Ikigo kizobereye mu gutunganya cake z’ubwoko bwose, PetersBakers, cyagabanyije ibiciro kuri cake zikoreshwa mu bukwe zikozwe mu buryo bwa gihanga kinafungura salle ishobora kwakira abakora ubukwe.

Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana yemeje ko ibiro by’ubukwe byitabirwa n’abantu 50, mu gihe byabereye ahemerewe gukorerwa ibirori bikitabirwa na 30% by’ubushobozi salle ifite bwo kwakira abayigana, kandi abayitabiriye bagasabwa kwikingiza.

Mu rwego rwo kwifatanya n’abakora ibirori by’ubukwe kandi bifuza kuryoherwa n’umunsi wabo, PetersBakers yateguye salle mberabyombi yiswe ’Smart Wedding Hall, ishobora kwakira kandi ku giciro gito.

Ku babishatse kandi bitewe n’umubare muto witabira ibirori kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, PetersBakers yashyizeho uburyo bwo gukurikirana ibirori by’ubukwe ku batabonetse bakabukurikira kuri Youtube ibizwi nka Live streaming.

Abafite ubukwe bagana PetersBackers, bazajya biyakirira muri salle ijyanye n’igihe, ndetse banahabwe serivisi zindi zinyuranye bafitiye ubushobozi, umugeni atiriwe asiragira hirya no hino ashaka ibyo kurya, ibyo kunywa, cake n’ibindi.

Ubusanzwe iyo umuntu yitegura ubukwe usanga ibikenewe byose abifata ahantu hatandukanye ku buryo rimwe na rimwe bitamworohera guhuza n’amasaha abateganyijwe hatabayeho gukererwa ku batswe serivisi, gusa muri PetersBakers byose bibarizwa ahantu hamwe, bivuze ko kubagana bikurinda gusiragirira ku munsi w’ubukwe.

Icyiyongeraho ni uko ibiciro byagabanyijwe, nk’aho Cake y’ubukwe bayigabanyijeho 30% ku giciro cyari gisanzwe.

Inyungu ziri mu gukoresha iyo salle ni uko uwahakoreye, azajya ahabwa ibikenewe byose by’ubukwe birimo gutekera ubwo bukwe, kubunyuza kuri Youtube imbona nkubone, gutegurirwa ibinyobwa na cake y’ubukwe ku giciro cyiza.

Abifuza kumenya gukora cake nabo bashyizwe igorora

Ubuyobozi bwa PetersBakers buvuga ko bukomeje kwagura ibikorwa byayo mu rwego rwo kugera ku Banyarwanda benshi, dore ko yaguriye ibikorwa byayo mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ubu naho wahasanga Cake, imigati, ibyo kunywa, fantastic, ikawa, icyayi n’ibyo kurya bitandukanye ndetse hanatangirwa amasomo ku bashaka kumenya gutegura cake n’ibindi binyuranye.

Abenshi mu bitabiriye aya mahugurwa itanga bayabyaza umusaruro bagatangira kwikorera, abandi bagashaka akazi bikomotse kuri ayo mahugurwa y’ubumenyi ngiro ngarukakwezi.

Kwakira abanyeshuri babyifuza birakomeje, ntukwiye gucikwa n’ayo mahirwe ubaye ushaka gukarishya ubumenyi mu gukora cake mu buryo gihanga.

Muri serivisi batanga kandi harimo izo guteka. Ukeneye gutekera ibirori cyangwa inama babigufashamo mu buryo bunoze.

Umuyobozi Mukuru wa Petersbakers, Mugwaneza Jean Pierre yavuze ko abantu bose bafite ubukwe bakwiye kuzajya babagana kuko batanga serivisi nziza.

Ukeneye servisi muri PetersBakers wahamagara kuri: 0786 048 392 uri i Kigali, no kuri 0789 944 444 uherereye mu Karere ka Rubavu no hafi yaho.

Kugeza ubu i Rubavu ikorera mu Kizungu ahateganye na Army Shop na ho mu Mujyi wa Kigali igakorera i Remera hafi na Zigama CSS.


Kwamamaza

2009 - 2021 ©. All rights reserved