3-01-2025 - Saa 12:24 na Jean de Dieu Tuyizere |
Ikigo Irembo cyongereye ubushobozi urubuga rwacyo rwa ‘IremboGov’, hagamijwe gutanga serivisi za Leta abaturage bakeneye no kuborohereza kubona serivisi kandi mu buryo bwihuse.
Cyasobanuye ko mu mezi ari imbere, serivisi zitangirwa kuri IremboGov zizimurirwa ku rubuga rwavuguruwe rwa new.irembo.gov.rw, kandi ko iyimurwa rizakorwa mu byiciro kugira ngo serivisi zikomeze kuboneka nta nkomyi, aho serivisi zitangwa n’ikigo cya Leta runaka zizajya zimurirwa rimwe.
Irembo yijeje abasaba serivisi ko buri uko iyimurwa rizajya rikorwa, izajya imenyesha abakoresha urubuga rwayo ku buryo ntawe uzagorwa no kubona serivisi akeneye.
Mu gihe kwimurira serivisi ku rubuga ruvuguruye bitararangira, Irembo yasobanuye ko imbuga zombi zizaba zikoreshwa mu rwego rwo korohereza abakenera serivisi.
Serivisi zamaze kugezwa ku rubuga rushya ni iz’iposita zijyanye n’agasanduku k’iposita k’ikoranabuhanga (e-P.O Box) zirimo kukandikisha, kukongerera igihe no kukajyanisha n’igihe.
e-P.O Box ni uburyo umuntu ashobora kugira agasanduku k’iposita ariko k’ikoranabuhanga, bitandukanye n’uko agasanzwe kabaga ku biro by’iposita bitandukanye.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha ababukoresha gukurikirana ibyo bohereje cyangwa batumije hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bwizewe kurusha ubusanzwe bwo kujya ku biro by’iposita.
Irembo isobanura ko nk’abatumiza ibintu mu mahanga, ubu buryo bworoshya imikorere ijyanye n’ubwikorezi kuko ubasha gukurikirana ukamenya aho imizigo yawe cyangwa ubutumwa bwawe bigeze.
Korohereza abasaba serivisi no gushimangira umutekano w’amakuru
Irembo isobanura ko kuvugurura urubuga rwayo bizatuma abarukoresha biborohera kurushaho, kuko ubu umuntu ufite cyangwa uhagarariye ikigo cy’ubucuruzi runaka, ashobora kucyongera kuri konti ye akoresheje nimero iranga usora (TIN). Icyo gihe ashobora gusaba serivisi za Leta zihabwa ibigo mu buryo bworoshye, bidasabye ko zivanga n’ize ku giti cye.
Yasobanuye ko ku rubuga ruvuguruye, bitazaba bikiri ngombwa ko ufotoza cyangwa usikana ibyangombwa ubivanye kuri konti yawe kugira ngo wongere kubikoresha usaba serivisi, kuko bizaguma kubikwa kuri konti yawe, maze igihe ugiye gusaba serivisi, urubuga rubikwereke, uhitemo ibyo ukeneye gukoresha.
Hashyizweho ingamba zitandukanye zigamije kurinda amakuru y’abakoresha uru rubuga ndetse no kubaha ubushobozi bwo kugenzura uko amakuru yabo acungwa.
Irembo yasobanuye ko binyuze kuri uru rubuga, urukoresha yemeza umwirondoro we muri konti akoresha, akabikaho amakuru bwite, akanagena ko ari we ushobora kuyabona. Bivuze ko mu gihe ugiye gusaba serivisi runaka, uzajya ukenera kongeramo amakuru nka nimero y’indangamuntu. Ibi bizafasha mu kugabanya umwanya wakoreshwaga mu gusaba serivisi.
Umuntu ufite konti kuri uru rubuga ashobora kongeramo imeyili ye, akabihuza kugira ngo bizamworohere kugarura ijambo ry’ibanga mu gihe yaryibagiwe. Binafasha kandi kubona amakuru y’ingenzi agezweho binyuze kuri imeyili.