IGIHE

U Rwanda rwatunze urutoki uburyarya bwa Loni mu kibazo cya RDC

0 27-01-2023 - saa 14:29, Ferdinand Maniraguha

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Gatete Claver yashinje akanama gashinzwe umutekano muri Loni uburyarya mu bibazo by’umutekano muke byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gatete yavuze ko Loni isa nk’idashaka kwiteranya mu bibazo bya Congo, igafata impu zombi nyamara iyo myitwarire idashobora gutuma amahoro aboneka mu karere.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo mu kanama ka Loni haganirwaga ku buryo bwo kubungabunga amahoro arambye, abaturage babigizemo uruhare.

Ibi biganiro byabaye intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo za Leta, usaba icyo gihugu gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyije.

Mu gihe ibi biganiro byabaga kandi, nibwo M23 yasohoye itangazo ivuga ko yiyemeje guhangana n’ingabo za Leta ndetse n’imitwe ifatanya nazo nka FDLR, igahagarika Jenoside iri gukorerwa Abatutsi bo muri Congo kuko Leta isa nk’itabitayeho.

Ambasaderi Gatete yavuze ko ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari bihangayikishijwe cyane n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, kuko aribyo bya mbere bigerwaho n’ingaruka z’uwo mutekano muke.

Ati “Ubugizi bwa nabi budashira mu Burasirazuba bwa RDC by’umwihariko bwibasiye abavuga Ikinyarwanda muri Congo, buturuka ku kuba nta Leta ihari ngo itange umutekano ku baturage bayo kandi ingaruka zabyo zigera no ku bihugu bituranyi.”

Gatete yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 80 zaturutse muri Congo, utabariyemo abandi bahungiye mu bindi bihugu nk’u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania.

Ati “Gukemura icyo kibazo cy’impunzi no kwirinda ko hari abazahunga mu bihe biri imbere, ni ingenzi mu guharanira amahoro arambye. Kubigeraho, ni ugukemura umuzi wabyo nta kuzuyaza. Kwirengagiza icyateye ubu buhunzi birushaho guteza umutekano muke, bikabangamira ya nzira yo kubaka amahoro arambye.”

Ambasaderi Gatete yavuze ko ibibazo by’umutekano muke muri Congo, bidashobora gukemuka bidaherewe mu mizi by’umwihariko ku cyatumye bibaho harimo no guha rugari umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ikibabaje, FDLR yahawe ijambo n’ububasha muri Congo, kugeza ubwo hari indi mitwe yagiye ivuka isaga 130 ikorera mu Burasirazuba bwa Congo

Ati “FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, ntabwo bibangamiye abanye-Congo gusa ahubwo ibangamiye n’amahoro arambye ku Rwanda. Ntabwo u Rwanda rushobora gusigasira amahoro rwabonye rwiyushye akuya, mu gihe ushaka kurugirira nabi ari ku marembo muri RDC.”

Nubwo umuzi w’ikibazo uzwi, Gatete yashinje Akanama k’Umutekano ka Loni kwigira ntibindeba no gufata impu zombi iyo bigeze ku gukemura ibibazo bya Congo.

Ati “Akanama k’Umutekano ka Loni gakwiriye guhagarika kugaragaza ibimenyetso nk’ipfundo ry’umutekano muke muri RDC, birengagije indwara nyayo yateje ikibazo. Gufata impu zombi no kwihunza inshingano, biha imbaraga abakabaye babazwa impamvu bananiwe kugarura amahoro.”

Impuguke za Loni mu Burasirazuba bwa Congo ziherutse gusohora raporo ishinja u Rwanda gufasha M23 ndetse barusaba kubihagarika, banasaba Congo guhagarika gufasha umutwe wa FDLR.

Yavuze ko gukemura ikibazo mu buryo burambye, bizanashingira ku kubaka icyizere hagati ya Leta ya Congo n’abaturage bayo.

Ati “U Rwanda rwemera ko kubaka amahoro birenze cyane guhagarika amakimbirane, ahubwo bishingira ku kubaka icyizere n’amahoro nk’igihango hagati y’abaturage na Leta yabo.”

Kugeza ubu Loni ibarura abantu basaga ibihumbi 500 muri Kivu y’Amajyaruguru, bavanywe mu byabo n’imirwano guhera muri Werurwe 2022.

Ambasaderi Gatete yijeje ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro ku Isi.

Ati “U Rwanda rwemera ko amahoro ari ishoramari ry’igihe kirere, ari nayo mpamvu twihaye intego yo kubungabunga amahoro bishingiye ku kwemera kwacu k’uko abantu bose ari abanyagitinyiro.”

Ambasaderi Gatete yavuze ko imyitwarire ya Loni ku kibazo cya Congo idashobora gutuma gikemuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza