IGIHE

Ndi Umunyarwanda: Ishyiga ry’inyuma mu mashuri makuru na za kaminuza

0 22-06-2025 - saa 15:28, Dr Musafiri Papias Malimba

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo by’Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri akaba umwarimu n’umushakashatsi, Dr. Musafiri Papias Malimba

Ndi Umunyarwanda ni imwe mu ngamba zatangijwe na Leta y’u Rwanda mu 2013, hagamijwe gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo gahunda yagiye ihabwa imbaraga cyane mu rubyiruko rwo mu mashuri makuru na za kaminuza, hibandwa ku biganiro bihuza abakuru n’abato, bigaruka ku mateka n’uruhare rw’urubyiruko mu kurinda no gusigasira umurage w’Ubunyarwanda.

Imyaka 6 ya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu mashuri makuru na za kaminuza

Hashize imyaka itandatu umushinga wo kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza utangiye.

Ni igitekerezo cyashibutse ku myanzuro y’Ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri ryo ku wa 26/10/2018 ryari rifite Insanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango.”

Muri iryo huriro, ibyemezo ngiro hafi ya byose byagarutse ku rubyiruko, hagamijwe kubaha urubuga, kubarinda no kuzabasigira umurage mwiza, ariko na bo babigizemo uruhare.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari Umushyitsi Mukuru yagize ati: “Banyacyubahiro, banyamuryango ba Unity Club, abashyitsi, namwe mwese, cyane cyane nagira ngo nsabe, ibi biganiro mujye mubizanamo urubyiruko, abantu bakiri bato, baze babyumve, tutazananirwa kurera ab’ejo bazakomeza iyi nyubako turimo twubaka.”

Ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri ryo ku wa 26 Ukwakira 2018

Mu 2019, Unit Club Intwararumuri n’abafatanyabikorwa bayo batangije kandi bashyira mu bikorwa umushinga wo kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza.

Kugeza ubu, uyu mushinga umaze kugezwa mu mashuri makuru na kaminuza 41 zikorera mu Rwanda.

Umaze gutanga umusaruro ufatika mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda biciye mu bikorwa bitandukanye.

Birimo ibiganiro ku mateka y’u Rwanda na Ndi Umunyarwanda, gutangiza muri buri shuri Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa (Unity and Resilience Club), amarushanwa mu buhanzi kuri Ndi Umunyarwanda n’ibindi.

Zimwe mu ntego z’aya mahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa ni izi zikurikira:

Kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu biganiro bihoraho bihuza abanyeshuri.

Gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa byimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bunyomoza abagoreka amateka y’Igihugu cyacu bagamije kuyobya abatazi ukuri ndetse n’abaharabika Igihugu cyacu bifashishije cyane cyane imbuga nkoranyambaga.

Umusaruro umaze kugerwaho

Nubwo umushinga wo kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza umaze igihe gito utangijwe, umaze gutanga umusaruro ugaragara mu buryo bufatika.

Kwakira amateka no kuyigiraho
Hari ubuhamya bwagiye butangwa n’urubyiruko mu bushakashatsi bwakozwe na Unity Club mu 2023 ku “Inkurikizi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku rubyiruko rwibasiwe bikabije”,

Bwagaragaje ko hari urubyiruko rwahishwe amateka cyangwa rukayabwirwa mu buryo bugoretse, biturutse ku ruhare ababyeyi barwo bayagizemo.

Binyuze mu biganiro mpaka kuri Ndi Umunyarwanda, bitangwa mu kuri no mu bwisanzure, urubyiruko rwamenye ukuri ku mateka y’Igihugu cyacu, ruyigiraho, rwiyemeza kuyarenga no kuba umusingi n’umusemburo wo gukomeza kwigisha no kumenyekanisha ayo mateka ku bakuru n’abato, kugira ngo dukomeze twubake Igihugu kizira amacakubiri ukundi.

Urubyiruko kandi rwatanze ubuhamya ku bikomere rwatewe n’amateka mabi ariko na none rugaragaza ubudaheranwa rwakomoye mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda.

Ndi Umunyarwanda mu komora ibikomere by’amateka mu rubyiruko

Kubaka ubumwe n’ubudaheranwa
Mu mashuri makuru na za kaminuza, Ndi Umunyarwanda yatumye urubyiruko rwongera gutekereza ku bumwe bw’Abanyarwanda aho gushyira imbere ibyiswe amoko, inkomoko, cyangwa ikindi cyose cyabatanya.

Abanyeshuri bagira ibiganiro bihoraho binyuze mu Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryatangijwe nk’urubuga baganiriramo ndetse bagakora ibikorwa byimakaza Ndi Umunyarwanda, haba mu ishuri ryabo, mu mashuri yisumbuye baturanye ndetse no mu baturage.

Kugira indangagaciro z’Ubunyarwanda

Ndi Umunyarwanda yatumye urubyiruko rurushaho gutekereza ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda, nk’ubupfura, ubudaheranwa, gukunda igihugu, gukorera hamwe n’ibindi.

Ibi byagaragariye mu bikorwa bitandukanye by’ubwitange (volunteerism) birimo gufasha abatishoboye, no gukoresha ubumenyi bwabo mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu

Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza basobanukiwe ko bafite uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Babicishije mu miryango yabo, amatsinda y’ubushakashatsi, n’imishinga y’ubukungu n’imibereho myiza, urubyiruko rugenda rukomeza gufasha Igihugu mu iterambere rirambye.

Kurwanya ivangura n’inzangano

Ndi Umunyarwanda yagize uruhare rukomeye mu kurwanya ivangura n’amacakubiri mu rubyiruko.

Uko ibiganiro bigenda byaguka mu mashuri makuru, ni ko abanyeshuri bagenda bakira neza Ubunyarwanda, bagashishikarira kubana neza no gufatanya nk’Abanyarwanda.

Kwimakaza “Ndi Umunyarwanda” binyuze mu buhanzi

Amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza mu ndirimbo, imivugo, ikinamico cyangwa inyandiko ngufi ku mateka na Ndi Umunyarwanda, byatumye urubyiruko rukora ubushakashatsi butomoye ku mateka n’umuco by’Igihugu cyacu, binyuze mu buhanzi urubyiruko rwamenye impano rwifitemo.

Amarushanwa kuri Ndi Umunyarwanda yasize ibihangano 11 (imivugo itanu n’indirimo esheshatu) byatsize ku rwego rw’Igihugu n’ibindi 154 byatsinze ku rwego rw’amashuri. Ibi bihangano bikomeza kwifashishwa mu gukomeza gusakaza Ndi Umunyarwanda.

Muri make amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu buhanzi ntabwo ari ukwishimisha gusa, ahubwo ni umuyoboro w’inyigisho z’uburere mboneragihugu.

Byahaye urubyiruko urubuga rwo gukura mu bitekerezo, kwigaragaza mu buryo butekanye, kwigirira icyizere, no gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu bifashishije impano bifitemo.

Bimwe mu biganiro bibera mu mashuri makuru na za kaminuza bihuza abakuru n’abato. Aha ni muri UTB- Rubavu

Ndi Umunyarwanda igira uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, cyane cyane binyuze mu rubyiruko ruri mu mashuri makuru na kaminuza nk’imbaraga z’Igihugu z’ejo hazaza rwanabyungukiyemo cyane kuko rwagize uruhare mu kwimakaza ukuri, ubumwe, n’iterambere.

Ibi bigaragaza ko yakomeje gutanga umusaruro mwiza kandi izakomeza kuba inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda twifuza. Binyuze mu biganiro, amarushanwa y’ubuhanzi n’ibindi bikorwa biteza imbere indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, urubyiruko rwahawe ijambo n’ububasha bwo gutanga umusanzu warwo mu gusigasira amateka no kurwanya amacakubiri.

Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane bifashishije ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, Ndi Umunyarwanda ikwiye gukomeza gushinga imizi mu mashuri makuru na za kaminuza.

Ibi bizafasha gukomeza kubaka urubyiruko rufite icyerekezo, rwigira ku mateka, kandi ruharanira ukuri no kubaka Igihugu, bityo rukaba urufunguzo mu kurwanya ingengabitekerezo zigamije guca intege Amahoro, Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza