Ikigo gitanga serivisi z’ubwikorezi bwambukiranya imipaka, Prime International Carriers Ltd, cyatashye ibiro byayo bishya biherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, inizihiza ibirori byo gusoza umwaka.

Ni ibirori byabaye ku wa 13 Ukuboza 2024, ku biro bishya by’iki kigo biherereye mu Murenge wa Remera, ku muhanda KG 8Av.

Prime International Carriers Ltd ni ikigo gitanga serivisi z’ubwikorezi bwambukiranya imipaka, cyashinzwe mu mwaka wa 2015. Gikora ubwikorezi mu bwato, mu ndege, no mumodoka, ndetse gifasha mu bikorwa byo kumenyekanisha imisoro, kubika ibicuruzwa no kubipakira (Freight forwarding company).

Umuyobozi uhagarariye Prime International Carriers Ltd mu Rwanda, Audrey Akimana, yashimiye abakozi bakorana, abafatanyabikorwa ndetse n’abakiliya bakomeza kuyiba hafi.

Ati “Ndashimira cyane abantu baduteye inkunga n’abafatanyabikorwa kugira ngo tube turi hano, ndashimira kandi abo dukorana, ntacyo twari kugeraho iyo hatabaho ubufatanye, ndabashimiye cyane ku bw’umurimo ukomeye mwakoze kugira ngo tube duhagaze aha, twizihiza impera z’umwaka kandi tunataha ibiro byacu bishya. Ni umunsi w’ibyishimo.”

Umuyobozi Mukuru wa Prime International Carriers Ltd, Kamiya Hakizimana, yashimiye abitabiriye ibi birori abizeza ko bazakomeza gutanga serivise nziza zinogeye abayigana.

Ati “Dushimishijwe no kuba turikumwe uyu mugoroba ndetse ni iby’icyubahiro kuba duteraniye aha ku biro byacu bishya mu Rwanda.”

Kamiya yashimangiye ko ubuyobozi buhagarariye ikigo mu Rwanda bwakoranye umurava ku buryo intego bari barihaye bafatanyije kuyigeraho.

Yijeje abagana Prime International Carrriers Ltd, anizeza abayigana bose ko bazakomeza kubagezaho ibyiza bifuza.

Umuyobozi Mukuru wa Prime International Carriers, Kamiya Hakizimana yijeje abakiliya ko bazakomeza kubagezaho serivise nziza
Bafunguye ibiro bishya banaboneraho umwanya wo kwizihiza ibirori by'impera z'umwaka
Audrey Akimana yashimiye abakozi ku musanzu batanga mu iterambere ry'ikigo
Umuyobozi uhagarariye Prime International Carriers Ltd mu Rwanda, Audrey Akimana yashimiye abakozi bakorana
Abakozi ba Prime International Carriers bishimiye ibirori bakorewe

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

2009 - 2024 ©. All rights reserved