Ababa mu mitwe y’iterabwoba ntabwo batwara abana bo mu itorero, bajya mu mihanda n’ahandi usanga babayeho ubuzima bwo kwiheba.

Urebye neza wasanga bigoye ko itorero rikiza ubugingo bw’umuntu ufite umuryango mubi. Icyakora ryakwereka inzira rikanakubera ishuri rirera iby’ubugingo, ariko iyo ufite umuryango mubi urataha ukibera umwe wa kera, bikagukamukamo.

Iyo uvuye mu rusengero uhembutse mu buryo bw’umwuka wagera mu rugo bagasengera ibyo kurya, mukaza gusengera kuryama, bitandukanye nugerayo akahasanga ibitutsi n’umushiha. Wenda niyo mpamvu bakunda kuvuga ko urugo rwiza ni nk’ijuru rito.

Niba uva mu rusengero ugasanga no mu rugo habaho akanya ko gusenga birushaho gufasha ubugingo bwawe no kukuyobora neza kuri ya nzira y’agakiza.

Iyi niyo mpamvu ikomeye ikwiye gutuma umuntu asengera umuryango kurusha ibindi bintu byose. Nubwo ntawe uhitamo aho azavukira, ariko byashoboka kuragiza Imana umuryango wavukiyemo cyangwa se uwo uzashinga ubifashijwemo n’Imana.

Pasiteri Habyarimana Désiré ni Umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Serge DUSENGIMANA 2019-10-19 03:10:52

Murakoze pastor Imana ibakomeze

2
sezikeye 2019-10-18 05:38:20

Impamvu nyamukuru ingo zisenyuka nuko abashakanye batumvira amategeko imana yaduhaye.Imana ishaka ko abashakanye baba "umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ni nko kuvanga umucanga na sima.Kugirango babane mu mahoro,nuko bakundana,bakihanganirana kandi bakababarirana,ntihagire usuzugura undi cyangwa ngo amuce inyuma.Ayo mategeko yose agenga abashakanye tuyasanga muli bible.Aho kubikora,usanga benshi bahanganye,basuzugurana,bacana inyuma,etc...Umuti uzaba uwuhe?Nkuko bible ivuga,abantu bose bakora ibyo imana itubuza,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Abazarokoka bazahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Babane iteka ryose kubera ko muli paradizo nta muntu uzongera gupfa.Tekereza kwishimana n’umugore wawe iteka ryose!!

Kwamamaza