Abazi neza Kayumba Nyamwasa, basangiye na we byeri, bazamukubwiraho byinshi. Ku ruhande rumwe, ngo ni umuntu usabana, ndetse yewe akanyuzamo agasengera, ariko uko gusabana kukaba gufite ibindi bintu bikuri inyuma. Ni inkuru itari mbarirano, uzabaze abari kumwe na we i Rubavu mu myaka ya za 90 mu gihe cy’Abacengezi ubwo bateraga i Iwawa, bazakubwira byinshi.
Bazakubwira ko ari umuntu uzi kwiyegereza abantu mu nyungu ze bwite, gusa ibyo ashaka iyo bitagezweho, muba mubyaranye abo. Ni umugabo wabaye mu Ngabo z’u Rwanda, wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, ariko umutima we ntiwigeze uba hamwe kuva kera na kare.
No muri icyo gihe cyo kurwanya abashakaga guhungabanya umutekano i Iwawa, aburiye ubwato mu Kivu barasa Abacengezi, bazakubwira ko bari bafite umuyobozi ubasuzugura, wishyira hejuru, wumva ko akwiriye kuba afite ubundi buyobozi bwo hejuru kurusha.
Ibyo byaramukurikiye, umunsi ku wundi, uko intego ze atazigeraho, akarushaho kuba umurakare. Muzabaze ibyabaye mu ntangiro za 2000 ubwo Perezida Kagame yagabanyaga ibikingi byari byarikubiwe n’abakomeye.
Icyo gihe Kagame yashyizeho komisiyo yo kugenzura icyo kibazo. Iy’abasirikare bakuru yari iyobowe na Gen Fred Ibingira. Hafashwe umwanzuro ko ubutaka abantu bari barigwijeho babusaranganya n’abandi, abari babufite nibura bagasigarana hegitari eshanu, izindi zikegurirwa abaturage.
Kuko ibyo bikingi byari bifitwe n’abafite intugu ziremereye, ntabwo babyishimiye na gato. Kayumba ni umwe mu bivumbuye ako kanya, uwo mwanzuro arawunenga, maze afata inka ze azinyanyagiza mu baturage, na za hegitari eshanu arazireka.
Isura ya Kayumba tubona, uri kwihuza na FDLR yarwanyaga, si iya none. Ni umujinya w’igihe kirekire n’umutima mutindi wo kwikuza bimaze igihe.
Kuva yakwerekeza iy’ubuhunzi avuye ku kuba Ambasaderi mu Buhinde, ntiyahwemye guhuza imbaraga n’abashaka kugiririra nabi u Rwanda, gusa inshuro zose yabigerageje, yabaye aka wa mwana w’intumva, imigambi ye irapfuba bigera ahubwo noneho n’aho asongwa asamba.
Mu minsi mike ishize, ni bwo hasakaye inkuru y’urugendo rwe i Kinshasa mu mugambi wo kwiyunga kuri FDLR wateguwe neza na Tshisekedi uherutse kwiyemeza ko azashyigikira uwo ari we wese wagerageza gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda. Ibikorwa nk’ibyo, si ibya none kuri uyu mugabo.
Hashinzwe RNC ya mbere n’iya kabiri biranga biba iby’ubusa
RNC yashinzwe na Théogène Rudasingwa, Kayumba Nyamwasa, Gérald Gahima na Patrick Karegeya mu 2010. Nyuma yo kudahuza, ibintu byaje guhinduka, bijya irudubi umunsi Rudasingwa yatukaga Kayumba kuri nyina no guhembera inzangano zishingiye ku moko.
Amaze kubona ko ntaho gupfunda imitwe, Kayumba yasigaranye igice kimwe cy’abantu bo muri RNC, abandi bajya ku ruhande rwa Rudasingwa, uwo mutwe w’iterabwoba ucikamo kabiri.
RNC ya Rudasingwa yayise “New RNC- Ishakwe’; Kayumba asigarana iye iyobowe na Jérôme Nayigiziki. Byakomeje kuzurungutana gutyo, abari kumwe na RNC baranyonyomba mu gihe muri RDC abarwanyi b’uyu mutwe bakubitwaga inshuro.
Bahungaga Kayumba bamushinja ko ari kwimika politiki ya munyangire, ko arema udutsiko, ari umuntu w’inda nini n’amacakubiri ashingiye ku moko.
Ibye na Karegeya ntibyarambye
Usubije amaso inyuma, kimwe mu bihe bigoye u Rwanda rwagize mu mateka yarwo, ni ahagana mu myaka ya 2010. Abazi politiki y’igihugu bazabikubwira. Ni bwo benshi mu bari barigize ba kagarara, bagiye bakanirwa urubakwiye, abatahuye umugambi mbere bagafumyamo, bagahunga.
Kayumba akimara guhunga, yanyuze muri Uganda, mu nzira imwe n’iyo Patrick Karegeya yari yaranyuze mbere ho imyaka itatu akomereza ku muturanyi wo mu Burasirazuba bw’u Rwanda mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo.
Aba bagabo, bubatse umubano ukomeye n’abari ku ntebe muri icyo gihugu cyo mu Burasirazuba, bumvikanisha uburyo u Rwanda ruyobowe nabi, na bo barabyemera, batangira kotsa igitutu ubuyobozi bwarwo bifashishije FDLR.
Byageze aho mu 2013, abo muri icyo gihugu basaba u Rwanda kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR, ingingo isa na sakirirego ku gihugu kuko yarusabaga kumvikana n’abanyabyaha bishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inzira ntibwira umugenzi koko, kera kabaye uyu mubano waje gukendera, ubwo muri icyo gihugu zahinduraga imirishyo. Igitotsi cyari cyarazanywe mu mubano w’u Rwanda na Karegeya na Kayumba kigenda nka nyomberi.
Yashinze P5, ibyayo birangirira mu kiriyo no muri gereza
Nyuma y’ishingwa rya RNC mu 2010, imyaka yakurikiyeho ntiyigeze ibera myiza uyu mutwe. Urupfu rwa Karegeya rwaje rusonga abantu bari bari gusamba, bahuhukira rimwe.
Kayumba yahise atangira kwiyegereza indi mitwe ifite umugambi wo guhungabanya u Rwanda, maze imwumva vuba ivuga iti ‘uyu azi amayeri yazo’ [Inkotanyi], cyane ko yabaye Umugaba w’Ingabo.
Yikojeje na none muri RDC, mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, bigera mu 2018 amaze gukoranya abarwanyi bagera kuri 400. Bari bakomotse mu mashyaka atavuga rumwe n’u Rwanda nka FDU Inkingi ya Ingabire Victoire, Amahoro PC; RNC, PDP-Imanzi na PS Imberakuri, igice cya Ntaganda Bérnard.
Yafashe Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gumino, aba ari we agira umuyobozi, akajya amusura kenshi. Kayumba ubwe ni we watanze igitekerezo cy’uburyo Batayo z’uwo mutwe zigomba gushingwa no gukora maze azita Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ayiha abarwanyi 120.
U Burundi bwari hafi aho
Mu mikorere ya P5 ya Kayumba Nyamwasa, abarwanyi bayo ntibatanaga n’abategetsi bamwe b’u Burundi batiyumvamo u Rwanda kugeza ubu.
Ni byo byatumaga intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi. Muri icyo gihe, ibintu ntibyaje kugendekera neza abagize uyu mutwe, kuko ibitero bya hato na hato by’Ingabo za RDC, byasize benshi mu barwanyi bawo bapfuye, abandi barafatwa boherezwa mu Rwanda.
Aba biyongeraho abagize umutwe wa RUD Urunana, bari mu bateye mu Rwanda mu Kinigi mu gitero cyaguyemo abaturage 14, hari abishwe urusorongo, abandi baruhukira mu nkiko mu Rwanda.
Yiyunze kuri Rujugiro, apfa badacana uwaka
Mu gihe RNC yacikagamo ibice bibiri, Kayumba yasigaranye igice cye, yizeye ko kigiye gukomera kurushaho cyane ko Rujugiro yashyiragamo agatubutse.
Ni we wamufashaga kubona amafaranga yo kugurira intwaro abarwanyi be muri RDC, gusa umubano wabo wajemo agatotsi ubwo byatahurwaga ko hari amafaranga yahawe, aho kuyakoresha ibikorwa yari agenewe ayashyira mu nyungu ze.
Uwari umuterankunga yahise amukupira amazi n’umuriro amaze gutahura ko amafaranga y’intwaro yayaranguyemo ingano, ibishyimbo n’ubunyobwa akanaguramo amakamyo ya rukururana akajya mu bucuruzi muri Mozambique.
Rujugiro yarinze ava mu mwuka w’abazima, adacana uwaka na Kayumba.
Umubano n’abo muri CMI ntiwamaze kabiri
Mu myaka ya 2017, ni umwe mu yo Kayumba yagiriyemo ibihe byiza mu mugambi we wo guhungabanya u Rwanda, kuko icyo gihe abantu bamwe bo mu nzego za Uganda bari babogamiye ku ruhande rwe na bagenzi be.
Icyo gihe, Ubutegetsi bwa Uganda ntibwaciraga akari urutega u Rwanda, ndetse bwafashaga imitwe yose igamije kuruhungabanya. Ni bwo Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rwari rubanye neza na RNC kugeza aho Charlotte Mukankusi wa RNC yakirwa na Museveni.
Andrew Mwenda, umwe mu basesenguzi bakomeye muri Uganda, wari n’Intumwa ya Museveni mu bibazo by’umubano mubi n’u Rwanda, aherutse gutangaza ko hari ikibazo gikomeye mu bayobozi bamwe bo muri Uganda, batumvaga umuzi w’ibibazo, bakihutira gukora ibibangamiye u Rwanda.
Kuva ubwo Muhoozi yinjiriye mu bwumvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda, ikibazo cyarakemutse, Kayumba n’abambari be ndetse n’umubano bari bafitanye n’abarimo Abel Kandiho, birasinzira, berekana mu bworo bw’ikirenge ntibongera gukandagira hafi aho.
Magingo aya, Kayumba yerekeje amaso ku barwanyi ba FDLR nyuma y’aho ahawe rugari na Tshisekedi umaze igihe yariyemeje ko yiteguye gufasha umuntu uwo ari we wese, wagira uruhare mu guhungabanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Amaherezo y’urunana rwa Kayumba, Tshisekedi na FDLR
Icyo umuntu yakwibaza muri iki gihe, ni amaherezo y’urunana n’urukundo rw’akadasohoka rwa Kayumba, Tshisekedi na FDLR. Gusa, ntibigoye kubona amaherezo yarwo, kuko ibishobora kubabaho, ukurikira abibona bugicya.
Niba bifuza gutera u Rwanda, ukurikije ubushobozi bwa RDF, ukareba n’icyo bo ubwabo barwanira, amaherezo ni uko bazisanga batazi ikibakubise, abo bazohereza kuri urwo rugamba, mbarwa ni bo bazasigara babara inkuru.
FDLR na Tshisekedi ni abahamya bo kuburira Kayumba kuko bamaze igihe muri uru rugamba, ariko barukuramo imbwa yiruka umunsi ku wundi. Icyo kwibaza ni icyo babona muri Kayumba, Umujenerali wabaye incike, udafite ingabo.
U Rwanda rwiyemeje gukaza umutekano warwo, ku buryo nta kintu kizaruhungabanya kinyuze ku butaka bwarwo. Perezida Kagame ni we wigeze kuvuga ko kubera ko ubuso bwarwo ari buto, uwagerageza kuruhungabanya, RDF yamusanga aho ari, kuko ari ho haba hisanzuye.
Kayumba abashije kudahenda abasore be ngo abohereze ku rugamba bonyine, byarushaho kuba byiza, kugira ngo abayobore begeranye. Bitari ibyo, ntiyazabona umuha inkuru y’uko rwagenze.
Inkuru bifitanye isano: Kayumba Nyamwasa i Kinshasa mu mugambi wa Tshisekedi wo guhungabanya u Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!