IGIHE

Igisubizo ku Badepite b’u Bwongereza basabiye Byabagamba na Rusagara kurekurwa

22 6-11-2019 - saa 10:58, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza

Kuwa mbere tariki 4 Ugushyingo 2019, abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza bandikiye ibaruwa Perezida Kagame bamusaba kurekura abahoze ari abasirikare barimo Tom Byabagamba na Frank Rusagara.

Umwe mu bakoresha Twitter yahise yandika yibaza ati “Ese bo baba bararekuye Julian Assange mu gihe inzego za Loni zishinzwe uburenganzira bwa muntu zagaragaje ko afunzwe mu buryo butubahirije amategeko? Bakoze iki se ngo bahagarike ko u Bwongereza buba ubuhungiro bw’abanyarwanda bakekwaho Jenoside?’

Abandi nabo bunzemo bagira bati “ Ese Inteko y’u Bwongereza yaba yarahindutse urukiko rw’u Rwanda ?”

Mbere yo gukomeze, munyemerere mvuge ko ari njye wa mbere wakabaye usaba ngo abaturage bagenzi banjye barekurwe mu gihe bafite ibibazo by’uburwayi. Icyakora, kuba abagize urwego rw’ikindi gihugu bivanga mu bibazo by’ubutabera bw’ikindi ku rubanza rugikomeje byo birakabije.

Ubu busabe ni nk’igitero ku busugire bw’igihugu. U Bwongereza buzwi nk’igihugu gicumbikiye benshi mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi , aho ingengabitekerezo ya Jenoside yashinze imizi, ndetse niho abahakana bakanapfobya Jenoside bahabwa umwanya ku binyamakuru bya Leta bagakomeza kuyihakana.

Mu myaka ibiri ishize, ibihugu byinshi i Burayi byatoye amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe ariko siko bimeze ku Bwongereza. BBC izwiho gutangaza ibijyanye n’ingenabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ashingiye kuri Jenoside. Biroroshye kubaho utekanye mu Bwongereza warakoze Jenoside, uyihakana cyangwa urangwa n’amacakubiri kurusha kubayo wararokotse Jenoside cyangwa ushyigikiye Paul Kagame na Guverinoma y’u Rwanda.

Ntibirangirira aho, ubwo filime mbarankuru “Rwanda’s Untold Story” yatangazwaga kuri BBC , umwanditsi w’Umwongereza Linda Melvern n’izindi mpuguke bazi neza u Rwanda bandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ngo isohore itangazo yitandukanya n’iyi filime mbarankuru y’urwango yaciye ku kinyamakuru cya Leta.

Abo banyakubahwa bahisemo gusubiza bavuga ko ikinyamakuru cyabo kigenga. Uyu munsi nanjye ndifuza kubasubiza nkuko babigenje: Ubutabera bw’u Rwanda burigenga!

Mu gihe bagiye bakomeza mu mayeri gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside, bakihunza igihe basabwe gukora ikintu kizima , abagize Inteko Ishinga Amategeko b’u Bwongereza nta bubasha na bumwe bafite ku butabera bwacu.

Ntabwo twigeze tubona abo badepite bandikira ibaruwa ubucamanza bwabo ubwo Jenerali w’umunyarwanda wari ukuriye urwego rw’iperereza ari mu kazi yatabwaga muri yombi ku butaka bw’u Bwongereza ku byaha bihimbano by’umucamanza w’umunyapolitiki mu Bufaransa, Jean Louis Bruguire waje guteshwa agaciro n’uwamusimbuye Marc Trevidic.

Nta gitangaje rero kubabona baje uyu munsi kurengera abafite ibyo bagomba kwisobanura imbere y’amategeko y’u Rwanda. Mu Gifaransa babyita “ ‘deux poids, deux mesures’.

Tugaruke kuri iyi baruwa ivuga ibintu uko bitari: Bitandukanye n’ibivugwamo, abahamijwe ibyaha ni abahoze ari abasirikare bakuru b’igisirikare cya Leta. Ntabwo ibyaha bakoze byagombaga gufatwa nk’ibisanzwe nk’aho bikwiriye ku bantu bari mu myanya nk’iyo bari barimo.

Ikindi, ni muco wo kugaragaza abasirikare bakuru bafite ibyo bakuriranyweho abaturage bakamenya ukuri. Ntabwo hano tuvuga bimwe by’abigize abanyapolitiki cyangwa abanyamakuru Abanyaburayi bakunda kugaragza nk’amatsinda yibasiwe, twe ni ba Jenerali na ba Colonel.

Ntaho biba kumva umusirikare agaragaza ibitekerezo bibi ahari ho hose bitajyanye n’inshingano yahawe. Nemeza ko hari undi mwanya mu gisirikare no mu zindi nzego za Leta wagaragarizamo ibitekerezo byawe utabangamiye umutekano w’igihugu.

Guhirika ubutegetsi n’ibindi bikorwa nk’ibyo aho byagiye biba hose, byabaga byatangijwe n’abayobozi bakuru bakwirakwiza ibihuha ngo bateze akaduruvayo.

Umutekano w’u Rwanda ni ntakorwaho. Abayobozi batishimye bagomba kumenya ingaruka zabyo ku mutekano ndetse n’icyo bivuze ku myanya barimo bakitonda mu gihe bagaragaza umujinya wabo.

Ibi bihamya byose ari nabyo byashingiweho n’urukiko rwa gisirikare, byirengagijwe na ‘ba nyakubahwa’ mu ibaruwa yabo.

Ese abayobozi b’u Rwanda urumva batekereza iki mu gihe uwahoze ari Jenerali, akaba umudipolomate mu kindi gihugu iyo bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu bihandagaje bakamushyigikira mu gihe igihugu cye kimukurikiranyeho ‘kwangiza isura y’igihugu na Guverinoma’ no ‘gusuzugura ibendera ry’igihugu’? Ese ibyo nta mpungenge bikwiriye gutera?

Ese kuki abo bahamijwe ibyaha bo batiyandikiye ibaruwa igenewe abayobozi bakuru ngo bagaragarizemo ibibazo by’uburwayi bafite?

Ni ugutesha agaciro umuyobozi wacu ari na we wakabahaye imbabazi nkuko biteganywa n’itegeko Nshinga ry’u Rwanda. Umuntu aribaza niba uku kwivanga kw’abadepite b’abanyamahanga ahubwo bidatambamira amahirwe bakabaye bafite yo guhabwa imbabazi.

Hari abanyarwanda benshi bagiye batana mu gihe cyashize, bakisanga baragiye mu murongo mubi bagacirwa imanza bagahanwa, nyuma yo kugororwa bagahabwa indi mirimo.

Dusoza: Ubutabera bw’u Rwanda ntabwo bugengwa n’Inama Ngishwanama yo mu Bwongereza, aho abacamanza bo muri icyo gihugu ari bo bavuga ijambo rya nyuma ku bibazo bijyanye n’ubutabera mu bihugu bimwe bya Afurika, mu buryo busa nk’ubukoloni bw’ubundi bwoko.

Kubw’ibyo rero, ntabwo abadepite bo mu Bwongereza bashinzwe gushyiraho amategeko u Rwanda rugenderaho.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza bari mu ngoro y'Inteko

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’umwanditsi

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Sakega 2019-11-07 01:22:58

Bafunzwe imyaka myinshi nibabarekure, kuko ibyaha baregwa n’ibyaha bidafatika, ntamuntu ukwiye kuzira undi , niba abavandimwe babo barahunze sicyo bazira

2
Habarurema Ezechias 2019-11-06 16:05:21

Ibisubizo biri aha. Uyu se wasubije niwe bandikiye cg Ni umuvugizi wa government? Gusa bariya bagabo bararengana pe.

3
Eric pias 2019-11-06 13:43:24

Bariya Bantu mubarake baraturenze butiya bafite impanvu cyakora ya Nama twaritwiteguye yibihugu bivuga icyongereza tuyibare nkamateka murwanda peeee nabahanga peeeee

4
Eric pias 2019-11-06 13:43:24

Bariya Bantu mubarake baraturenze butiya bafite impanvu cyakora ya Nama twaritwiteguye yibihugu bivuga icyongereza tuyibare nkamateka murwanda peeee nabahanga peeeee

5
Murekezi 2019-11-06 11:22:47

Nyakubahwa Nduhungirehe ko ntacyo atubwira?

6
jimmy 2019-11-06 11:21:48

Amaherezo baza fungurwa ubwo abera babijemo.

7
Bwenge 2019-11-06 11:21:16

Hahahhhh iki ni cyo nkundira Rugigana! Ni umutego babateze kugirango CHOGM 2020 izabere i Kigali. Niba mushaka kwakira iyi nama nimufungure bariya bagabo vuba! Nimutinda barababwira gufungura n’abakatiwe burundu kubera jenoside!!!! Twagiye ba sha!

8
Sakega 2019-11-06 11:17:35

Uyu mwanditsi aravangavanga,none se ari gusubiza niwe bandikiye? Umuntu akoze icyaha agahanwa ntakibazo ariko akarengane kaba inaha karakabije, kandi ntamunyarwanda uri mu Gihugu ukivugira undi.

9
mazina 2019-11-06 10:27:05

Buriya baraturyoza IMFASHANYO baduha nta kindi!!Ariko nabo bamenye ko bagira amakosa menshi.Ubu se uwababaza icyo bakora muli Afghanistan na Syria bakivuga?Uretse kwica abaturage gusa??Cyangwa abantu ibihumbi n’ibihumbi ingabo zabo zishe mu bihugu bakoronije,uhereye muli Kenya?? Bage basigaho.Iyi si ntabwo ari iyabo.Ni iy’Imana.Nzi neza ko aba Badepite bose batunze bible.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo,buzaba buyobowe na Yesu.Ubwo nibwo butegetsi bwiza kandi bushoboye bwonyine buzaba ku isi.Ibindi ni ukubeshya gusa.Kubera ko buzakuraho IBIBAZO byose dufite.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga dusaba Imana ngo "Ubwami bwawe nibuze".Nta kabuza buzaza mu myaka iri imbere.Bukureho ibikabyo by’Abazungu.

10
Mukunzi 2019-11-06 10:03:11

mbona diplomasi itaratwinjiramo neza nti tukavuge meshi ngo duce imanza kumenya kuvuga sicyo gipimo cy’ubwege mutegereze murebe two kuvaga ibintu mwihubuka kuko mutazi neza igisubizo bazasubizwa nibemererwa cg se bagahakanirwa ibyo ndumva ntakibazo byatera byaba ikibazo bakoresheje ingufu ,niba babisabye neza ntakibazo murakoze

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza