Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ubutumwa bwa Ambasaderi Ashok Sajjanhar, wabaye Ambasaderi w’u Buhinde muri Kazakhstan, Sweden na Latvia, ndetse akora no mu myanya itandukanye nk’umu-diplomate i Washington DC, Brussels Dhaka no muri Bangkok.
Iterambere mu nzego zitandukanye ry’u Buhinde mu myaka nka 10 ishize ryazamutse mu buryo butangaje ndetse butanga icyizere cyuzuye ko intego y’uko mu 2047 buzaba ari igihugu gikize izagerwaho nta kabuza.
Icyo gihe u Buhinde buzaba bwizihiza n’isabukuru y’imyaka 100 buzaba bumaze bwigobotoye ingoyi y’Abongereza bwamazeho imyaka 89 kugeza mu 1947.
Mu 2014 Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi, ni we wayoboye intsinzi y’Ishyaka rya Bharatiya Janata Party (BJP) ryari ryegukanye amatora y’Inteko Ishinga Amategeko ku bwiganze bw’amajwi, ibyari bibayeho bwa mbere mu myaka 30 yari ishize, ko ishyaka rimwe ritsinda bidasabye kwihuza n’andi.
Ni intsinzi Minisitiri Modi yari yongeye gushimangira ku yo yari yagize mu 2019, icyakora kuri iyi nshuro yegukana amajwi menshi ugereranyije n’ayo mu myaka itanu yari ishize
Mu 2024 mu bihe ibihugu byinshi byari biri guhura n’ibibazo by’uko ubuyobozi byari bisanganywe bwari buri gukurwaho, Minisitiri Modi yegukanye intsinzi ku bwiganze ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, ariko ayigeraho ku bafatanye n’abafatanyabikorwa ba BJP.
Nyuma yo gutsinda amatora mu Nteko Ishinga Amategeko, BJP ndetse n’abafatanyabikorwa bayo na bwo batsinze amatora muri za leta z’ingenzi nk’iya Maharashtra n’iya Haryana, ibigaragaza uburyo BJP n’amashyaka yandi byihuje bagifitiwe icyizere n’abaturage muri rusange.
Ikindi kwimakaza demokarasi ni bimwe byakomeje gushingirwaho n’ubushongore n’ubukaka bw’u Buhinde kuva bwabona ubwigenge, bituma bugera kuri byinshi birimo umutekano n’ibindi byahinduye ubuzima bw’abaturage.
Imyaka 10 ishize isize igaragaje iterambere ry’ubukungu ry’u Buhinde ku buryo bukomeye, aho bwazamutse umunsi ku wundi ku kigero cyo hejuru.
Kugira ngo ubyumve neza mu 2014 u Buhinde bwari ku mwanya wa cumi ku Isi mu bihugu bifite umusaruro mbumbe munini.
Kuri ubu cyateye imbere kuko ubu u Buhinde ni ubwa gatanu bufite umusaruro mbumbe munini mu Isi ndetse mu myaka nk’ibiri iri imbere imibare igaragaza ko buzaba buri ku mwanya wa gatatu buhigitse u Budage n’u Buyapani.
Kugeza ubu u Buhinde ni cyo gihugu cya mbere gifite ubukungu buri kuzamuka ku kigero kiri hejuru aho bwazamutse ku kigero cya 8,2% na 6,4% mu 2022 no mu 2023 uko bikurikirana.
Imibare y’ibanze igaragaza ko 2024 ubukungu bw’u Bushinwa bwazamutse ku kigero cya 6,6% ndetse mu myaka iri imbere, bigaragara ko buzazamuka ku kigero cyo hejuru ku buryo mu 2030 u Buhinde buzaba bufite umusaruro mbumbe wa miliyari 5000$.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, yavuze ko u Buhinde buri kugaragaza ibimenyetso by’iterambere ry’ubukungu mu buryo bushimishije mu gihe ibindi biri guhura n’ibibazo by’ubukungu bitandukanye.
Hafi 70% by’Umusaruro Mbumbe w’u Buhinde ni ibituruka mu baturage ku bijyanye n’ibicuruzwa na serivisi bikajyana n’ishorami rya leta muri serivisi zitandukanye n’irishyirwa mu mishinga itandukanye hakiyongeraho ibikomoka ku byoherezwa mu mahanga.
Ibyo byagezweho bigizwemo uruhare n’amavugurura atandukanye nk’ajyanye no gushyiraho uburyo bwo koroshya no guhuza ibikorwa by’isoreshwa ku misoro iziguye buzwi nka ‘Goods and Services Tax (GST)’.
Byatumye ubucuruzi butera imbere ndetse n’abantu bamenyekanisha umusoro mu buryo bwiza kandi bworoheye buri wese, bituma abasora baniyongera.
Ikindi ni uko ibijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga mu mirimo myinshi (harimo no gushyira serivisi za leta ku ikoranabuhanga abaturage) no guhanga udushya, byatumye ibigo bito byiyongera ndetse byagura n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ibyo byagizwemo uruhare n’imishinga inyuranye nka ‘Digital India’ watumye benshi bimakaza ikoranabuhanga.
Ntitwavuga uwo twibagiwe indi nka ‘Make in India’ ufasha abantu bafite inganda zitandukanye kugorera mu Buhinde, umushinga uzwi nka ‘Product Linked Incentive Scheme’ wo gufasha ibigo byo mu Buhinde kongera ibyo byohereza mu mahanga, na yo yatanze umusanzu munini ku kuzamura iterambere ry’ubukungu.
Gahunda yagutse y’u Buhinde yo kwimakaza ingufu zisubira mu mishinga itanduikanye na yo igaragaza uburyo igihugu kirajwe ishinga no kugera ku iterambere rirambye.
Ikindi gifatwa nk’ibanga ryihariye u Buhinde bufite ndetse ribufasha gutera imbere umunsi ku munsi, ni abaturage babwo aho abenshi bakiri mu cyiciro cy’abagifite imbaragaza zo gukora.
Nk’ubu Abahinde bagera kuri 65% bari munsi y’imyaka 35 y’ubukure mu gihe abagera kuri 5% ari bo bari hejuru y’imyaka 65%.
Ikigereranyo cy’abafite imyaka yo gukora (median age), ni ukuvuga ngo imyaka iri hagati y’igice cy’abakiri bato n’abakuze, ari imyaka 28 y’ubukure.
Ni imyaka iri hasi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.
Mu gihe mu bindi bihugu abaturage bari gusaza abafite imbaraga zo gukora bakaba bake, u Buhinde bwo burajwe ishinga no kubakira ubushobozi abakiri bato babwo na cyane ko bubafite, bakagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’iki gihugu.
U Buhinde bufite abaturage barenga miliyoni 600 bari mu cyiciro cy’imyaka iri hagati ya 18 na 35.
Biteganyijwe ko umubare w’abaturage b’u Buhinde bakiri mu myaka yo gukora uzakomeza gutanga umusaruro mu iterambere ry’ubukungu byibuze kugeza mu 2056.
Biteganyijwe ko mu 2041 abaturage bari mu myaka yo gukora ni ukuvuga bafite imyaka iri hagati ya 20 na 59 bazaba bihariye 59% by’Abahinde bose.
Ayo ni amahirwa akomeye u Buhinde burusha ibindi bihugu ndetse buri kubyaza umusaruro ukomeye.
Gahunda z’u Buhinde zo guhinduka igucumbi cy’inganda no kuba igihugu cya mbere kibyaza ikoranabuhanga umusaruro ziracyakomeje.
Ni gahunda zishingiye ku kubakira ubushobozi abaturage bayo cyane cyane mu by’ubumenyi, kuko ari bo bazagira uruhare runini ngo iyo ntego igerweho.
Ikomeje gutanga umusaruro kuko nk’ubu binyuze muri gahunda yo kubakira ubushobozi urubyiruko rw’Abahinde mu bijyanye n’ubumenyi izwi nka ‘Skill India’, abarenga miliyoni 10 bayinyuramo buri mwaka.
Ntabwo u Buhinde bwibagiwe ingingo y’uburinganire n’ubwuzuzanye, kuko gushyira umubare w’abari n’abategarugori mu mirimo itandukanye bubifata nk’inkingi mwamba mu guteza imbere ubukungu bwabwo.
U Buhinde kandi ntabwo bwibagiwe ingingo ijyanye no guhamya umubano wayo n’amahanga, kuko bufatanya n’ibihugu bitandukanye mu mishinga yungura impande zombi.
U Buhinde na Amerika byaretse guheranwa n’ibibazo byaranze umubano wabyo mu myaka yashize, ubu biri kubaka umubano uhamye, ndetse n’ubufatanye bushingiye ku cyizere.
Amerika ni umufatanyabikorwa munini w’u Buhinde mu bucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi, ikaba n’igihugu cya kabiri giha u Buhinde ibikoresho bya gisirikare bigezweho.
U Buhinde na Amerika byagiranye ibiganiro birenga 60 bigamije gufatanya mu nzego zitandukanye haba mu ikoranabuhanga, mu kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga, ingufu, ubuzima, uburezi umutekano n’ibindi.
U Buhinde kandi bwakomeje umubano wabwo n’u Burusiya, bukomeza kugura ibikomoka kuri peteroli byo muri iki gihugu ndetse ntibwivanga mu ntambara iki gihugu kinini ku Isi cyashoje kuri Ukraine, kabone nubwo ibindi bihugu byakinenze bikomeye.
Ibi bigaragaza uburyo u Buhinde bwubaha umubano wabwo n’u Burusiya haba mu bya dipolomasi cyangwa ubucuruzi.
U Buhinde ntabwo bwigeze bwemera politiki y’u Bushinwa y’ubushotoranyi no gushaka kwagukira mu bindi bihugu, ariko igihugu gikomera kuri gahunda cyise ‘’Neighborhood First” cyo kubaha na gutabara abaturanyi mu gihe bagize ibyago no kubatera inkunga hagatamijwe inyungu zindi.
Binyuze mu bukangurambaga bwo kunganirana hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi biri mu nzira y’amajyambere, u Buhinde bwatanze inkingo zirenga miliyoni 300 za Covid-19 ku bihugu birenga 100 kandi inyinshi ari ubuntu, ibyagaragaje uburyo igihugu ari inshuti ya buri wese.
Ibyo byose bigaragaza uburyo iterambere ry’ubukungu ritajegajega na politiki y’ububanyi n’amahanga ihamye, byatumye u Buhinde bugira ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga mu myaka nka 10 ishize.
Ibi kandi byahaye icyizere Abahinde ko igihugu cyabo gishobora kugira amahoro, iterambere ndetse ko ubwo kizaba cyizihiza imyaka 100 izaba ishize cyibohoye kizaba kibarirwa mu bihugu bikize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!