IGIHE

Uko Sheikh Harerimana yahatanye na Perezida Kagame, gutenguhwa na Local Defense n’ibindi

9 31-12-2019 - saa 07:52, Ferdinand Maniraguha

Sheikh Abdul Karim Harerimana ni umugabo w’imyaka 64, akaba inararibonye muri Politiki y’u Rwanda dore ko ayizi neza kuva mu myaka ya 1973 ubwo yari asoje ayisumbuye, kugeza mu 1989 aruvamo no mu 1994 arugarukamo ari kumwe na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inzobere mu buvanganzo bw’ururimi rw’Icyarabu dore ko abifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Arabie Saoudite.

Ubwo yari asoje amasomo muri Arabie Saoudite, yagarutse mu Rwanda mu 1983, agirwa Imam wa Kigali ndetse n’Umuyobozi w’ishuri Institut Islamique Al Hidaayat, ikigo gitanga ubumenyi butegura abazaba abavugabutumwa b’idini ya Islam.

Mu 1989 yagiye muri Uganda nk’umwarimu muri Islamic University ari naho yinjiriye mu muryango FPR Inkotanyi akibereye umunyamuryango magingo aya.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Sheikh Abdul Karim Harerimana yabaye Perefe wa Cyangugu, aba Minisitiri w’abakozi ba Leta, aba Minisitiri w’umutekano n’umujyanama wa Perezida, umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) n’ibindi.

Yagiranye ikiganiro kirambuye na IGIHE, asobanura byinshi mu bibazo u Rwanda rwagiye runyuramo nyuma ya Jenoside, avuga ku bunararibonye bwe muri politiki nk’uburyo yiyamamaje ahanganye na Perezida Kagame ku buyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi, uko yeguye muri EALA, ahazaza ha EAC n’ibindi.

‘Local Defense Forces bibonye ukundi’

Abakuru barabyibuka; Abagabo b’imyenda y’umutuku werurutse, mu bice by’icyaro hari ababitaga uruyumba kubera imyenda n’ingofero bambaraga zasaga n’ibishyimbo byitwa gutyo.

Abo ni bamwe mu bari bagize urwego rushinzwe umutekano mu baturage ‘Local Defense Forces, LDF) rwagiyeho gato nyuma ya Jenoside, rugaseswa rukongera gusubizwaho mu myaka ya 1997/1998.

Urwo rwego rusubiraho Sheikh Harerimana yari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu. Rwari rugamije gufasha abaturage kwicungira umutekano, rugahabwa imyitozo y’amezi agera kuri atatu, rukoherezwa iwabo mu giturage gucunga umutekano.

Mu mabwiriza, itsinda ry’abagize LDF hari ubwo ryahabwaga imbunda zo gucunga umutekano ku mugoroba, bwacya zigasubizwa kuri sitasiyo ya Polisi ibegereye.

Sheikh Harerimana yavuze ko urwo rwego rwabatengushye, kuko intego zarwo zahindanyijwe n’imyitwarire mibi ya bamwe, bagiraga uruhare mu guhungabanya umutekano w’abo bashinzwe kurinda.

Local Defense Forces yari yashyizweho ngo ifashe abaturage mu kwicungira umutekano

Mu myaka ya 2000 hari nk’aho abo basore bashinjwa kuba barishe barashe abagore batatu b’abacuruzi muri Byumba, muri iyo Perefegitura ahitwa Kivuye nanone mu kabari harasirwa abantu batanu bikozwe n’abagize Local Defense Forces n’ibindi.

Harerimana yagize ati “Abaturage nibo bicaraga bakavuga bati uriya mwana n’uriya nibo dushaka ko bajya muri Local Defense y’aha iwacu. Tuza kugira ibyago imyumvire ntiyaba myiza , abo basore n’abahungu bagombaga no gutanga raporo kuri Polisi ibegereye, hari ubwo bahabwaga n’intwaro nimugoroba zo kurinda agace batuyemo mu gitondo zigasubira kuri polisi, hari aho bitwaye nabi, bakumva ko babaye igitangaza.”

Abagize Local Defense bamwe bishoboye mu byaha nk’ubujura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi.

Bamwe mu bafatwaga barirukanwaga cyangwa bagahanwa ariko isura yabo iza gukomeza guhindana ku buryo bari basigaye bafatwa ukundi n’abaturage bashinzwe kurinda.

Sheikh Harerimana ati “ Uzi ko umuturage yanamubwiraga ngo kuki witwara uko, ati se ni wowe wampaye uyu mwenda? Bibonye ukundi kutari ko, bitari muri gahunda za Leta. Nicyo gituma akenshi bagendaga bakurwamo, bagahindurwa, bigeze basanga ahari muri sisiteme ibashyiraho hashobora kuba harimo ibibazo, haza gufatwa icyemezo ko basimbuzwa.”

Sheikh Abdul Karim Harerimana avuga ko kimwe mu byatumye abari bagize Local Defense Forces birara harimo kuba bari abakorerabushake

Mu byo akeka ko byateraga abo basore kwitwara nabi, Sheikh Harerimana avugamo kuba batarahembwaga kuko bakoraga nk’abakorerabushake.

Local Defense Forces yasimbuwe na DASSO mu 2013, hajyamo abasore n’inkumi bize kandi batojwe neza ndetse banagenerwa umushara ku kwezi.

Nubwo DASSO nayo atari shyashya mu baturage, Sheikh Harerimana abona ko akazi kabo gakorwa neza n’ukoze amakosa akayakora ku giti cye kandi akabibazwa.

Yahatanye na Perezida Kagame ku kuyobora FPR Inkotanyi

Mu 2013, mu matora y’abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi , Sheikh Abdul Karim Harerimana yiyamamaje ahatanye na Perezida Paul Kagame ku buyobozi bukuru bw’uwo muryango.

Mu majwi yabaruwe, Sheikh yagize amajwi 0.5 %, atsindwa na Perezida Kagame wagize amajwi 99.5 %.

Hari abavuze ko yiyamamaje yikinira kugira ngo Perezida Kagame atiyamamaza wenyine, ariko Sheikh arabihakana.

Uyu musaza uganira kandi agashyenga yagize ati “Ko nabishakaga da! Ntabwo kwari ukwerekana ko hari demokarasi gusa , oya narabishakaga. Nashakaga kuyobora umuryango ariko ngira amahirwe make ndatsindwa kandi ntsindwa nabi cyane.”

Yongeyeho ati “Burya iyo utsinzwe ukanabyemera ntako bisa, n’aho narabyemeye. Bamaze gutangaza amajwi, umanza narabonye nk’arindwi cyangwa umunani ku bihumbi, kandi naje no kumenya nyuma ko n’ijwi rye yari yarimpaye.”

Mu 2015, Sheikh Harerimana yeguye ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu Nteko ya EALA, ku mpamvu yise ize bwite.

Yabwiye IGIHE ko nta kindi cyari cyibyihishe inyuma uretse kuba inshingano yari yarahawe n’umuryango FPR Inkotanyi zari zirangiye.

Ati “Njye ndi umunyamuryango wa FPR Inkotanyi uyemera, aho ndi hose mba ndi mu butumwa bwa FPR Inkotanyi. Aho mba nagiye nk’aho muri EALA nari ndi intumwa ya FPR Inkotanyi. Ubutumwa rero nari ndimo bwari burangiye ndagaruka, ubu ndi mu bundi butumwa na none kandi ndi kubukora neza n’ibyishimo byinshi.”

Nk’umuntu wabaye igihe kinini mu nteko ya EALA y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yabajijwe no ku hazaza h’uyu muryango wugarijwe n’ibibazo kuri ubu byo kurebana ay’ingwe hagati y’ibihugu bimwe biwugize, no kugenda gahoro kw’imishinga ihuriweho igamije kuwuteza imbere.

Sheikh Harerimana asanga ahanini ikidindiza uyu muryango ari ubwigenge bwa buri gihugu ku myanzuro imwe n’imwe ifite inyungu rusange, ku buryo hagomba kubaho ubwumvikane busesuye buri gihugu kikabanza kubyumva aho gutora ngo byose bigendere ku byo benshi bemeje.

Nubwo harimo ibyo bibazo n’iby’amikoro adahagije, Sheikh Harerimana yizera ko ibihugu bigize EAC bizagera ku ntego byihaye.

Ati “Aho twari tugeze hari hakwiriye kongeramo imbaraga kugira ngo ibintu byihute tuzagere kuri ya ntego imwe yo kugira igihugu kimwe […] Icyakora EAC nkurikije uko yatangiye, aho igeze n’ubushake buhari iracyariho kandi izahoraho na ziriya ntego izazigeraho.”

Uyu mugabo w’abana batanu yagiriye inama urubyiruko rw’u Rwanda, gukomereza ku byiza igihugu cyagezeho birinda kwirara.

Ati “Ntabwo byaturutse mu iraha ryinshi cyane, ntabwo byaturutse mu mudendezo, wasasiwe amaraso y’abanyarwanda, hari abawitangiye. Ntitubifate nk’ibintu byoroshye.”

Kuri ubu Sheikh Harerimana ni umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, akaba na Komiseri mu muryango FPR Inkotanyi.

Inkuru bifitanye isano: Abacengezi, ubujura mu basirikare...Ikiganiro na Sheikh Harerimana ku mutekano nyuma ya Jenoside

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
John 2020-01-08 08:52:08

Ayo majwi wabonye nayo Ni menshi rwose. Mwakosora imvugo,kuko aha nta hatana ririmo. H E afite ibigwi byiza biri special.

2
Harerimana Erneste 2020-01-03 05:39:49

Ntabwo imyitwarire ya local defence yaturukaga mu kudahembwa, at all!kudahembwa ntibarushije APR Kumar,igihe bakora badahembwa banakor,akazi muri condition zihantanirwa na bake.kudahembwa ntibyatuma ufat,abagore kungufu,ahubwo nkeka ko ari selection yabaga yabaye mbi.

3
mafarah 2019-12-31 07:21:25

MUZEHE ABDUL KAREEM NI MUVUGA IBIGWI BYE MUJYE MWONGERAHO A FREEDOM FIGHTER KUKO YARAYE MUNDAKE NDETSE YAZANYE NA BA RUKAGA 600 MURI CND.

4
Makenga 2019-12-31 07:19:55

Ngo yarahatanye! Hhhhhh,
Ubwo se umuntu wagaragaje imigambi ye abona 0,5% mu bigenze gute!!!!!!

5
Kay 2019-12-31 05:38:44

Avuga Indimi hafi 6 kandi neza igifaransa, icyongereza,icyarabu, inkinyarwanda,swahili,ikigande,

6
Mazina 2019-12-31 04:33:12

UGOMBA KUGIRA ISONI ZO KUVUGA!! Uzi abantu bishwe n’iyo local defense?? Warangiza ukavuga!!! Dasso ni mbi kurusha abo

7
Muhinda muhozi 2019-12-31 04:21:24

Celestin icyarabu ni uririmi nkurundi nkuko umuntu yiga mu cyongereza ikidage igifaransa .....ese uziko umuntu avuka avuga igifaransa cg icyingereza bikamusaba kujya kwi ishuli kubereako avukanye ubwenge alko atavukanye ubumenyi. Ushobora kuba uziko uwize mugifaransa cg icyingereza aliwe waminuje kndi université nkuru kwisi iherereye mumisiri (Égypte ) yitwa azhar ifite imyaka irenga igihumbi iriho.

8
Ikibasumba 2019-12-31 01:23:15

Ubundi se iyo utemera ko watsinzwe amatora yanyirayo wari gukora iki? Ubwo kandi wasanga uri mubirirwa baseka Twagiramungu?

9
Celestin 2019-12-31 01:08:42

Icyarabu gusa se? Oya namwe mwikabya agomba kuba hari n’ibindi yize

Kwamamaza