Ikigo gifasha abanyeshuri bashaka kujya kwiga mu mahanga, Euro Scholars Poland, cyatangaje ko hari amahirwe yihariye ku Banyarwanda bashaka kujya gukomereza amasomo yabo ku Mugabane w’u Burayi na Amerika.

Iki kigo cyatangaje ko aya mahirwe ahari ku banyeshuri bashaka kujya kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse na Masters. Ku munyeshuri ubyifuza iki kigo kimufasha kubona ishuri ryiza ndetse no gushaka ibindi byangombwa byose bishoboka.

Euro Scholars Poland ifite ibigo by’amashuri bakorana biri hirya no hino ku Isi, ifasha abanyeshuri kubona amakuru ahagije ku bigo by’amashuri, gusabira abanyeshuri kwiga “applying”, gushakira icumbi “accommodation” n’uburyo bubafasha kwiga neza, bakanatanga ubujyanama ku masomo bifuza kwiga.

Umukozi wa Euro Scholars Poland mu Rwanda, Umutoni Claudette, yavuze ko bafasha abanyeshuri bakagera mu bihugu bagiye kwigamo ndetse bakabakurikirana kugeza barangije kwiga.

Ati "Dufasha abanyeshuri bashaka kujya kwiga hirya no hino ku Isi, haba abashaka kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa icya gatatu, dukomeza gukurikirana abanyeshuri bacu kuko ni yo mpamvu twazanye ibiro hano mu Rwanda ngo babone aho babariza amakuru, ntabwo dutererana abanyeshuri twafashije.’’

"Iyo bageze mu bihugu bagiye kwigamo tubakurikirana kugeza barangije kwiga, tubafasha gushaka ibyangomba nka visa, ubwishingizi n’ibindi byose bisabwa."

Umutoni yakomeje avuga ko mu banyeshuri bafasha harimo abagabanyirizwa amafaranga y’ishuri ndetse n’abakurirwaho ayo kwiyandikisha.

Euro Scholars Poland yatangiriye muri Poland mu 2015, ifite intego yo gufasha abanyeshuri mpuzamahanga kujya kwiga muri iki gihugu, ariko ikagenda yagura imbibi. Mu Rwanda yahagejeje icyicaro muri Mutarama 2021 mu rwego rwo kwegera Abanyarwanda bifuza kujya kwiga mu mahanga.

Euro Scholars Poland ikorana n’amashuri yo muri Poland, u Bwongereza, Australia, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lituania, Romania n’ibindi.

Euro Scholars Poland ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, Kimihurura mu nyubako ya KBC muri etage ya kabiri. Ubashaka ashobora kubahamagara kuri 0780355969 cyangwa agasura urubuga rwabo kuri https://euroscholars.pl/

Euro Scholars Poland yashyize igorora abanyeshuri b'Abanyarwanda bashaka kujya kwiga i Burayi na Amerika
Euro Scholars Poland ifasha abanyeshuri bashaka kujya kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza n'icya gatatu


Kwamamaza

2009 - 2021 ©. All rights reserved