IGIHE

Kurwanya COVID-19 si iby’Ubuhanuzi: Gukurikiza amabwiriza ya Leta ni cyo gisubizo

15 25-03-2020 - saa 20:04, Tom Ndahiro

Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko WhatsApp, mperutse kubona umuntu wanditse asaba imbabazi uwo ariwe wese yifurije kuzagira umwaka mwiza wa 2020. Impamvu yatanze ni ukubera guhagarika umutima byazanye n’icyorezo cyadutse cya COVID-19 kije muri uyu mwaka kikaba gihangayikishije Isi yose.

Uwabyanditse simuzi, cyakora kuba ahangayitse kubera gutegekwa kuguma mu rugo ku mpamvu zo kwikingira kwa twese birumvikana. Nahumure ibyorezo ntibizanwa n’umwaka.

Hari n’abagurishije utwabo mu 1999 barabeshywe n’abemera iby’umunsi w’imperuka ko nta we uwa 2000 uzasiga. Hari n’abari baraciye igikuba ngo za mudasobwa zizajijwa kubera icyo bise Y2K. Na n’ubu akazi karakomeje!

Abatabyibuka bazabaze iby’Umupadiri w’Umugande witwa Joseph Kibwetere wicishije abantu bagera ku 1000 barimo abarenga 300 biyahuriye hamwe ahitwa Kanungu ku wa 17 Werurwe 2000. Abiyishe n’ubayoboye bari mu cyo bise Muvoma yo kubungabunga Amategeko Cumi y’Imana (Movement for the Restoration of the Ten Commandments of God).

N’uwagendera ku byago n’amagorwa y’abantu, nta Munyarwanda wakangwa no kuguma mu rugo atanatotezwa azi ibyabaye mu mwaka wa 1994. Ibi ni ibizavugwa bihagije mu byumweru bike bitaha.

Reka ngaruke kuri Coronavirus. Iki cyorezo cyatangiye kumenyekana aho cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa, mu mpera z’umwaka 2019 no mu ntangiriro z’uyu. Ni mu Mujyi wa Wuhan batangiye gukingirana abantu mu nzu babuza abandi kugenda, ariko n’abandi bahunga icyo gihugu.

Ku itariki ya 11 Werurwe 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryemeje ku mugaragaro ko COVID-19 ari icyorezo cyugarije Isi. Mu gihe Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS abitangaza ko COVID-19 ari icyorezo cy’Isi, abantu bari bamaze kwandura bari 200,000 abo kimaze guhitana ari 8,000.

Icyo gihe u Rwanda rwari rwaratangiye gufata ingamba zo kugikumira no kugihashya mu gihe kihageze, ariko rutaramenya ko hari uwanduye iyo ndwara. Uwayanduye wa mbere mu gihugu yamenyekanye ku wa 14 Werurwe. Nyuma y’iminsi ibiri abari banduye bamenyekanye bari bamaze kuba batanu. Hashize iminsi itatu abanduye bazwi bikubye inshuro zirenga ebyiri baba cumi n’umwe.

Ibimenyetso by’uko ibintu byakomeye atari aho kujenjeka byari byaragaragaye. Uretse abantu kureka amateraniro arimo n’aho abantu basengera no gufungwa kw’amashuri, ku wa 18 Werurwe hafashwe ingamba zirenze kwirinda kuramukanya no gukaraba, akanozasuku k’ibiganza n’intoki n’ibindi.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryahagaritse “ingendo z’indege ziva cyangwa zijya mu Rwanda, harimo na RwandAir, zinyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali uhereye tariki ya 20 Werurwe 2020 saa sita z’ijoro. Ibyo bikamara igihe cy’iminsi 30 ishobora kongerwa. Indege z’ubwikorezi n’ubutabazi zemerewe gukomeza gukora uko bisanzwe.

Bukeye nibwo hasohotse itangazo rya Minisitiri w’Intebe ririmo ingamba icumi zijyanye n’ubukana bwa Coronavirus. Harimo gusaba abaturarwanda kuguma mu ngo, guhagarika ingendo zimwe na zimwe, za moto kureka gutwara abagenzi n’izindi. Izo ngamba zikaba zizamara ibyumweru bibiri, ni ukuvuga ko iminsi itiyongereye, uretse ko kwiyongera ari byo byashoboka, byarangira ku wa 3 Mata.

Mu bihe nk’ibi abatari bake barahungabana bakishyira mu maboko y’imbaraga zitagaragara, kuko bibaha amahoro. Ku wa 15 Werurwe uyu mwaka, nyuma y’aho OMS yemereje ubukana bw’iki cyorezo, insengero nyinshi z’abakirisitu muri Kenya zaruzuye, abayoboke baje kwishinganisha ku yo bemera ko yabaremye ngo ibarinde “idayimoni” Coronavirus.

Nta wabuza umuntu kwemera ibyo yemera, ariko hagati yo gusenga no gukurikiza amabwiriza ya Leta ashingira ku bushakashatsi bukorwa n’abahanga muri siyansi, hari kimwe kiri munsi y’ikindi. Gusengera virusi nk’idayimoni, ni amashyengo akabije.

Amasengesho abaye ari igisubizo, iyi ndwara ntiyakwica abihayimana. Kuba Papa i Roma yemera agahagarika amasengesho yo mu Kiliziya, ni uko yemera inama ishingiye kuri siyansi. Kuba imisigiti, za kiliziya n’amateraniro n’insengero bifunze mu Rwanda no mu bihugu byinshi ku Isi mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo ntibibuza abantu kuba Abayisilamu n’Abakirisitu beza.

Abayobozi b’ayo madini bemeye inama zishingiye ku buhanga, ntibibahindura abahakanyi. Babyemeye kuko bashyira mu gaciro, bakirinda amarangamutima yagusha abantu mu rupfu. Nta masengesho n’ibyiringiro byari byakiza cyangwa kworoshya ubukana bw’indwara ku muntu urwaye SIDA cyangwa Ebola cyangwa undi mugera waba uwa virusi cyangwa udukoko (bacteria).

Abahanga bakora imiti bagakora n’inkingo z’indwara bikoreshwa na bose batitaye ku myemerere. Nkuko amadini ahuza abantu batari bake, akanabafasha mu buzima bwabo, abahanga muri siyansi nabo bahurira ku gushakisha icyagirira abantu akamaro.

Inshingano y’abo bahanga ni ugukora imiti n’inkingo by’indwara zisanzwe zizwi n’izimenyekanye vuba. Ndetse ni nabo biga ingamba zakoreshwa mu gukingira abantu ikwirakwira ry’ibyorezo bicyaduka n’indwara zisanzwe.

COVID-19 ntabwo ari cyo cyorezo kibayeho bwa mbere gifata imyanya y’ubuhumekero. Hari ibyorezo bya vuba aha ariko hari n’ibindi byabayeho mbere. Mu 1918 hadutse icyorezo cy’ibicurane bise Influenza. Icyo cyorezo mu myaka ibiri cyishe abantu barenga miliyoni mirongo itanu. Zimwe mu ngamba zafashwe kukirwanya n’ubwo zafashwe bitinze, ni kimwe n’izafashwe ku Isi nyuma y’imyaka irenga 100 hadutse COVID-19.

Aho izo ngamba zubahirijwe, ari icyo gihe cy’imyaka irenga 100 n’ubu ikwirakwira ry’uburwayi byaragabanutse. U Bushinwa, Korea y’Amajyepfo, Singapore, Taiwan n’ahandi bakajije umurego, kandi hari ubucucike bw’abaturage, indwara barayicogoje. Aho biraye nk’u Butaliyani, u Bufaransa no muri Espagne, birirwa bahamba ndetse n’abandi babura gihamba.

Kwirinda biruta kwivuza. N’ubuzima butarimo kwishyira ukizana mu gihe gito ni cyo gisubizo cyo kurinda umuturanyi inshuti n’umuvandimwe urupfu n’umubabaro bitari ngombwa. Ingamba zafashwe na Leta, ni ku neza ya bose. Kutazubahiriza ni uguhembera icyorezo. Nabyo n’irindi gwingira.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bobo 2020-04-05 18:37:07

Nyakubahwa Ndahiro rwose reka nkwisabire ikintu kimwe. Nuzajya wumva ijambo “Imana†ujye wumva ko arikindi kintu mudafite ubushobozi bumwe. Ndakwinginze rwose Imana ujye uyugizayo nujya mubya politike nibindi ukoramo byawe bwite. Niyo nama naguha nkumwana wawe. Murakoze

2
RUKUNDO 2020-03-26 15:14:04

Nta muntu n’umwe ndumva abwira abayoboke bo mu idini runaka ngo nibareke gukurikiza amabwiriza ya Leta. Ahubwo bababwira ko hejuru yo gukurikiza ibyo ubuyobozi busaba, barenzaho no gusenga.

Uyu mugabo mbona ashobora kuba afite ibikomere bituma apinga Imana n’ububasha bwayo. Nta nkuru n’imwe ye iburamo 1. Gupfobya Imana 2. Gutukana ibyo byose Nyagasani arabivura umuntu akaba mushya. Dusabirane.

3
habimana deo 2020-03-26 04:01:04

Bwana Tom NDAHIRO,nkunda gusoma inyandiko zawe.Gusa ugomba kumenya ko Bible yahanuye ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije nkuko 2 Timote 3:1 havuga.Ibi bihe turimo,biteye ubwoba kurusha mu myaka ishize.Kubera ko abantu bangije ikirere,byabyaye Climate Change kandi n’abahanga bose barabyemera,harimo babandi bashyizeho Doomsday Clock (Isaha ihanura Imperuka y’Isi).Ibyorezo n’ibiza turimo kubona,ni Climate Change ibitera.
Nkuko tubisoma muli Luka 21:11,26,Yesu yari yarahanuye ibi byorezo kandi ko bizatera ubwoba isi yose mu minsi y’imperuka.Nizere ko wemera ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko bible ivuga muli Ibyakozwe 17:31.Ndabona witwa Tom,nkaba nkeka ko uri umukristu nyawe (true Christian).Dukurikize "amabwiriza ya Leta",ariko turusheho gushaka Imana cyane,twe guhera mu gushaka ibyisi gusa.Kubera ko bible isobanura neza yuko abibera mu gushaka ibyisi gusa batazaba mu bwami bw’Imana.

4
Charles 2020-03-26 01:45:03

Gukurikiza amabwiriza ya Leta ni ngombwa ku mukirisitu nyawe kuko iyibukiro rya kane muyo ibyishimo ariryo: "Yezu aturwa Imana mu Hekaru" , tuvuga ngo: "Dusabe inema yo kubaha abadutegeka". Ariko kandi isengesho ritarimo kubeshyera Imana rirumvwa, nta muntu ukwiye guhinyura abasenga. Muri 1917 Bikira Mariya yasabye abantu i Fatima gusenga ngo intambara irangire kandi byarabaye.

5
U Rwanda Twifuza 2020-03-25 23:24:19

Nibwo mbonye Tom yanditse adashyizemo ingengabitekerezo, bravo! Imana ihe umugisha igihugu cyacu, abanyarwanda aho barihose n’abayobozi umugisha. Dukomeze kwirinda covid-19 dushyira mubikorwa ibyo ubuyobozi budusaba.

6
Xavier 2020-03-25 22:32:27

Murakoze Tom, kuguma murugo niwo muti, Kandi rwose umukirisitu mwiza ni uwubahiriza amategeko n’amabwiriza bya Leta. naho abiyise Makire na Gasigwa bo ibitekerezo byabo bahawe rugari batanga ibinuka , uti ingengasi, icengeza matwara rya kinani, Gasigwa urashaka kuvugira baso wanyu, uzashyireho ikinyamakuru cyawe ujye uhora ubataka wenyine Makire uzamuhe akazi. turwanye Covid19 ntawusigaye.

7
Ndashimye 2020-03-25 21:57:30

Urakoze Tom, inkuru yawe nyisomye yose ndayirangiza noneho. Izindi nyinshi najyaga ntangira gusoma nkakubitana namatiku nkazivaho ntazirangije. Ariko ubundi wazahindutse koko ukajya wandika ibintu byubaka.

8
King David 2020-03-25 14:42:09

Wowe wanditse iyi nkuru Imana niguhe imbazi nukuri! Ikibabaje nuko mufata ibyi injiji zose zivuga mukabivanamo kubona ko Imana itagira icyo ikiza! Mugasigara mwishingikirije kubitekerezo byanyu! Inama leta igira abatura niyo! Simbihakana! Ariko kuvuga ko gukaraba biza imbere y’Imana biranyumije! Wabivuze neza ngo umuntu afite uburenganzira bwo kwizera ibyo yizera! Nawe komeza wizere ibyo science ikubwira ariko niyo utakwicwa na corona uzapfa! Ibyo gupfa science wishingikirije ntizabigukiza! Uhore rero wibuka ko imbere dufite izadukira Imanza!

Baturage! Mwumve ibyo leta ibabwira! Mugume mungo zanyu, mukarabe kenshi, mureke kujya mubikundi ariko hejuru yabyose mushire Imana imbere!

9
Jojo 2020-03-25 14:38:08

Nibyiza cyane gukurikiza amabwiriza ya reta ariko ubu imana nidutabare koko ishoboye byose

10
Jojo 2020-03-25 14:38:08

Nibyiza cyane gukurikiza amabwiriza ya reta ariko ubu imana nidutabare koko ishoboye byose

11
Marlon 2020-03-25 13:57:15

Nibyo rwose dufatanye duhashye icyo cyorezo. Kuko tutagihashyije isi irakomeza ibure abantu twanashira tujenjetse.

12
be 2020-03-25 13:42:58

icyo nagukosoraho bwana tom nuko kibwetere yari yarigumuye kuri kiliziya gatorika ajya gushinga ibyo bi groupe bye. wimwita padiri rero. ubuse abaporoso ko bigumuye kuri gatorika ubu muzavugango abapadiri basabye abakristu kohereza amaturo kuri MoMo? munsubize

13
Makire 2020-03-25 13:36:26

Yaba wakomezaga kuvuga ibyerekeye ubuzima gusa indwara, ibiza ukareka gucengeza ingengasi murubyiruko u Rwanda rwaba rufite amahirwe.

14
Gasigwa 2020-03-25 13:29:40

Bwana Tom ko utatubwiye uruhare Juvenari Habyarimana na Geregori Kayibanda bagize muri iki cyorezo cya koronavayirasi? Cyangwa uracyegeranya ibimenyetso uzaba ubitumbwira mu minsi mike iri imbere. Turakwemera musaza.

15
be 2020-03-25 13:28:26

wahora niki wa mubyeyi we,hari uwitwa TB joshua ngo ibyo ngo yita imana byamubwiyeko coronavirus izarangira kwisi tariki 27 werurwe uyu mwaka.

Kwamamaza