IGIHE

Ufite uburozi arabupfana - Rutaremara ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

0 12-04-2025 - saa 12:07, Ntabareshya Jean de Dieu

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yagaragaje ko abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye guhitamo kwicecekera ngo bataroga abandi.

Yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda ubwo abayobozi mu Itorero rya ADEPR, basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bakunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguwe.

Tito Rutaremara yagaragaje ko intambwe imaze guterwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda ikomeye.

Ati “Tekereza uwaza mu rusengero akavuga ngo iyi Leta y’Abatutsi nayanze. Ese hari uwatinyuka? Ni yo abifite mu mutwe, araceceka. Akavuga ngo ni ko Leta zimera. Ubwo ntabivuze, uko ni ko sosiyete igenda ihinduka.”

Yongeyeho ati “We niba atarahinduka, yahinduka igice, yahinduka kimwe cya kabiri, yahinduka 20%, n’iyo ashatse kubyigisha umwana we yaramaze kugera mu mashuri yisumbuye, uwo mwana aba atangiye kugira ibyo ashidikanyaho kandi uwo mubyeyi atinya kubyigisha umwana muto kuko aba atinya ko yazabivuga ku bandi ubwo akamenyekana.”

Yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ukwigisha urubyiruko ku bubi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza ubwo irandurwa burundu.

Yerekanye ko aho u Rwanda rugeze ari heza kuko nta muntu ugitinyuka gusohora amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu kanwa ke ahubwo benshi bahitamo gupfana ubwo burozi.

Ati “Ubu ntawakwihandagaza muri iyi Leta, avuge ngo Abatutsi muragashira, ubundi byaravugwaga cyangwa ngo avuge ngo Abahutu muri abicanyi muragashira, ntawabikora. Ni yo abifite mu mutima araceceka, kandi iyo acecetse biba bivuye abandi yajyaga kuroga.”

Yakomeje ati “Ntawe ugitinyuka kujya kuroga, ni yo abufite arabupfana. Ni yo ntambwe nini twateye, ufite uburozi arabupfana.”

Yagaragaje ko nubwo hari ahajya hagaragara ibikorwa bike by’ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino mu gihugu aba ari bike bitavuze ko biri mu Banyarwanda bose.

Yashimangiye ko hatewe intambwe ikomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ko hazakomeza gushyirwamo imbaraga mu kubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri.

Yasabye abanyamadini kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane ko hari bamwe muri bagenzi babo bijanditse muri jenoside bikagera n’aho ubwicanyi bukorerwa mu nzu zisengerwamo.

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko kuba Jenoside yarakorewe no mu nsengero, ababikoze bakojeje Imana isoni.

Ati “Abantu bahungiye ku nsengero, muri za kiliziya, mu nzu zisengerwamo bumva ko nta kibi cyahabera ariko bahageze ntibabona icyo batekerezaga. Birababaje ku itorero no ku Mana ubwayo kuko abantu bayikojeje isoni. Imana bayikojeje isoni kuko uwahungiye ku rusengero yumvaga ahungiye mu biganza by’Imana kandi abantu Imana yahasize nibo bagombaga kugaragaza ko abahahungiye bari mu biganza byiza. Ikibabaje ni uko gutsindwa kwabayeho abantu batigeze bahagarara no muri rya jambo ryo kuvuga ngo nta kibi gikwiye kubera mu nzu y’Imana.”

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero ryongeye kugira uruhare mu rugendo rw’isanamitima, kwigisha, gusaba imbabazi no kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.

Pasiteri Ndayizeye yagaragaje ko ubu hari gushyirwa imbaraga mu guhangana n’abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Tito Rutaremara yagaragaje ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bahitamo kuyipfana aho kuroga benshi
Ubwo Tito Rutaremara yashyiraga indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abayobozi batandukanye mu Itorero rya ADEPR bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Tito Rutaremara yasabye abanyamadini gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi muri ADEPR bunamiye abarenga ibihumbi 250 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuhanzi Musinga yatanze ubutumwa binyuze mu ndirimbo ye yise Ndemye
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, yavuze ko kuba Jenoside yarakorewe no mu nsengero, ababikoze bateye Imana isoni
Aba bayobozi bagize umwanya wo gusura urwibutso basobanurirwa amateka y'u Rwanda
Umushumba w'Ururembo rwa Kigali muri ADEPR, Pasiteri Rurangwa Valentin, aha icyubahiro abashyinguwe muri urwo rwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza