IGIHE

Ubufatanye bwa CHANCEN International na Hoso bugiye kongerera abana icyizere cyo kwiga kaminuza

0 23-04-2024 - saa 13:30, Iradukunda Olivier

Ikigo mpuzamahanga gitera inkunga uburezi, CHANCEN International n’Umuryango w’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri (Hoso) byinjiye mu bufatanye hagamijwe gutanga umusanzu ku banyeshuri batakaza icyizere cyo kwiga kaminuza bakiri mu yisumbuye.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024, aho abayobozi b’impande zombi bahuriye ku biro bikuru bya CHANCEN International biherereye ku Kicukiro, baganira ku cyazamura uburezi ndetse bukabyarira inyungu abagenerwabikorwa.

Ahanini icyizere cy’abana gisubizwa inyuma no kuba badashobora kwirihira amashuri makuru bityo bamwe bakaba bava mu mashuri cyangwa bakajya mu bindi batifuza kuko batashoboye gukomeza.

Iyi niyo mpamvu hagiyeho ikigo cya CHANCEN International kibaha ubufasha binyuze muri Income Share Agreement (ISA), bakishyura basoje amashuri, barabonye akazi.

Umuyobozi wayo ushinzwe ibikorwa, Ross Nathan, yashimangiye ko ubu burezi bugomba guhera hasi bushyigikirwa kandi bugafasha umwana kugera ku byo yifuza niyo yaba nta mikoro ababyeyi be bafite.

Ati “Turashaka kugera kuri buri wese w’urubyiruko kandi ushoboye akaba afite inyota yo kwiga amashuri ya kaminuza. Turabizi ko hari ababyeyi benshi badashoboye kurihira abana babo amashuri nka kaminuza ariko dufatanyije, umwana yagira uruhare mu kwiga kwe muri ayo mashuri.”

“Ntabwo umwana agomba kuvutswa inzozi ze kuko yabuze ubushobozi. Tubashoramo imari, tukabishyurira nabo bakazishyura nyuma ariko nabo bakagira ibyo bakuramo kandi bigaragara.”

Bigendanye na gahunda z’umuryango HOSO, abarimu bazahabwa amahirwe yo gufashwa kongera ubumenyi bwabo bahabwa amafaranga y’ishuri ariko nabo bakishyura nyuma nk’uko bisanzwe.

Ibyo bizatuma abanyeshuri biga neza kandi bajye ku isoko ry’umurimo bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo no gukora neza aho babona akandi akazi.

CHANCEN International imaze gufasha urubyiruko rusaga 3000 ndetse intego yayo ikomeje kwagurwa kugira ngo bazabashe gufasha benshi binyuze mu mashuri makuru na za kaminuza arimo Kepler, Ines Ruhengeri, Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, Muhabura n’andi.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 3 bamaze gufashwa kwiga na CHANCEN International
Umuhango wo gusinya amasezerano wabereye ku biro bikuru bya CHANCEN International
CHANCEN International n'Umuryango HOSO azagira uruhare no kongera ubumenyi bw'abarimu
Umukozi wa CHANCEN International, Cedric Nsengiyumva, niwe wayoboye umuhango wo gusinya amasezerano
Abayobozi b'Umuryango HOSO ndetse na CHANCEN International bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati y'impande zombi
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri CHANCEN International, Ross Nathan, yavuze ko ubufatanye bw'impande zombi buzazamura umubare munini w'abanyeshuri biga amashuri kaminuza

Amafoto: Dukundane Ildebrand

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza