IGIHE

Umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati ya Amerika na Iran

16 3-01-2020 - saa 15:36, Nkurunziza Ferdinand

Nyuma y’igitero cyagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, kigahitana Gen Qasem Soleimani, wari usanzwe ayobora umutwe udasanzwe w’ingabo zirinda abategetsi bakomeye muri Iran; impungenge n’ubwoba bw’intambara bikomeje kwiyongera ku batari bake bakurikiranira hafi politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’abatuye mu burasirazuba bwo hagati.

Iki gitero cyategetswe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyanahitanye Abu Mahdi al-Muhandis, wari umuyobozi wungirije w’umutwe bivugwa ko ufashwa na Iran witwa (Popular Mobilization Forces), ibiro by’ubutasi bya Amerika (CIA) byemeje ko ariwo wateguye ukanagaba igitero kuri Ambasade ya Amerika mu mujyi wa Bagdad mu minsi ishize.

Gen Qasem Soleimani na Abu Mahdi al-Muhandis barasiwe ku kibuga cy’indege cya Iraq i Bagdad, bari mu modoka hamwe n’abandi bantu batanu.

Umuyobozi w’ikirenga muri Iran, Ayatollah Ali Khamenei, wahise ategeka iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose, yavuze ko hateganyijwe kwihorera gukomeye ku bishe Gen Qasem Soleimani.

Perezida wa Iran, Hassan Rouhani, na we yashimangiye ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose kikihorera, aho yunganiwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Iran, Javad Zarif, wavuze ko igitero cya Amerika ari icy’iterabwoba.

Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizirengera ingaruka z’ubujiji bwazo.”

Gen Qasem Soleimani yakundwaga kandi agafatwaga n’abanya-Iran benshi nk’umwe mu bantu bashobora kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo. Ubuhangange bwe kandi bwareberwaga mu ishusho y’uko yafatwaga nka nomero ya kabiri mu bafata ibyemezo muri Iran.

Abasesenguzi bavuga iki kuri uyu mwuka w’intambara?

Abademokarate benshi bavuga ko icyemezo cya Trump gishobora gutuma intambara yeruye irota, kandi bakamunenga ko yagifashe atabanje kugisha inama Inteko Ishinga Amategeko.

Kuba Soleimani yari umwanzi wa Amerika hari abademokarate babyemeza ariko bakavuga ko kwica umuntu wa kabiri ukomeye muri Iran kandi bigakorwa nta bwumvikane n’Inteko ishinga amategeko ari ikosa rishobora gushyira akarere kose Iran ihereremo mu ntambara.

Joe Biden wabaye Visi perezida wa Amerika ku ngoma ya Barrack Obama, we yeruye avuga ko Trump yakojeje agati mu ntozi.

Andrew Yang uteganya kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ahagarariye ishyaka ry’abademokarate yagize ati “ Uko mbibona turashaka intambara na Iran ariko nsanga byaba byiza turebye kure tukirinda gushyira abaturage bacu batuye muri kariya karere mu kaga ko kwibasirwa n’abanzi bacu.”

Elizabeth Warren, na we wifuza kuzahagararira ishyaka ry’abademokarate mu matora, yavuze ko icyemezo cya Trump kitarimo ubushishozi.

Ati “Soleimani yari umwicanyi, wahitanye ubuzima bw’abantu benshi barimo n’amagana y’abanyamerika, ariko iki cyemezo kitarimo ubushishozi cyazamuye umwuka w’intambara hagati yacu na Iran, kandi gishobora gutuma hapfa abantu benshi mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati Iran iherereyemo. Icy’ingenzi cyari gikwiye ni ukwirinda indi ntambara.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, busanzwe ari umuterankunga wa mbere wa Iran, yavuze ko igitero cya Amerika kirongera ibibazo mu burasirazuba bwo hagati.

Gen Qasem Soleimani yishwe n'ingabo za Amerika muri Iraq

Ku rundi ruhande ariko aba ‘republicains’ bo bavuga ko kwica uwo mugabo byari amahitamo akwiye kuko yari afite amaraso y’abanyamerika mu biganza bye, kandi yari imbogamizi ikomeye ku mutekano w’abanyamerika babarizwa mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati n’inyungu zabo.

Lindsey Graham, umusenateri uhagarariye leta ya Carolina y’Epfo yagize ati “Wakoze bwana Perezida kubwo guhagararira Amerika. Iki gikorwa cya Perezida Trump n’ingabo zacu, ni igisubizo nyacyo ku bushotoranyi bwa Iran bwari burangajwe imbere na Gen Soleimani n’abamushyigikiye.”

Yongeyeho ati “Niba Iran ikomeje gutera Amerika n’abadushyigikiye, bagomba kubyishyura ku kiguzi kinini, kirimo no gusenya amariba yabo ya peteroli. Kuri leta ya Iran, niba mushaka kuguma mu bucuruzi bwa peteroli, mureke Amerika n’abadushyigikiye, kandi muhagarike gutera inkunga imitwe y’iterabwoba hirya no hino ku isi.”

Hari amakuru avuga ko iki gitero cyahitanye Gen Soleimani, ingabo za Israel zaba zakigizemo uruhare. Nta muyobozi n’umwe muri Israel wari wagira icyo avuga kuri iki gitero kuko abaminisitiri bose babujijwe kugira icyo babivugaho kuko bishobora gukururira akaga icyo gihugu.

Umutwe wa Hezbollah ubarizwa muri Liban, ukaba ushyigikiwe na Iran wahamagariye isi yose guhuriza hamwe bagahorera urupfu rwa Gen Soleimani.

Umuyobozi w’uyu mutwe, Sayyed Hassan Nasrallah, yagize ati “Intego ya Leta Zunze Ubummwe za Amerika mu karere ntikwiye kugerwaho binyuze mu cyaha gikomeye cyo kwicwa abajenerali.”

Minisitiri w’intebe wa Israel wari mu ruzinduko mu Bugereki, yahise arusubika rutarangiye nyuma yo kumva urupfu rwa Gen Soleimani, mu gihe Naftali Bennett, wari wamusigariyeho yahise atumiza inama y’igitaraganya yigaga ku mutekano i Tel Aviv, ndetse na za ambasade n’ibiro bihagarariye inyungu z’ibindi bihugu bahabwa umuburo wo ku rwego rwo hejuru.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Amelie de Montchalin, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukora uko gishoboye mu guteza imbere ituze n’umutekano mu karere k’uburasirazuba bwo hagati nyuma y’ibitero bya Amerika.

Ati “Ibiri kuba nibyo twatinyaga, umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri kwiyongera.”

Mu minsi ishize Gen Soleimani yari yaravuze ijambo ryarakaje Amerika, aho yagize ati “Ndakubwiye wowe Trump umukinnyi w’urusimbi, ndakubwiye, umenye ko turi hafi yawe kuruta uko ubikeka. Uzatangiza intambara, ariko nitwe dufite ubushobozi bwo kuzayisoza.”

Ibibazo hagati ya leta ya Washington na Tehran byazamutse nyuma yuko Donald Trump akuye igihugu cye mu masezerano yo muri 2015 arebana no kubuza Iran gucura intwaro za kirimbuzi.

Aya masezerano yabuzaga Iran kwigwizaho ibitwaro bya kirimbuzi mu gihe cy’imyaka 10, yafatwaga na benshi nk’intambwe ikomeye yatewe na Perezida Barack Obama muri politiki y’ububanyi n’amahanga.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abantu benshi biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Tehran, bigaragambya bamagana urupfu rwa Gen Soleimani.

Ikindi kibazo kimaze kwigaragaza, ni izamuka rikomeye ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli hirya no hino ku masoko mpuzamahanga, ibigaragaza ko nubwo intambara y’amasasu itaratangira mu buryo bweruye, ariko iy’ubukungu yo yahise yaduka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
sunday ihangane 2020-03-03 01:35:30

Mperereye I Karongi turabakunda

2
Suzuki 2020-01-07 03:49:41

Trump niyibeshye akoreho Kagame wacu arebe uburyo tunyukanyuka abanyamerika muri grand lac

3
[email protected] 2020-01-04 10:51:08

muribeshya cyane uwicaye muntebe iruta izindi avuga ibyashaka Sha ndakurahiye utazi abarabo azabamenya bamuca ijosi ark Trump nuko utanyumva icyutazicyo ushira abanyamerica mumuriro utazima

4
Emmy 2020-01-04 08:28:32

Ibyo bintu yakoze nubugoryi ahubwo nagire yegunzwe yo gapfa mwanga kubi

5
Izere 2020-01-04 04:16:35

Ibyo Trump yakoze nibwo butabera mpuzamahanga ku bantu b’ibihangange. Ahubwo ibihugu byari bikwiriye Kubona ko bibishatse ubutabera mpuzamahanga bushobora kubaho Kandi butajegajega.

6
Emmanuel 2020-01-04 03:59:12

Aba democrate bukwiriye kubanza kwiyumvamo patriotism kurusha uko biyumvamo ko ari abarwanashyaka. Nkunda ijambo Trump yavuze ryagkeaga riti "America First". Iri jambo rituma Abanyafurica bumva aho ubwigenge bwabo bugarukira. Nabo bashaka banjya bavuga bati" Africa First". Abo bademocrate rero nibiyumvemo igihugu cyabo banafata ye na Trump kukigarurira amahoro kuko Patriotism niyo yambere.

7
Claude 2020-01-04 02:38:37

Ibyo Trump yakoze Ni uguhubuka cyane kwica umusirikare w’ikindi gihungu nta ntambara mufitanye n’icyo gihugu Ni amakosa kbsa kuko ku mukeka ko Ari inyuma y’ibikorwa byibasira abanyamerika sibyo byagatumye bamurasira muri irake Kandi yafashaga leta ya irake guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba amerika nayo irwanya muri irake njye mbona icyo bamuhoye n’imbaraga yagaragaje muri Syria hamwe na abarusia mugushyigikira leta ya Hassadi muguhanga n’abanyamerika n’imitwe yarwanyaga Hassadi bari bashyigikiye ubu ikaba yaratsinzwe bityo intego ya Amerika muri Syria ikaba yaragize failure.rwose Amerika muribeshya mugihe mudahinduye politique yanyu hanze yamerika muzahora mushyira abaturage banyu mu kaga n’isi muri rusange kuko igihe mwahereye murasa abanzi banyu ntibashira.

8
Yozi 2020-01-03 23:02:47

Trump numugabo ntakujejeka ibye bihora ari binshyanshya andi manota meza akaba ayibitseho yicececyeye

9
manishimwe eric 2020-01-03 18:51:04

America ndayizi iri mu bihugu bikomeye cyane kandi byibyamamare, Iran ishaka yakwitonda kbs

10
Muhima zakayo 2020-01-03 17:21:06

Yamaze aramwica nubundiyarekaga iwe koyamaze Abando ukumuntuyagenje nawe nibimubeho nawentambabazi yarafite kubandi naho ibyobavuga byoguhora kwa-iran ukwizabona izagukore ndunva bayishuye ibyobavuga yakoze.

11
Jean Bosco 2020-01-03 12:58:58

Trump nibagukange ibyo wakoze byaribyo pee! Warengeye ubusugire bwaba nyamerika.

12
Omar 2020-01-03 12:16:27

Trump skururiye ibibazo abanyamerika bazavamo bibashegeshe ku rwego rwo hejuru!!

13
Fabian 2020-01-03 11:58:02

Kbs njyewe ntora muri USA Trump namutora 100% ndakwemera musaza ujye uhabura abarabu wicecekeye.

14
Xezahe 2020-01-03 09:42:45

What is the point of african governments on this?
I saw the points of ministry of foreign affairs of different countries but not a single african.
Igihe should seek comments like those!

15
Kwizera 2020-01-03 08:38:11

Trump ndamwemera. Ibyabaye numva aribwo butabera bukwiriye abantu b’ibihangange.

16
Ndumiwe 2020-01-03 08:30:02

Ibyo tramp yakoze nibyo kuko niyo agisha inama inteko ishinga amategeko yashoboraga kubyanga,umwicanyi agomba kubibazwa ubundi ugasigara urwana ningaruka kuko nubundi bariya bose ntanumwe wendaga kuzaba inshuti yabanyamerika naho ibyokuvuga ngo bizatera intambara ibyo ntacyo bivuze ntaho badahamba asyiwe !

Kwamamaza