Hambere aha iyo wabazaga amashuri meza atsindisha mu barangije icyiciro cy’abanza cyangwa ayisumbuye kandi umwana akarangiza afite ikinyabupfura gikwiye uwarezwe, urutonde rwiganzagamo ayo mu Mujyi wa Kigali azwiho kwishyura akayabo, ariko ibi byarahindutse kuko muri Gahogo Adventist Academy batanga uburezi n’uburere byose biri ku rwego rwo hejuru.

Gahogo Adventist Academy ni ishuri ribarizwa mu Itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa Karindwi, bituma abaryigaho bakurana indangaciro za gikirisitu, ikinyabupfura n’ubuhanga kandi riri mu mashuri atsindisha neza.

Iri shuri rishyize imbere amasomo ya siyansi mu mashami atandukanye arimo Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG), Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Ubuvanganzo (HGL), Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB), Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi mu bya mudasobwa (MPC), Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (MPG) ndetse n’ishami ry’Imibare, Ubumenyi mu bya mudasobwa n’Ubukungu (MCE).

Umuyobozi Ushinzwe Umutungo w’Ishuri, Irumva Olivier, yagaragaje ko iki kigo kigeze kure imyiteguro yo gutangira umwaka mushya w’amashuri wa 2024/2025 ku basanzwe bahiga ariko hari n’imyanya ku banyeshuri bifuza kurigana.

Ati “Turi kwitegura umwaka mushya w’amashuri, kandi turi no kwakira abanyeshuri bashya bifuza kwiga mu kigo cyacu. Dufite umwihariko wo kuba abanyeshuri biga iwacu batsinda 100% kandi hari imyanya mu byiciro byose.”

Abanyeshuri biga muri iki kigo bahabwa imyitozo myinshi iteguranye ubuhanga kandi igakosorwa kugira ngo hasuzumwe ubushobozi bwa buri mwana, bityo ufite intege nke afashwe n’abarezi hakiri kare.

Irumva kandi yavuze ko irindi banga rikomeye rinafasha ikigo gutsindisha, ari ukugira abarimu b’abahanga kandi barangwa no gufasha abanyeshuri mu myigire yabo hagamijwe kububakira ubushobozi by’umwihariko mu mashuri ya siyansi.

Ati “Dufite umwihariko wo kugira abarimu b’indashyikirwa, gukora cyane no kurangwa n’ikinyabupfura.”

Muri Gahogo Adventist Academy bafite laboratwari ya za mudasobwa ndetse n’iz’amasomo ya siyansi kandi zikorana neza ku buryo umunyeshuri uhiga ahavana ubumenyi bufite ireme, ku buryo bashobora no kubibyaza umusaruro mu buzima bwo hanze.

Gahogo Adventist Academy ni ishuri riherereye neza mu Mujyi wa Muhanga kandi rikaba ahantu hashobora gufasha abanyeshuri kwiga neza. Ubuyobozi bwaryo buhamya ko amafaranga y’ishuri adahanitse ku buryo buri wese ashobora kuhishyurira umwana we akiga.

Ukeneye ibisobanuro wahamagara kuri nimero z’Umuyobozi w’ishuri Rutaganda Theoneste +250 788 501 325.

Inzira zo muri iki kigo ziratunganyije neza
Inzu iberamo Inama iri muri iri shuri
Inzira zo muri iki kigo ziratunganyije neza
Iki kigo gifite ubusitani bwiza bwakorohereza abanyeshuri mu gihe cyo kwiga
Hubatswe neza kandi bikajyana n'imyigishirize igezweho
Aho abanyeshuri banywera icyayi cya mu gitondo
Aho abanyeshuri baba hatunganyijwe neza


Kwamamaza

2009 - 2024 ©. All rights reserved