Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga Liquid Intelligent Technologies, cyatangaje ko mu rwego rwo kwinjiza Abanyarwanda mu minsi mikuru cyashyizeho poromosiyo izafasha abakiliya bayo kubona internet yihuta kandi igiciro kidahindutse.

Binyuze muri iyi poromosiyo ‘packages’ zose za internet zongerewe umuvuduko ariko igiciro nticyahindurwa. Iyitwa ‘Basic Essentials’ umuvuduko wayo washyizwe kuri 20Mbps, igiciro cyayo kiguma kuri 27 999Frw.

‘Family Entertainment’ yo umuvuduko wayo wagejejwe kuri 80Mps, igiciro cyayo gikomeza kuba 69 999 Frw, ni mu gihe igiciro cya ‘Modern Family’ cyagumishijwe kuri 113 999 Frw ariko umuvuduko wayo ushyirwa kuri 120Mbps.

Iyitwa PowerPack yo yagumye ku giciro cya 199 999 Frw ariko umuvuduko wayo ugezwa kuri 200Mbps.

Ubu bwoko butandukanye bwa Internet umuntu ashobora kubugura akabushyira mu rugo rwe kandi muri iki gihe cya poromosiyo ‘installation’ akayikorerwa ku buntu.

Biteganyijwe ko iyi poromosiyo yatangiranye na Ukuboza 2021 izarangirana na Mutarama 2022.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Liquid Intelligent Technologies, Ramadhani Nshakabatenda yavuze ko bashyizeho iyi poromosiyo mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gusabana muri ibi bihe by’iminsi mikuru cyane ko atari byiza ko bahura kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Hamwe n’iki cyorezo gikomeje kubana natwe, muri iyi minsi mikuru imiryango myinshi izahura hakoreshejwe ikoranabuhanga. Kugira ngo ibi bigende neza internet yihuta ni ingenzi, kandi niyo Liquid iri kubazanira uyu mwaka.”

Yakomeje avuga ko kuba umuvuduko wa internet wongerewe bizafasha abakiliya babo gukora ibintu byinshi bitandukanye.

Ati “Zaba inama zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibirori byo kwizihiza isabukuru bikorewe kuri Zoom, ibikorwa binyura imbona nkubone kuri Instagram, Tik Tok cyangwa Youtube, ubushobozi bwa internet yacu bwazamuwe buzabasha kubikora neza nubwo internet yaba iri gukoreshwa n’abantu benshi.”

Liquid Intelligent Technologies itanga serivisi zirimo gukwirakwiza imiyoboro ya murandasi ndetse imaze kugeza ifite uburebure bwa kilometero 73.000 mu bihugu 14 ikoreramo birimo n’u Rwanda.

Kuri ubu iki kigo cyongereye serivisi zirimo izo kubika amakuru mu buryo
bw’ikoranabuhanga (Cloud service), izo gucunga umutekano wo kuri murandasi (cyber security) no kongera ikoranabuhanga rigezweho muri serivisi gisanzwe gitanga.

Guhuriza hamwe izi serivisi z’ikoranabuhanga bizatuma Liquid Intelligent Technologies igera ku bantu benshi bakeneye serivisi zayo, ndetse byoroshye itumanaho hagati y’abakozi b’icyo kigo ndetse n’abakiliya bacyo.

Iki kigo kandi giherutse gutangiza ibikorwa byacyo mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse kiritegura kwinjira ku isoko ryo muri Nigeria, ibizatuma serivisi z’ikoranabuhanga zigera ku bigo by’abakorera n’ibya Leta bizifuza ku Mugabane wa Afurika.

Liquid Intelligent Technologies ifite imikoranire n’ibigo bikomeye mu by’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi, birimo Microsoft yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Liquid Intelligent Technologies yongereye umuvuduko wa internet yayo


Kwamamaza

2009 - 2021 ©. All rights reserved