Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, ifatanyije n’uruganda rukora rukanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa itel, byashyize ku isoko telefone igezweho ya ‘itel A90’, igura 135.700 Frw.

Itel A90 ifite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) igihe iri gufotora, biyifasha gufata amafoto agaragara neza ndetse ikagira undi mwihariko wo kurambya umuriro mu gihe cy’iminsi itatu.

Ni telefone ifite ububiko buhagije bungana na 128 GB, bituma igira ubushobozi bwo kubika amafoto arenga ibihumbi 50.

Umuntu uguze iyi telefone ya itel A90 ahabwa intenet y’ubuntu ingana na 15GB, agahabwa iminota 300 yo guhamaga ku mirongo yose, ndetse akajya abona inyongera ya 20% igihe cyose aguze ama inite akoresheje uburyo bwa Mobile Money mu mezi atatu ya mbere.

Nubwo ifite ubushobozi bwo kwihanganira amazi n’umukungugu, uwayiguze ahabwa garanti y’imyaka ibiri.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri itel Rwanda, Ntabwoba Trevor, yavuze ko telefone ya itel A90 itandukanye n’izindi bafite kuko hari ibibibazo byinshi izakemura ku muntu wese uzayigura.

Ati “Iyi telefone ya itel A90 izafasha abantu bazayigura mu gukemura ibibazo bitandukanye. Icya mbere iri ku giciro gito ugereranyije n’ibyo ishobora gukora kandi kuyishyura mu byiciro na byo birashoboka.”

“Ifite inyongeragaciro kuko twakoranye na MTN. Ifite uburyo bw’ikoranabuhanga rya AI, bifasha umuntu igihe ari gukoresha Camera, igafata amafoto n’amashusho agaragara neza cyane.”

Ntabwoba yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na MTN Rwanda, ari uko mu bushakashatsi bwakozwe babonye ko ariyo sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda ikoreshwa n’abantu benshi ndetse ifite na internet yihuta.

Yakomeje avuga ko gukorana na MTN byabafashije kongera umubare wa telefone bagurisha, aho muri Kamena 2024, bari bamaze kugurisha telefone zigezweho [Smart phones] ibihumbi 10, gusa kugeza muri Kamena 2025 bamaze kugurisha izigera ku bihumbi 12.

Ubu biteguye ko gushyira hanze itel A90, bizatuma iyi mibare yiyongera.

Umukozi ushinzwe serivisi yo kugurisha telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yavuze ko bahisemo gukorana n’uruganda rwa itel mu rwego rwo kunoza serivise bombi baha abakiliya, cyane ko ibyo bakora byuzuzanya.

Ati “Twe nka MTN Rwanda turi sosiyete y’itumanaho kandi ducyenera telefone kugira ngo serivise dukora zigere ku bakiliya. itel na yo ni uruganda rukora telefone kandi rukeneye sosiyete y’itumanaho kuko ntirwakora ntazihari, rero urumva ko ari magirirane.”

Aby'inkwakuzi batangiye kugura telefone za ‘itel A90
Abakiliya bishimiye itel A90
itel A90 ni telefone igaragara neza ku basirimu
Abakozi ba itel biteguye gutanga itel A90 ku bakiliya bose babyifuza
MTN Rwanda na itel byashyize hanze telefone igezweho mu gukoresha ikoranabuhanga rya AI
Telefone ya itel A90 ifotora amafoto agaragara neza
Telefone ya itel A90 igura 135.700 Frw
Umukozi ushinzwe serivise zo kugurisha telefone zigezweho muri MTN Rwnda, Edwin Vital, yavuze ko gukorana na itel ari magirirane kuko buri wese
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri itel, Ntabwoba Trevor, yavuze ko telefone ya itel A90 ifite umwihariko wo guhangana n'amazi cyangwa umukungugu
Umuyobozi wa itel mu Rwanda yashishikarije abantu kugura telefone ya itel A90 kuko ifite ibyiza byinshi
Uwaguze itel A90 ahabwa internet ingana na 15 GB z'ubuntu


Kwamamaza

2009 - 2025 ©. All rights reserved