Abakinnyi bane muri 20 bahataniye irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa mu modoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2025, batewe ishema no guserukana na banki ya BPR Bank Rwanda.
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, ni bwo mu Mujyi wa Kigali mu ihuriro ry’imihanda ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights hatangiriye isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2025.
Iri ni rimwe mu masiganwa aba akomeye muri Afurika, dore ko bamwe mu bakinnyi baryitabira baba bahataniye amanota abafasha kwegukana Shampiyona Nyafurika.
Mu barihanganiyemo harimo abari gufashwa na banki ya BPR Bank Rwanda, kugira ngo bazabashe kwitwara neza, ndetse akaa anejejwe n’uruhare rwayo muri aya marushanwa.
Umunya-Kenya Karan Patel yegukanye umunsi wa mbere w’iri siganwa, atangaza ko byinshi byiza ari kugeraho abikesha abaterankunga bayobowe na BPR Bank Rwanda.
Ati “Ndanezerewe cyane kongera kugaruka mu Rwanda ku shuro ya gatatu. Umwaka ushize negukanye iri rushanwa ariko igizwemo uruhare n’abo tubana umunsi ku munsi ari bo BPR Bank. Yaba njye na yo twishimira intambwe y’aho tumaze kugerana.”
Mugenzi we Sashania Nikhil utwara imodoka ya Ford Fiesta yishimira kuba mu mwambaro wa BPR Bank Rwanda igihe atwaye. Ati “Twaje i Kigali guha Abanyarwanda ibyishimo, ibyo kubigeraho bisaba abagushyigikira. Abo ni BPR Bank Rwanda kandi ntewe ishema na yo.”
Umunyarwandakazi Queen Kalimpinya na we yagaragaje ko ashima uruhare rwa BPR Bank Bank mu iri siganwa. Ati “Turiteguye kandi tuzitwara neza mu isiganwa. Umufite umuterankunga nka BPR Bank Rwanda bivuze ko dushyigikiwe kandi ibyo dukora bigaragara.”
Umunya-Kenya, Gatimu Tinashe, yageze mu Rwanda aho yatwaye ku nshuro ya mbere, akaba atwara imodoka ari kumwe na Nyina, Gatimu Caroline, bombi bakaba banyuzwe n’uko bari gufashwa na BPR Bank muri iri siganwa.
Umunsi wa kabiri wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2025 uzakinirwa mu mihanda ya Gako yo mu Karere ka Bugesera.
Ubwo riheruka kuhabera, Karan Patel ufashwa na BPR Bank Rwanda ni we wegukanye iri siganwa ari ku nshuro ya gatatu yari abikoze yikurikiranya.
Amafoto: Cyubahiro Key & Munyemana Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!