Ikigo gitanga amahugurwa ajyanwe n’umwuga, Kora Coaching Group, cyateguye igikorwa cyiswe ‘Coaching 4 a Cause’ kizaba mu buryo bw’iyakure, aho abayobozi mu bigo bitandukanye babifashijwemo n’abatoza baturutse hirya no hino, bazungurana ibitekerezo ku buryo bwo kugendana n’impinduka zirimo kuba muri ibi bihe.

Ni inama igiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe imikorere y’ibikorwa bitandukanye ku Isi irimo guhindagurika cyane haba mu bijyanye n’ubukenerwe bw’imari, imitekerereze n’ibindi, ku buryo bikeneye kongerwamo imbaraga.

Ni igikorwa kizagirwamo uruhare n’abatoza b’inzobere baturutse mu mpande enye z’Isi, kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu tariki 10 Mata 2020.

Kizitabirwa n’abantu barimo abayobozi b’ibigo, imiryango, hagamijwe gusangira ubunararibonye ku buryo babasha kugendana n’impinduka Isi irimo guhura nazo muri iki gihe. Kizagirwamo uruhare n’inzobere mu nzego zirimo ibijyanye n’ubutoza mu bigo by’ubucuruzi (Business Coaching) n’imiryango ishingiye ku myemerere.

Ni igikorwa kandi cyitezweho gufasha abazacyitabira kugira umwanya wo kwiga, kwisuzuma, guhanga ibishya no gukura bakagera ku rundi rwego.

Kora Coaching Group igizwe n’abantu bakora mu nzego zirimo iz’ubucuruzi mu buryo bw’umwuga na ba rwiyemezamirimo babimazemo imyaka igera muri 30. Bafite ubunararibonye mpuzamahanga mu bijyanye n’ubutoza, ubujyanama, iterambere ry’ubucuruzi, ibijyanye n’imari, gutegura inama n’ibindi bikorwa binini.

Abifuza kwitabira iki gikorwa bakanguriwe kwiyandikisha banyuze HANO, ku rubuga rwa Kora Coaching.


Kwamamaza

2009 - 2020 ©. All rights reserved