IGIHE

Urwishe ya nka ruracyayirimo: Leah Karegeya yahize guhirika ubuyobozi bwa Kayumba Nyamwasa muri RNC

14 6-02-2020 - saa 10:23, Musangwa Arthur

Umunyarwanda ni we wavuze ngo aho umutindi yanitse ntiriva, uyu mugani ukomeje kugana akari kubera muri RNC, umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abenshi bahunze kubera ibyaha bari bakurikiranyweho cyangwa andi makosa akomeye.

Ibibaso bikomeje kuba urusobe ku bayobozi bawo barimo Kayumba Nyamwasa, kugeza n’aho Leah Karegeya, umugore w’umwe mu bashinze uyu mutwe, avuze ko agiye kwihuza n’abandi badashyigikiye Kayumba Nyamwasa bakamuhirika.

Ni nyuma y’uko abari basigaye bakomeye muri uyu mutwe bose basa n’abitandukanyije na Kayumba Nyamwasa kuko na Frank Ruhinda, musaza wa Leah Karegeya wabaga muri Uganda, yamaze gutoroka RNC agahungira muri Canada aho yagiye kwifatanya na ba Tabita Gwiza, uheruka kwirukanwa muri RNC.

Uyu Tabitha Gwiza yahoze ari Komiseri ushinzwe abari n’abategarugoli mu ntara ya RNC ya Canada akaba n’umubitsi w’Akarere ka Windsor, ariko mu minsi ishize yarirukanwe. Uyu Gwiza ni mushiki wa Ben Rutabana uheruka kuburirwa irengero, ikibazo cyasembuye umwiryane muri uyu mutwe.

Frank Ruhinda ni umwe mu bagize uruhare runini mu gushora abanyarwanda baba muri uganda mu mutwe wa P5 afatanyije na CMI, ababyanze bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo abandi bakanicwa.

Kwihuza kwa Leah Karegeya, Frank Ruhinda, Tabita Gwiza n’abandi bafatwa nk’abari ibikomerezwa muri uyu mutwe bigamije kotsa igitutu Kayumba ushinjwa kurigisa umutungo wa RNC, akawushora mu bikorwa bye by’ubucuruzi biri muri Afurika y’Epfo, Mozambique n’ahandi.

Leah Karegeya wahoze mu kanama gashinzwe imyitwarire n’imikorere muri RNC, mu minsi ishize ni bwo yashyize hanze ibaruwa ifunguye ikubiyemo ubwegure bwe ku nshingano yari yarahawe. Muri urwo rwandiko, yavuze ko yeguye kubera ko komite yari ayoboye itizewe, ku buryo imyanzuro bafata idahabwa agaciro.

Ati "Nasanze nta mpamvu yo kuguma kuba umuyobozi mu gihe nka komite yahawe inshingano zo gufata ibyemezo ku bayobozi, nta gaciro babiha".

Imwe muri iyo myanzuro harimo irebana n’uwari umuvugizi wayo, Jean Paul Turayishimye uheruka kwirukanwa nyuma yo kuzamura ikibazo kirimo ibura ry’umwe muri ba komiseri muri RNC, Benjamin Rutabana.

Leah yavuze ko itsinda rye ryemeje ko Turayishimye yirukanwe kubera ko yagaragaje impungenge ku ibura rya Rutabana. Gusa Nyamwasa we yahisemo ahubwo kumwirukana atabagishije inama.

Leah Karegeya yafatwaga nk’inararibonye muri RNC kuko yari umuyobozi mu kanama k’inararibonye kagishwaga inama mu bikorwa bitandukanye by’uyu mutwe kandi akaba umwe mu bantu bakunzwe n’abayoboke benshi ba RNC.

Amakuru avuga ko benshi mu bashyigikiye Leah Karegeya batuye muri Afurika y’Epfo, i Burayi na Canada bari gukora uko bashoboye kose ngo bitandukanye na RNC, ariko bakabinyuza mu buryo bwo kwegura bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite, birinda kwiteranya na Kayumba.

Kuva hamenyekana amakuru y’ibura rya Ben Rutabana bikekwa ko ryagizwemo uruhare na Kayumba Nyamwasa, benshi mu bayobozi muri uyu mutwe w’iterabwoba bareguye abandi bareguzwa baranirukanwa. Ibi byahise bitanga ishusho ko RNC yabaye nk’ubwato buri kurohama kandi butagifite umusare ubuyoboye.

Ibi kandi byaje bikurikiye icyemezo cya leta ya Afurika y’Epfo kibuza impunzi ziri ku butaka bwayo gukora ibikorwa n’inama zifite aho zihuriye na politiki.

Kugeza ubu abafatwaga nk’inkingi za mwamba muri RNC bitandukanyije nayo ni Dr. Théogène Rudasingwa, Kazungu Jean Paul, Dr. Muvunyi Paulin, Bwayihuku Mathias, na Nsabimana Callixte wiyita Sankara uri mu maboko y’ubutabera mu Rwanda.

Mu baburiwe irengero mu buryo budasobanutse bikekwa ko byakozwe n’ubuyobozi bwa RNC ni Maj Nkubana Emmanuel, Rwarinda Michel, na Benjamin Rutabana wari ukuriye ikigega cyitiriwe umuryango wa Rwigara cyanyuzwamo hafi 75% by’inkunga yatungaga RNC.

Umuzi w’ibibazo Leah Karegeya afitanye n’ubuyobozi bwa RNC si uwa vuba aha kuko kuva umugabo we, Patrick Karegeya, yapfa, abasigaye mu buyobozi bwawo ntibigeze bamuha ijambo.

Nyamwasa n’umugore we ni inzobere mu kunyereza umutungo, bashoye umutungo wa RNC mu bucuruzi bw’umuryango wabo harimo amahahiro akomeye muri Afurika y’Epfo, muri Mozambique n’ahandi nk’uko amakuru abivuga.

Nyamwasa ashinjwa kwiharira RNC, aho bagenzi be bafatanyije gushinga uyu mutwe bamushinja kunyereza umutungo, kutagira imiyoborere inoze, kwironda, gukoresha icyenewabo no kwigwizaho iby’uyu mutwe.

Kayumba yagiye akorana bya hafi n’abo mu muryango we barimo muramu we, Frank Ntwari, uyu akaba yaranamuhaye imbaraga zo kuba komiseri ushinzwe urubyiruko. Ntwari yagiye ashinjwa n’umugore wa Rutabana, Diane Rutabana ko ari umuntu wagiye atera ubwoba umugabo we.

Diane yavuze ko inshuro nyinshi yagiye agaragaza ikibazo afite, aho yanabwiye Ijwi rya Amerika ko Ntwari yagiye atera ubwoba Rutabana, ko mu gihe yaba asubiye muri Uganda azamufunga.

Leah Karegeya yiyemeje gukura Kayumba Nyamwasa ku buyobozi bwa RNC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ines 2020-02-09 12:17:36

Dufite umuyobozi mwiza ufite ubwenge bwinshi bariya bahisemo nabi ahubwo nibarebe uko basenya icyo kintu cyabo bazanye ngo Ni RNC ubundi batahe muzehe wacu azabababarira kuko akunda abanyarwanda Bose nabo nubwo Banga igihu we ntabanga

2
Chantal Uwimana 2020-02-07 02:35:26

Prezida wacu yatoranijwe n’Imana uko yatoranije Dawidi muri Bibliya. Iki ni igitekerezo cyanjye; ntawantumye : Umurwanya wese amenye ko arwana n’Uwasizwe n’Imana. Yacanye u Rwanda Ikuzimu arushyira aho tutigeze dutekereza. Mpora i Bulayi ariko ngerayo nkakumbura u Rwanda....Prezida Wacu mpora nsaba ngo uyu murage Imana izaguhe uburyo mu bwenge yaguhaye umurage wawe hagire uwisigarana!! Iyo mbitekereje simbabeshye ndahangayika! Ninde wundi uzashyira abanayarwanda hamwe; akatuvugira; akatwubahisha! Abamurwanya icyo mukora ni kimwe: KLUMWONGERERA INGUFU NO GUSHAKA STRETEGY ZO KUDUTEZA IMBERE!

3
Eric 2020-02-06 14:41:53

Hari ikintu kijya kincanga,umuntu ujya inyuma ya Kayumba aba yumva amaherezo ari ayahe?Kayumba nta rukundo agira muri we,Kayumba ntakunda abanyarwanda kuko yavuzego bibaye ngombwa amaraso azameneka,kayumba areba inyungu ze bwite,kandi amenyeko abanyarwanda bazi ububi bw’intambara bityo rero kayumba n’abo ngo za RNC nibasubize amerwe mu isaho kuko twamenye ubwenge,burya si buno

4
Eric 2020-02-06 14:40:41

Hari ikintu kijya kincanga,umuntu ujya inyuma ya Kayumba aba yumva amaherezo ari ayahe?Kayumba nta rukundo agira muri we,Kayumba ntakunda abanyarwanda kuko yavuzego bibaye ngombwa amaraso azameneka,kayumba areba inyungu ze bwite,kandi amenyeko abanyarwanda bazi ububi bw’intambara bityo rero kayumba n’abo ngo za RNC nibasubize amerwe mu isaho kuko twamenye ubwenge,burya si buno

5
Kamaro 2020-02-06 13:04:34

Nibyiza kudukurikiranira amakuru yibigarasha ahubwo aryoshye kurusha ayo mu Rwanda ni kimwe na film mujye mushyiraho episodes.

6
Jamaa 2020-02-06 11:49:26

Imana yaramfashije sinajya muli opposition kuko ubu nali kuba nabuze ayo mira n,ayo ncira cg nkaba ndi ahantu special kubera ili shwana no kugambanirana. Abanyarwanda bajya muli politiki nta conviction politique ibahuje bafite ahubwo bose ali ukwishakira ubuhungiro, amaramuko, guhora, n,ibindi nk,ibyo. Nzarya ducye ndyame kare.

7
Jamaa 2020-02-06 11:49:25

Imana yaramfashije sinajya muli opposition kuko ubu nali kuba nabuze ayo mira n,ayo ncira cg nkaba ndi ahantu special kubera ili shwana no kugambanirana. Abanyarwanda bajya muli politiki nta conviction politique ibahuje bafite ahubwo bose ali ukwishakira ubuhungiro, amaramuko, guhora, n,ibindi nk,ibyo. Nzarya ducye ndyame kare.

8
sylvestre 2020-02-06 11:44:07

ahaaa!! tuzareba ibyabanabo nagato kbc ubundise bagirira nabi urwanda bakagiramaho sawa tuzunvibyabo

9
Gahenerezo 2020-02-06 08:50:01

Ubwo ikigarasha Kayumba yari yungirije Col Ndibwami Déogratias ku buyobozi bwa jandarumori y’igihugu,nari umujandarume winjiye muri force 1994 mfite S6.Kuzuza ibya ngombwa ngo ube umugenzacyaha wujuje ibya ngombwa,byasabaga ayo mashuri no kuba sergent.
Ndibwami ngo yaba yaravuze ko twahabwa za sergents naho iki kigarasha ngo nta muntu wahabwa sergent atararasa!Col Ndibwami ngo yaba yaramusubije ngo"ntimufite imbunda n’amasasu,buri wese mugende mumuraseho"!!!Actually byatangiye zitabonetse.Kuva ubwo nagiye nkurikirana uko twakoranaga inama nawe nk’umuyobozi,nibura nagiye mu nama ze nk’eshatu.Ariko nta n’imwe nigeze nshimishwa n’ibiganiro yatangaga.Kayumba yari umugabo uteye neza mu gihagararo,ariko sinigeze mwishimira kubera ibitekerezo namubonanaga n’agasuzuguro!
Cyakora kimwe ntajya nibagirwa nibura nishimira,umunsi nibuka hari kuwa gatandatu,twirirwa turwana n’abacengezi kuva saa mbiri kugeza ikigoroba,tumaze kwiheba azana umusahada w’ibifaru Mataba ya Ndusu(1997),tubona iryo rirakeye.Aho ndahibuka rwose!Ariko Kayumba Kigarasha,agasuzuguro kawe ntuzakazane kuri Mzee twitoreye kdi intwari igejeje u Rwanda kureee,mw’iterambere!Uzaze uce bugufi imbere ye niwanga tuzakuvunirumuheto,nubwo watumye njya muri retirement ndi caporal !Ngwino usabe imbabazi Muzehe kdi usezerane kubaha no guca bugufi!
Nubyanga shauri yako!

10
J V 2020-02-06 08:13:07

Amen

11
Inzobere 2020-02-06 08:04:47

Eheeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!! Filime y’ibigarasha ubanza episodes ziyigize zizaryoha!!!!!! Ibintu bigeze i wa ndabaga!!!! Muri Congo barashize, muri Canada abatishwe n’ibiswaku nka Rudasingwa basubiranyemo!!! Abanga mubya filime ndabaha titre ubundi muzakore script filime nyise "IBIGARASHA MU KUBUNGA ISI"

12
Bimawuwa 2020-02-06 07:52:16

Bano bantu bose urebye wasanga bafitanye amasano harimo abo kwh rwiagara abo kwa Kayumba kwa karegeya hama rero abandi banyarwanda bakabajya inyuma kubera indanini yabo bashaka ubutegetsi kungufu. nabo ubwabo bazagera aho batandukane ndavuga abo kwa rwigara no kwa karegeya. ntabwo bizabahira ahubwo ibihugu bibacumbikiye ni bitisubiraho bizachana umubano nu Rwanda.

13
Dieudonne Hakizayezu 2020-02-06 06:12:12

Abantu bajya inyuma ya Kayumba barambabaje. Jye naramwitegereje neza kuva mw’ishyamba kugeza ahunze ejo bundi: naramubonye ntiyambonye!

14
sezikeye 2020-02-06 02:49:36

Ibya Politike koko birababaje.Reba ukuntu bombi basigaye basa nabi.Nyamara bagifite umugati wa Leta basaga neza cyane.Kujya muli politike kenshi biteza ibibazo,bigatuma uhangayika,nyamara wari wimereye neza.Ndetse ushobora no kubigwamo,kubera gushaka ubutegetsi.Wa mugani bihabanye n’ibyo imana idusaba gukundana,aho guhangana muli politike.Wabyihorera ahubwo ugashaka imana ukayikorera.Nibwo ugira amahoro kandi ikazaguha ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kukuzura ku munsi wa nyuma.

Kwamamaza