Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite bya Beatrice Mukamuligo, nk’umusomyi wa IGIHE.
U Rwanda rukunze gushimirwa kubera iterambere mu buringanire bw’abagabo n’abagore, mu nzego zose, kuko Perezida Paul Kagame yagize uruhare runini mu kuzamura imibereho n’amahirwe ku bagore, bituma u Rwanda ruba urugero rwiza mu bijyanye n’uburinganire ku Isi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagore bateye intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukungu, bigira ingaruka nziza ku gihugu no ku micungire y’umutungo w’umuryango.
Nubwo hari ibyiza byinshi byagezweho mu guha umugore uburenganzira, nk’uko bigaragara mu mvugo y’abagore bakunze gushimira Perezida Paul Kagame, hari abagore bagihura n’imbogamizi mu kugenzura umutungo w’umuryango kubera imyumvire ya kera y’abagabo bamwe.
Mu kiganiro nagiranye na bamwe mu bagore batashatse ko amazina yabo agaragara hano, bavuze ko mu miryango yabo bagifite imbogamizi mu gufata inguzanyo kuko abagabo bashaka gufata imyanzuro bonyine bakamenyesha abagore igihe kigeze cyo gushyiraho umukono.
Akenshi abagore babyemera mu rwego rwo kwanga amakimbirane. Ibi biracyagaragara mu miryango myinshi ku buryo bihindutse, imiryango yarushaho gutera imbere mu gihe kiri imbere muri manda y’imyaka itanu u Rwanda rugize umugisha wo gukomeza kuyoborwa na Paul Kagame.
Mu guhangana n’ubusumbane mu miryango, hakenewe kwigisha kenshi urubyiruko akamaro k’uburinganire.
Abaturage bakwiye gushishikarizwa gusangira inshingano binyuze mu itangazamakuru, ibiganiro n’amahugurwa bigategurwa bifite insanganyamatsiko yerekeza ku gusaranganya inshingano mu miryango, hatangwa ingero z’imiryango ifatanya mu kwita ku bana, imirimo yo mu rugo, n’akazi.
Uburinganire hagati y’umugabo n’umugore bufite inyungu nyinshi mu iterambere ry’umuryango. Iyo inshingano zisaranganyijwe, bituma buri wese agira uruhare mu bikorwa by’ingenzi, bigatuma umuryango ugira imbaraga kandi ugatera imbere.
Gusaranganya inshingano bigabanya umutwaro ku muntu umwe, bityo buri wese akagira ubuzima buzira umuze. Abana barezwe mu muryango ugaragaramo ubufatanye hagati y’ababyeyi babo bakurana indangagaciro nziza.
Uburinganire bwongera ubumwe n’ubufatanye mu muryango, kuko buri wese yumva afite uruhare. Ku bw’inyungu z’umuryango n’igihugu, hakwiye gushyirwaho inzego zishinzwe kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina no guharanira uburenganzira bw’abagore n’abagabo ku rugero rumwe.
Nubwo tuvuga uburinganire, tukibanda cyane ku guha agaciro umugore wari waratsikamiwe imyaka myinshi, agahabwa agaciro kuva umuryango RPF Inkotanyi ugeze ku butegetsi mu Rwanda, cyane cyane kuva aho Paul Kagame abereye Perezida, kugeza ubu Abanyarwandakazi bamushimira cyane uruhare yagize mu guhindurirwa ubuzima bwabo, no guhwitura abagore bamwe na bamwe basa n’abigaranzuye abagabo.
Uburinganire nyakuri ni ubwo kuzuzanya mu nshingano zose, haba mu gufata ibyemezo bijyanye n’iterambere ry’umuryango ndetse n’inshingano zitandukanye zo mu muryango bigakorwa mu bwubahane. Iyo umuryango utekanye kandi ugatera imbere, n’igihugu gitera imbere.
Abanyarwandakazi kandi bazahora bazirikana uwabasubije uburenganzira bwabo, ari we Paul Kagame dore ko iyo bahuye bamusuhuza bagira bati “Ndi mutima w’urugo, ndi nyampinga ubereye u Rwanda, sinzatesha agaciro uwakansubije."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!