Umuryango udaharanira Inyungu wa Library for All [LFA] International Inc. NABU ufite icyicaro gikuru i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamaze guhindura izina wari usanganywe witwa NABU Global Inc.

Uyu muryango ufite intego yo gukemura ibibazo by’ubusumbane mu kwandika ibitabo no kubikwirakwiza, kugira ngo abana bose bashobore gusoma no kuzamukana ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru.

Mu mpera za 2018 no mu ntangiriro za 2019, icyicaro gikuru cyawo cyafashe icyemezo cyo guhindura ikirango cy’Umuryango. Muri 2020, izina ryemewe n’ikigo cy’Amerika naryo ryarahinduwe kugira ngo rigaragaze impinduka mu kirango, maze rihinduka NABU Global Inc.

Ubuyobozi bw’uyu muryango bwatangaje ko bwishimiye kumenyesha abantu ko ishami ryawo mu Rwanda ryahinduye izina mu buryo bwemewe n’amategeko, ukaba ugiye kwitwa NABU Global Inc kugira ngo uhuze n’icyicaro gikuru kiri i New York, muri Amerika.

Uyu muryango uvuga ko guhindura izina bizawufasha guhuza n’ibindi bigo bya NABU ku Isi yose, kandi bikagaragaza neza umurimo bakoraga mu Rwanda.

Itangazo basohoye riragira riti ”N’ubwo turi guhindura izina byemewe n’amategeko, turemeza ko intego zacu, icyerekezo na gahunda bizakomeza kumera nk’uko byari bimeze mu myaka yashize.”

NABU isanzwe izwiho kuba imbere mu gukwirakwiza ibitabo byinshi kandi biri mu ndimi nyinshi.

Ikoranabuhanga rya NABU ryahawe ibihembo bitandukanye kuko rifasha mu gukwirakwiza ibitabo ibitabo byinshi mu buryo bworoshye, kandi ryihutisha gusoma no kwandika mu kurushaho gushishikariza abana kugira urukundo rwo gusoma mu rurimi rwabo kavukire.

NABU yabanje kwemererwa gukorera muri Amerika mu mwaka 2013, ukoresha izina ryemewe n’amategeko rya LFA International Inc. Watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2015 ku butumire bwa Imbuto Foundation.

Mu mwaka wa 2018, uyu muryango winjije byemewe ku izina rya LFA International Inc ari naryo zina wakoreshaga no ku Biro Bikuru byayo i New York. Wamuritswe ku mugaragaro ku wa 15 Ugushyingo 2019, muri Kigali Convention center.

Tanyella Evans, uri mu batangije NABU mu Ugushyingo 2019 ubwo yari i Kigali mu muhango wo gutangiza uyu muryango
Mu 2019 abarenga 500 bari bitabiriye umuhango wo gutangiza NABU mu Rwanda
Abana basoma ibitabo bakoresheje application ya NABU ubwo bari mu ngo zabo
Abayobozi ba NABU basura Akarere ka Rwamagana mu Ugushyingo 2019


Kwamamaza

2009 - 2021 ©. All rights reserved