Iduka Emmery’s Hair ryihaye intego yo gufasha abagore n’abakobwa gutandukana n’imisatsi y’inyongera (hair extension), yabateraga ibibazo birimo gushyuha no gupfuka yabashyize igorora ibagabanyiriza ibiciro muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Emmery’s Hair ni iduka ryatangijwe n’Umunyarwandakazi Mukashema Emeritha, agamije gufasha abakobwa gutandukana n’ibi bibazo nawe ubwe yahuraga nabyo.

Ricuruza imisatsi y’inyongera mu Rwanda riyikuye ahantu hizewe ku buryo ntawakemanga ubuziranenge bwayo.

Mu kiganiro na IGIHE, Mukashema yavuze ko iduka rye ricuruza ubwoko burimo Brazilian Hair, Indian Hair, Peruvian hair, na Malaysian kandi ariwe uyikurira ku bahagarariye inganda ziyikora.

Ati “ Umwihariko iyi misatsi yacu y’inyongera ifite n’uko iba yujuje ubuziranenge, njye nigerera ku bahagarariye inganda kandi nkanabanza kugenzura niba koko yizewe. Ni imisatsi idatandukanye n’iy’abantu.”

Imisatsi icuruzwa na Emmery’s Hair kandi ntishobora gushyuha, kuzamo umwanda kuko ushobora kuyifuramo ndetse ukayisokoza ndetse ikaba idashobora gusobana ku buryo ubishatse ushobora kuyisubizaho inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Imisatsi dufite igiye ifite amabara atandukanye arimo n’ay’umwimerere, ariko ushobora guhindurira ibara igihe ubishatse. Ntabwo ari ya misatsi iba ivangiye, iyo misatsi kandi ifite ubwoko bwayo (closure) ushobora gusuka bikagaragara ko ari umusatsi wawe kuko bituma uruteranyirizo rw’iyo bongereyeho rutagaragara.”

Uretse umusatsi bashobora gutera ku mutwe kandi, muri Emmery’s Hair banafite indi ikozwe mu buryo bw’ingofero umuntu ashobora kwambara akayikuramo igihe cyose ashakiye (perruques).

Perruques zicuruzwa na Emmery’s Hair zirimo izikozwe mu misatsi karemano y’abantu (Human Hair), ndetse n’izindi zikozwe mu bimeze nk’idodo ariko nazo zikaba ziri ku rwego rwo hejuru.

Umwihariko wa Emmery’s Hair kandi ni uko ubabwira ubwoko bwose wifuza bakabugushakira kandi bakawukugezaho mu gihe gito. Imisatsi yabo kandi irimo igenewe ingeri zose n’ibyamamare.

Ukeneye kwigurira iyi misatsi cyangwa gusobanuza ibindi bijyanye n’uko wayibona wagana iduka Emmery’s Hair aho ryimukiye mu igorofa rya kabiri mu nyubako ya MIC, mu muryango wa urebana na Isimbi Saloon.

Ushobora kandi kubahamagara kuri 0784008301, cyangwa ugasura imbuga nkoranyambaga zabo: Instagram:emmerys.h.c.s na Facebook: Emmery’s.

Babafitiye Perruque nziza z'umwimerere
Bafite n'izimeze nk'imisatsi y'umwimerere y'abirabura
Iri duka rikorera muri MIC mu igorofa rya kabiri
Mukashema Emeritha watangije iduka Emmery's Hair
Muri Emmery’s Hair babafitiye imisatsi y'ubwoko bwose
Yari afite intego yo gukemura ibibazo by'imisatsi yajyaga ahura nabyo


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved