Ikigo Shaba Ventures & Tours gifasha abantu gukora ubukererugendo mu Gihugu no mu mahanga, cyinjiye no mu burezi aho cyatangije gahunda yo gufasha abantu gukomereza amasomo muri Canada yabahuje na kaminuza ziyatanga ndetse zikanabishyurira 80% by’amafaranga y’ishuri.

Ni amasomo y’igihe gito ahera ku mezi abiri akageza kuri atandatu mu mashami atandukanye arimo ajyanye no gukora kwa muganga, kwakira abantu, umutekano wo kuri internet, gushaka amasoko n’ayandi menshi cyane.

Ukeneye kwiga aya masomo, Shaba Ventures & Tours imufasha gushaka visa ndetse no gusaba umwanya muri izo kaminuza (application), bawumwemerera akabona kwishyura ku buryo ahaguruka agiye kwiga nta kindi asabwa.

Iyo habayeho kudahita ubona visa, iki kigo kimufasha gusubizwa amafaranga y’ishuri yari yishyuye kandi mu gihe cy’umwaka kigakomeza kumushakira indi nta yandi mafaranga yishyuye ku buryo aho ibonekeye yahita asubukura gahunda y’amasomo.

Amafaranga yishyurwa ni ahera kuri 895$ kuzamura bitewe n’ayo isomo ryishyurwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Shaba Ventures & Tours, Abayisenga Julia yavuze ko iyi gahunda bayitangije bashaka gufasha abantu bifuza kwiga muri Canada ariko bakagira imbogamizi z’amikoro macye cyangwa kutoroherwa no kubona ibyangombwa.

Yavuze ko ari ho bahereye bashaka kaminuza zababera abafatanyabikorwa muri Canada zigafasha abo bantu kubona izo serivise biborohereye.

Ati “Aya masomo yishyurwa n’ushaka kuyiga, ariko hakabaho na buruse itangwa na kaminuza kuko buri umwe wemerewe umwanya ashobora kuba yakwishyura byibuze 20% by’igiciro gisanzwe."

“Ni amasomo y’igihe gito kandi ajyanye n’ibigezweho ku isoko ry’umurimo haba muri Canada, Amerika n’ahandi. Biroroha guhita ubona akazi kuko abayasoje kaminuza zibashakira imenyerezamwuga ndetse zikabafasha no gushaka akazi."

Gusaba kwiga aya masomo bihoraho kuko buri mwaka hagenda ibyiciro bine ku babashije kugana Shaba Ventures & Tours ikorera muri Sainte Famille Hotel mu Kiyovu.

Abakirwa ni abarangije kuva ku mashuri yisumbuye kuzamura ariko basanganywe impamyabumenyi gusa bifuza kongeraho indi ijyanye n’amasomo y’igihe gito.

Shaba Ventures & Tours ni ikigo gifasha abantu gutegura no gukora ubukerugendo mu Rwanda no mu mahanga ndetse ubu kikaba cyatangiye no gufasha abakeneye kongera ubumenyi bwabo mu masomo.

Iki kigo kinatanga serivise zo gutegura ibirori, inama n’indi minsi mikuru mu Rwanda no hanze, aho ubikeneye asabwa ikiguzi gusa n’ibyo azavugira muri ibyo birori cyangwa inama.

Ibindi bisobanuro kuri Shaba Ventures & Tours binoneka unyuze kuri www.shabaventuresandtours.com


Kwamamaza

2009 - 2024 ©. All rights reserved