Musoni Straton uri mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, akanawubera Visi Perezida, yagaragaje ko u Rwanda rudashobora kwemera ko hari ikibi nka Jenoside yakorewe Abatutsi cyakongera kurubamo, anakurira inzira ku murima abibwira ko bazarwinjiramo bakoresheje imbaraga za gisirikare.
Musoni Straton ni umwe mu bayoboye umutwe wa FDLR ugizwe n’Abanyarwanda bakorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho benshi mu bawugize ari abajenosideri.
Uyu mugabo yabaye Visi Perezida ushinzwe Ibikorwa bya Politiki muri FDLR guhera mu 2000 kugera mu 2012 ubwo yiyamburaga inshingano yari afite.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, nyuma y’imyaka igera kuri itatu asubijwe mu buzima busanzwe, Musoni yashimangiye ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ibyabaye mu 1994 byongera kubaho ukundi.
Ati “U Rwanda ntabwo rwagukundira ko uruzanira ibibazo kuko FPR izi uburyo yageze mu gihugu, izi uko igihugu cyari kimeze, ntabwo bakwemera ko akaduruvayo kari kariho icyo gihe, amakimbirane yari ari ho muri icyo gihe yongera kugaruka uko yakabaye.”
Yashimangiye ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kugezwa imbere y’ubutabera kuko ari icyaha kidasaza.
Yakomeje ati “Ntabwo waza warishe abantu ngo widegembye kandi warakoze Jenoside, ibyo ni ko bimeze. N’aho abandi bavukiyeyo ubu bafite imyaka 30 cyangwa 40, uwagiye afite imyaka itanu, uwagiye afite 10 uwo ntiyakoze Jenoside akwiye gutaha. Ubwo se mu ishyamba arakorayo iki ko amaherezo yaryo atari kugaragara? Azakurira mu ishyamba, asazireyo n’abana be bapfireyo…ntabwo ari cyo gihugu cyabo, igihugu cyabo ni mu Rwanda.”
Yemeje ariko ko nubwo hari abavuga ko uwo mutwe ugizwe n’abasaza ndetse ko udashobora gutera ikibazo ku mutekano, bihabanye n’ukuri kuko inyeshyamba uko zaba zingana zose zateza umutekano muke ku gihugu.
Ati “Ni inyeshyamba, kandi inyeshyamba zose zishobora gutera impagarara ndetse n’umutekano muke ku gihugu. Urebye n’ibindi bihugu bijya bigira inyeshyamba, u Rwanda ruhora rujya gutabara haba muri Centrafrique, Mozambique n’ahandi mwumva ibihugu nka Mali, Niger, Burkina Faso bikunze kugira inyeshyamba zigateza umutekano muke.”
Yongeyeho ati “Inyeshyamba rero uko zaba zingana kose, imbaraga zaba zifite zose umutekano wo zishobora kuwuhungabanya kandi ibyo na FDLR yabikora kuko guhungabanya umutekano ni uguhora ureba aho icyanzu cyaba kiri ukinjira mu gihugu, ugakora ibyo ushaka gukora warangiza ugataha.”
Yagaragaje ko amacakubiri no kutumvikana byaranze abasirikare b’umutwe wa FDLR mu bihe binyuranye no kuba bamwe muri bo barahitagamo gutaha, byagiye bikoma mu nkokora uwo mutwe nubwo hari abagitsimbaraye ku ntego yawo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yasabye abasirikare ba FDLR bari gushukwa no gukorana na RDC ko batari bakwiye kuyizera kuko hari ubwo ishobora kubahinduka, abasaba gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Yerekanye kandi ko RDC ikwiye kugira uruhare rukomeye mu isenywa rya FDLR binyuze mu guhagarika gukorana na yo n’ubufasha iyiha bw’intwaro.
Musoni Straton yavuze ko hari benshi mu bari hanze y’u Rwanda banga gutaha biturutse ku makuru y’ibinyoma bumva cyane cyane avuga ko umutekano ari muke mu Rwanda kuri bo.
Jenoside ni ikintu kidakinishwa
Yakuriye inzira ku murima abumva ko bazarwinjiramo barwanye, yemeza ko nta Munyarwanda ukeneye kongera kubona habaho Jenoside.
Ati “Kimwe mu bintu tugomba guhora tuzirikana, tukamenya ni uko u Rwanda rudashaka kuzongera gusubira muri ibyo byago. Jenoside ni ikintu kidakinishwa, ni cyo cyaha kiri mu rwego rwo hejuru y’ibindi byaha byose bibaho.”
Straton yakomeje abwira abatekereza ko bakongera gukora Jenoside mu Rwanda, bakwiye kumva ko ubuzima bw’umuntu ari ikintu gikomeye gikwiye gusigasirwa.
Ati “Bamenye ko ubuzima bw’umuntu ari ikintu Imana yaduhaye tugomba gusigasira, ntihagire uvuga ngo bariya sinshaka ko babaho. Icyiza rero ni uko abari hanze nibamara kubyumva bazamenya ko mu Rwanda ntavangura rikihaba. Hari amadini atandukanye kandi n’ayo moko twayavugaga gutyo gusa. Abantu batandukanya ubwoko ni abantu batazi umuntu icyo ari cyo.”
Uyu mugabo kandi yavuze ko agitahuka mu Rwanda, yatunguwe no kubona iby’amoko yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bitagihabwa umwanya, ahubwo harimakajwe ubumwe n’ubudaheranwa.
Yamaze impungenge abari hanze batinya gutaha bavuga ko bazakandamizwa bageze mu gihugu, yemeza ko buri wese ahabwa amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Hari abavuga ko bazakandamizwa nibagera mu gihugu, bakavuga ngo igihugu gitegekwa n’ubu bwoko njyewe ningerayo nzakandamizwa. Nta muntu ukandamizwa mu Rwanda, Abanyarwanda twese turi bamwe. Bazaza babeho ubuzima abandi babayeho kandi bazagire uwo babaza mu Rwanda azababwira ko babayeho neza. Mu Rwanda rero ubuzima ni ubw’Abanyarwanda twese, amajyambere ni ay’Abanyarwanda twese, na bo nibaze bayagiremo uruhare tuzamure igihugu cyacu.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!