IGIHE

Abakurambere bahagurukiye David Himbara

0 13-10-2021 - saa 15:40, Kabagambe R. Ignatius

Inkoranyamagambo ya Oxford, isobanura ijambo ‘kubatwa’ cyangwa Addiction, ‘nk’uburyo bwo kwigarurirwa n’ikintu, ukaba utabaho utagifite’. Ni naho haboneka ijambo ‘ububata’, ni ukuvuga kudashobora kubaho haba ku mubiri no mu mutwe, udafite ikintu runaka.

Ubu ni ubutumwa bugenewe Himbara David, umuhungu wa Byabagamba, umugabo uzwiho kuba imbata. Ni amakuru agenewe rubanda kuri Himbara nk’umuntu, niyo ya mbere agiye hanze. Abanyarwanda bamaze igihe bibaza, babaza ibibazo bitandukanye kuri uyu muntu. Bashaka kumenya mu by’ukuri ikimutera buri gihe kwanga Perezida w’u Rwanda wamuhaye inshuro ebyiri imirimo myiza ariko kubera kuba imbata, akananirwa.

Inkuru ya Himbara ntawe utayizi mu bo bakoranye mu biro bya Perezida. Kubera kunanirwa gukorera ku gitsure cy’umwe mu bayobozi bubashywe ku Isi, Himbara byaranze ariruka, bwa mbere agenda mu 2002 yongera mu 2010. Yahisemo inzira yoroshye yahoze arota kuva mu bwana, yo kubeshya ngo aramuke abitewe n’ubusinzi.

Si ubwa mbere twumvise icyo ibiyobyabwenge bikorera umuntu. Twumvise uburyo uwo byabase bimwumvisha ko ari igitangaza. Ngicyo icyo ibiyobyabwenge byakoreye Himbara. Byaranze, bigeze aho imyitwarire ye n’imikorere ye bihabana n’icyerecyezo cy’umwe mu ba Perezida ku Isi bafite byinshi byo gukora.

Umujinya udafite impamvu, kuba ntibindeba, gushira isoni

Himbara yakundaga icyubahiro bidasanzwe dore ko n’akazi yakoraga kabimuheshaga. Gusa ibyo ntibyari gushoboka imbere ya Perezida Kagame mu kazi. Gushaka kwishyira hejuru kwacubijwe n’imikorere inoze ya ‘système’ yakoreragamo, aza kwisanga kubihuza bidahura ararekura.

Nubwo yamanitse amaboko, ibiyobyabwenge byo byanze kumurekura ari nayo mpamvu n’ubu yabaye imbata yabyo.

Ubu noneho yabaswe n’indwara yo kwandagaza Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda, nibyo bimubeshejeho. Ibiyobyabwenge biragatsindwa, bitwara icyari icyiza cyose mu mubiri w’umuntu no mu bwenge bwe. Iyo bivanyemo icyiza bigisumbuza ikibi. Muri ibyo bibi yasigaranye twavuga nk’umujinya wa hato na hato, kutagira icyo witaho no gushira isoni. Ibi uko ari bitatu Himbara abyujuje ku bwinshi.

Abakunze kumukirikirana, babonye ko iyo byamushobeye aribwo asuka hasi ibinyoma. Abakirisitu bo bashobora gukeka ko yahanzweho na sekibi, babishingiye ku kuba Perezida Kagame yaratowe n’Imana nk’uko biri mu Baroma 13:1, ngo ayobore Abanyarwanda mu kubaka igihugu cyabo, Himbara we ibikorwa bye babibona nk’ibya sekibi nk’uko biri muri Yohani 10:10.

Ng’uko uko kuba imbata y’ibiyobyabwenge bisenya umuntu. Himbara aratinyuka agasenya ingoro nziza yagize uruhare mu kubaka. Nta soni aratinyuka ku manywa y’ihangu agahindanya isura ya Guverinoma yamuhaye akazi ikamuhemba imyaka irindwi. Yaramaramaje yiyemeje kurya akatagabuye, amafaranga y’abanzi biyemeje guhungabanya igihugu cyamubyaye.

Birazwi ko abihemberwa na Guverinoma ya Uganda ndetse n’umunyemari Tribert Rujugiro. Bihurije hamwe mu mugambi umwe wo guhungabanya u Rwanda. Ni ko kazi konyine afite, azi ko ari ko konyine gahari nyuma yo kujugunya ako yari yahawe mu biro bya Perezida, nka ya ngurube yahanzweho, yivana aheza ikajya mu isayo.

Isura y’u Rwanda irarinzwe!

Akomeza gukora ibishoboka byose ngo asige ibyondo u Rwanda, akibwira ko abaturage barwo bazicara bakamwihorera. Ntazi ko ibyo akinisha ari bibi. Kwemera guhemuka, ukangiza isura y’igihugu kimeze nk’imbyeyi yahawe umugisha ngo igaburire abana bayo, ni ubwiyahuzi.

Abaturage baramumenye, bahuza imbaraga ngo barwanirire igihugu cyabo n’umuyobozi wacyo kuko batakibasha gutandukanya [Himbara] n’abakoze Jenoside.

Himbara yamaze gukabya n’abakurambere batangiye kumwibazaho. Bazamukurikirana akiri muzima aho kumushaka atakiriho. Ni amakuru mabi kuri we. Hari abiganye na we amashuri abanza i Nyakivala n’abamuzi muri Nshungerezi. Bazi neza Murunganwa uwo ari we [Himbara]. Baramuzi ku ishuri ryisumbye rya Ndege. Bazi amasaha make yamaraga ku ishuri n’ayo yamaraga mu Mujyi wa Kampala.

Yaje gutsinda, nyuma yaho ibyo yakoreye i Kampala bizwi n’Imana. Hari abantu bamuzi neza muri Canada n’umusatsi muremure. Bazi neza uburyo atigeze ahuza n’amahame y’ibanze ya FPR kuva yashingwa. Baramuzi i Nairobi n’imyitwarire ye idahwitse mu rugo rwiyubashye rw’inshuti y’umuryango yari yeremeye kumucumbikira ubwo yavaga i Toronto.

Gukomeza kwiyumanganya abo bantu barabirambiwe, rubanda izagera aho ibone amazina yabo n’amafoto byabo. Himbara arabazi bose, vuba aha byose bizajya ahagaragara. Mube maso.

Himbara ni umwe mu bantu biyemeje guharabika ubuyobozi bw'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza