IGIHE

Urunturuntu muri Green Party? Dr. Habineza yasobanuye iby’abayobozi bakuweho bitunguranye

0 25-09-2024 - saa 15:12, Ferdinand Maniraguha

Komite Nyobozi y’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, yatangaje ko ikuyeho abakomiseri bose b’ishyaka ndetse hakurwaho n’umwanya w’Umunyamabanga Uhoraho.

Ni umwanzuro wafashwe n’inama Nyobozi yateranye tariki 23 Nzeri 2024, uteza urujijo muri iryo shyaka riherutse gutsindira imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, no gutsindwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Green Party igarutse mu itangazamakuru nyuma y’ukwezi yongeye kuvugwamo urunturuntu, ubwo Carine Maombi wari washyize ku rutonde rw’abazahagarira iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yakurwagaho agasimbuzwa Masozera Icyizanye.

IGIHE yaganiriye na Dr. Frank Habineza washinze Green Party akaba anayibereye Umuyobozi, abazwa ku mwuka uri mu ishyaka ayoboye watumye bagenzi be bakurwa mu myanya mu buryo butunguranye.

IGIHE: Kuki mwahisemo gusohora itangazo mukuraho ba komiseri b’Ishyaka?

Dr. Frank Habineza: Twagombaga kubikora kuriya kuko bamwe bagiyeho mu 2013 abandi bajyaho mu 2018/2019. Umwaka ushize twakoze Inteko rusange y’ishyaka aribwo bagombaga kongera kwemezwa nyuma y’uko tumaze gutorwa, kuko bo ntabwo batorwa, bashyirwaho na Komite Nshingwabikorwa.

Twari mu gihe kigoye cyane cy’amatora kandi n’Inteko twakoze nta mwanya twari tubifitiye kuko twari dufite ibintu byo kwemeza nk’Imigabo n’Imigambi (Manifesto), ntabwo twari kubijyamo dufite umukandida Perezida, abakandida Depite. Turavuga duti reka tube tubiretse bive mu nzira.

Impamvu bagombaga gukurwaho bose icyarimwe, ni ukugira ngo n’icyo kintu cyari gihari cy’uko bamaze imyaka icumi bahari kiveho. Birumvikana bamwe bazagarukaho ariko hazeho n’abashyashya.

Amahame y’ishyaka niyo ateganya ko abantu bamara imyaka icumi batarasimbuzwa?

Mbere twese twari dufite manda zidahinduka eshatu zari mu Itegeko ryacu. Twagombaga kwiyamamaza imyaka itanu inshuro eshatu bikarangira. Umwaka ushize twemeje ko ibyo bya manda zidahinduka byavuyeho, manda ni imyaka itanu ariko ishobora kwiyamamarizwa igihe cyose.

Bamwe ntabwo bari kuzagaruka kuko bari barengeje manda ebyiri ariko kuko itegeko ryahindutse ko Komite ishobora gutorwa igihe icyo aricyo cyose, ubwo nabo bamwe bashobora kugarukamo ariko akaba ari manda nshyashya.

Urwego rubashyiraho ni Komite Nshingwabikorwa arirwo tuyoboye, rushyirwaho n’Inteko rusange, bakemezwa na biro Politike, ntabwo rero twari gukora inama ya biro politiki bataravaho. Ni nk’uko Perezida wa Repubulika abanza gukuraho Minisitiri w’Intebe agasesa Guverinoma, agashyiraho abashyashya.

Hanyuma umwanya w’Umunyamabanga Uhoraho kuki wavuyeho?

Uriya mwanya twawukuyeho kubera amavugurura y’imbere mu ishyaka bijyanye n’amikoro. Nyuma y’ibi bihe byo kwiyamamaza hagomba kubamo kureba niba abakozi bamwe bakenewe, ni muri urwo rwego kugira ngo hasigare abakozi bakenewe.

Iyo ufite abakozi benshi, rimwe urabagabanya ubundi ukabagarura bitewe n’uko inshingano zimeze […] Umwanya wabaye ukuweho, ushobora kuzagaruka.

Hashize ukwezi muhinduye Umudepite wari wemejwe ngo abahagararire mu Nteko, none habaye n’izi mpinduka. Abavuga ko muri Green Party harimo urunturuntu yaba abeshye?

Ntabwo ariko bimeze kuko uriya Depite wacu wagombaga kurahira ntarahire ibye mwarabikurikiye ntaho bihuriye n’ibi, uwamusimbuye yatangiye akazi.

Yego abantu babivuzeho byinshi cyane ariko nyuma y’amatora yose hari ibintu biba bigomba gushyirwa mu murongo. Nta gikuba cyacitse.

Byagombaga gukorwa kuko ishyaka ni urwego rw’abaturage, ntabwo byari gukorwa mu ibanga. Hari n’igihe abantu bashobora kwiyitirira umwanya kandi batakiwurimo. Nidushyiraho abandi na bwo tuzabitangariza abantu.

Frank Habineza yavuze ko nta byacitse mu ishyaka, nubwo bamwe mu bakomiseri babaye bakuweho ngo hatorwe abandi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza