Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwatangaje ko rwashyize ku isoko icupa rishya rya Amstel.
Bralirwa yabitangaje kuri uyu wa 19 Kemena 2025, igaragaza ko nubwo ishusho y’icupa yahinduwe ariko uburyohe bw’inzoga bukiri bwa bundi 100%.
Umuyobozi mukuru ushinzwe iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Martine Gatabazi, yavuze ko iryo cupa rishya rije mu buryo bwo gukomeza gusigasira umurage wa Amstel no kubungabunga ubuziranenge bwayo.
Ati “Turizeza abakiliya ko uburyohe bw’inzoga yacu butahindutse na gato. Buracyari bwa bundi 100%.”
Icyapa gishya kiri kuri iri cupa kirangwa n’imirongo igaragara igizwe n’amabara atukura, umweru ukeye kurushaho, n’ikirango gishya kigaragaza ko Amstel ikozwe 100% mu ifu y’ingano (100% Pure Malt).
Iyi Amastel nshya yatangiye gukwirakwizwa ku isoko guhera tariki ya 18 Kamena 2025.
Ubuyobozi bwa Bralirwa busaba abantu gukomeza gusangira ibihe byiza n’inshuti binywera Amstel mu isura nshya.
Abanywa Amastel banibukijwe ko kunywa mu rugero ari bwo buryo nyabwo bwo kwishimana n’abandi hirindwa ingaruka zava ku businzi.