Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze kuba umuco ko mu nama yose bagezemo bagomba gushinja u Rwanda, bakarugerekaho ibibazo byose igihugu cyabo gifite n’ibidafite aho bihuriye na rwo.
Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2022, mu nama nyafurika yiga ku guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho, hagamijwe kuzamura ubushobozi bwa Afurika mu kwihaza mu biribwa.
Ni inama yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente.
Ubwo yahabwaga ijambo, Perezida Tshisekedi yari yicaye imbere hamwe n’abandi bayobozi, barimo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Yavuze ko ubwo yageraga ku butegetsi, yatekereje ku buryo bwo kongera imbaraga z’ubukungu bw’igihugu, yitaye cyane ku buhinzi n’ikoranabuhanga.
Yakomeje ati "Impamvu ni uko ubukungu bwacu bwakomeje gushingira ku mabuye y’agaciro ariko ayo mabuye akaba ari izingiro ry’ibyago byacu byinshi. Ikimenyetso gihari ubu, turi muri ibyo bibazo kubera ibitero by’u Rwanda ku gihugu cyanjye, kandi bimaze imyaka isaga 20."
"Mbigarutseho kubera ko byari ngombwa ko mbivugaho, numvise benshi bavuga ibitero by’u Burusiya muri Ukraine ariko kenshi bakibagirwa ibimaze imyaka isaga 30 kandi biterwa n’umwe mu baturanyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."
Tshisekedi yavuze ko bimaze kugaragara ko amabuye y’agaciro abatera ibibazo, mu gihe ibyo hejuru y’ubutaka bishobora kubaha inyungu zanaruta iziva munsi y’ubutaka, mu mabuye y’agaciro.
Ati "Muri ubwo buryo twagaragaje nk’urwego rw’imyumbati, ubu tugeze aho dukoresha imyumbati mu gukora imigati ku rwego rwa 10%, ibyo bikaba byaradufashije kugabanya gutumiza ingano mu mahanga, tuzigama hagati ya miliyoni $10 na $20. Ubu dutunganya imbuto ya soya, soya ni ingenzi cyane mu kurwanya imirire mibi, ariko inafasha mu biro by’amatugo."
Mu mvugo ya Tshisekedi yashatse ko ibibazo bya Congo bifatwa ku rwego rumwe n’ibya Ukraine, mu gihe intambara yayo n’u Burusiya yahungabanyije urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa ku isi.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse kuvuga ko bisa nk’aho RDC yiyemeje ko umwanya wose babonye bazajya bawukoresha bibasira u Rwanda.
Yatanze ingero z’uburyo abayobozi ba RDC bajyana n’ab’u Rwanda mu nama ariko bagera nko mu ifoto rusange bakanga kuyijyamo.
Yagarutse ku kibazo Tshisekedi aheruka kubazwa mu nama y’i Davos, akakibazwa na Clare Akamanzi uyobora urwego rw’iterambere mu Rwanda, impamvu atubahiriza gahunda zo kugarura amahoro, maze akavuga ko u Rwanda "nirwo rubuza amahoro mu karere."
Yakomeje ati "Noneho ukibaza uti ’umuperezida uvuga kuriya, ayobewe ibibera mu gihugu cye? Njye ntabwo navuga ko perezida ayobewe ibibera mu gihugu cye, serivisi zose ziramubwira. Ni ukuvuga ngo na we ari muri wa murongo, ngo nimbona ijambo, [ni uguhita mvuga ngo] ‘u Rwanda nirwo rubuza amahoro."
U Rwanda rwakomeje gushinja RDC kurushotora ndetse ku nshuro eshatu zitandukanye, indege zayo z’intambara zinjiye mu kirere cyarwo ndetse imwe iheruka kuraswaho.
U Rwanda kandi rushinja RDC kugirana umubano n’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!