Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiga imyuga, Ikigo BTC (Belgine Training Center) gihugura kikanigisha itangazamakuru, cyatangaje ko cyagabanyije ibico ndetse kinongera umubare w’amasomo gitanga.

Iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali, imbere ya Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu kigo cy’Abasaveri.

Gihugura ndetse kikanigisha itangazamakuru, ariko kuri iyi nshuro mu rwego rwo korohereza urubyiruko kwiga imyuga, cyongeyemo amasomo arebana no gukora mudasobwa, telefoni, ibyumba bisohora inyandiko ku mpapuro n’ibindi.

Mu kiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Bizimana Balgine, yavuze ko kuba bongereye amasomo ari mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwabafasha kwiteza imbere, anashimangira ko aho kuzamura amafaranga umunyeshuri yatangaga ahubwo yagabanyijwe.

Ati “Amasomo twatangaga arimo kwiga gukoresha camera, gutunganya amashusho n’amajwi, guhugura abashaka kuba abanyamakuru b’umwuga n’ibindi, ariko ubu twongeyemo amasomo ajyanye na ‘electronic’ nko gukanika mudasobwa, telefoni, televiziyo, firigo n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko bishobora gufasha n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye kwishakira ubushobozi buzarufasha kwiyishyurira kaminuza.

Ati “Amasomo dutanga ajyanye n’igihe ku isoko ry’umurimo, ufite ubushobozi buke ashobora kwihangiramo umurimo, kubera intego afite akaba yabasha kwiyishyurira kaminuza atongeye gutegereza ko afashwa n’ababyeyi.”

Ni ubumenyi butangwa mu gihe cy’amezi atatu, Bizimana akaba akangurira abashaka kwiyandikisha kubikora mbere y’itangira ry’amasomo ku wa 12 Ugushyingo 2018.

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi kuva saa munani (14:00) kugeza saa kumi n’imwe (17:00). Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri 0783721444, Email: [email protected]

Ikigo BTC gisanzwe cyigisha itangazamakuru no gutunganya amashusho
Ikigo BTC cyongereye amasomo cyatangaga, aho kongera amafaranga y'ishuri yo kirayagabanya


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved