Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rumaze igihe mu biganiro n’ibigo by’ikoranabuhanga bifite imbuga nkoranyambaga zikomeye mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024 i New York ahari kubera Inteko Rusange ya Loni, mu kiganiro kivuga ku ngaruka z’imvugo z’urwango.
Icyo kiganiro Nduhungirehe yagihuriyemo n’Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Nderitu.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ikoranabuhanga ari ryiza ariko ko hakwiriye kujyaho uburyo butuma abapfobya n’abahakana Jenoside, kimwe n’abakwirakwiza imvugo z’urwango bahashywa.
Yatanze urugero rwa Jenoside yakorewe Abatutsi aho imaze imyaka 30 ibaye, nyamara abayihakana n’abayipfobya bakaba bakibikora nta nkomyi, bifashishije ikoranabuhanga.
Ati “Ikoranabuhanga ni ryiza ariko turi mu bihe amakuru y’ibihuha yeze. Biragoye kurwanya imvugo z’urwango z’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi Umunyarwanda wese ubishatse uba mu mahanga, uwakoze Jenoside wahunze ashobora gufungura shene ya YouTube akavuga ibyo ashaka byose.”
Ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu bikorwa akenshi hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane imbuga nkoranyambaga zihuriraho abantu benshi.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwagerageje kuvugana na bimwe mu bigo by’Ikoranabuhanga ngo harebwe uko hakumirwa izo mvugo z’urwango, gusa agaragaza ko hakirimo imbogamizi.
Ati “Twaganiriye n’abafite izo mbuga kugira ngo bagire icyo bakora, tuza gusanga biraboroheye kurwanya abakwirakwiza ibihuha ku nkingo […] kurusha kugira icyo bakora ku bagize uruhare mu rupfu rw’abarenga miliyoni. Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bari guhakana [Jenoside], bagapfobya Jenoside umunsi ku munsi haba kuri YouTube, X, Facebook. Turacyagerageza kuganira nabo ariko bigaragara ko bikiri ikibazo duhanganye nacyo.”
Nduhungirehe kandi yagarutse ku kuba Isi isa nk’aho ntacyo yigiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, akurikije uburyo Abatutsi bakomeje kwibasirwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Uyu munsi hari imvugo z’urwango mu Burasirazuba bwa RDC kandi turabashamira [Nderitu] akazi mukora mu gutanga intabaza ariko Abatutsi b’Abanye-Congo kuri ubu babaye inzirakarengane bazira izo mvugo z’urwango, nkeka ko dukwiriye kugira dukora.”
Alice Nderitu na we yagaragaje ko ubwo aheruka gusura u Rwanda agahura n’impunzi z’abanye-Congo, yashenguwe no kubona amateka ntacyo yigishije Isi.
Ati “Mperutse mu gihugu cyanyu, njya mu nkambi z’impunzi nsangayo Abatutsi b’abanye-Congo, bikaba bibabaje ko ibintu nk’ibi byongeye kuba, aho ubwoko bumwe bwongeye kwibasirwa hakoreshejwe uburyo nk’ubwakoreshejwe [muri Jenoside], birababaje.”
Hashize igihe Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC bibasirwa n’ubugizi bwa nabi biturutse ku mvugo z’urwango zikwirakwizwa mu buryo butandukanye burimo n’imbuga nkoranyambaga, bigashyigikirwa n’abayobozi mu butegetsi bw’icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!