IGIHE

Tshisekedi yatangiye gukusanya ibitekerezo kuri Guverinoma nshya ateganya gushyiraho

0 24-03-2025 - saa 20:55, Jean de Dieu Tuyizere

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangiye gukusanya ibitekerezo by’abanyapolitiki kuri Guverinoma y’Ubumwe ateganya gushyiraho.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize igitekerezo cyo gushyiraho iyi Guverinoma, ubwo ihuriro ry’ingabo za RDC ryari rikomeje gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura ibice byinshi birimo umujyi wa Goma na Bukavu.

Tshisekedi yizera ko mu gihe yaba ashyigikiwe n’abanyapolitiki barimo abatavuga rumwe na we, bakagira uruhare rutaziguye mu miyoborere y’iki gihugu, yashobora kwigaranzura AFC/M23 yamutsinze mu rwego rwa gisirikare.

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, umujyanama we wihariye mu bijyanye n’umutekano, Prof. Désiré-Cashmir Eberande Kolongele, yatangiye kuganiriza abanyapolitiki kuri iki gitekerezo, ahereye kuri Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka.

Nk’uko byasobanuwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Prof. Eberande yagize ati “Iyo igihugu cyacu kiri mu byago, Umukuru w’Igihugu afite inshingano yo guhuza imbaraga zose kugira ngo zifunge inzira y’umwanzi.”

Prof. Eberande kandi yaganiriye n’abayobozi bo mu ihuriro Union Sacrée ry’amashyaka ahuriye mu butegetsi, barimo Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, Visi Perezida w’Inteko Christophe Mboso n’Umunyamabanga Uhoraho w’iri huriro, André Mbata.

Umuyobozi wa komite ishinzwe gukemura ibibazo byihutirwa mu ihuriro FCC ryashinzwe na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, Raymond Tshibanda, yatangaje ko nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bo batazitabira ibi biganiro.

Tshibanda yagize ati “Ntabwo FCC irebwa n’ibiganiro byatangajwe na Perezida wa Repubulika, biteganyijwe ko bitangira uyu munsi.”

Tshisekedi ari muri gahunda yo “gufunga inzira y’umwanzi” mu gihe ku rundi ruhande Leta ya RDC yatangaje ko yemeye kuganira na AFC/M23 kugira ngo intambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu ihagarare.

Ubutegetsi bwa bwari bwararahiye ko butazaganira na AFC/M23, bwavuye ku izima nyuma yo kubisabwa n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC).

Abakuru b’ibihugu byo muri SADC baherutse gufata icyemezo cyo gucyura ingabo z’uyu muryango zafashaga iza RDC kurwanya AFC/M23 kuva mu Ukuboza 2023, bagaragaza ko ibiganiro bya politiki ari byo byabonekamo amahoro.

Minisitiri w'Intebe, Judith Suminwa Tuluka, yakiriye Prof. Eberande uri gukusanyiriza Tshisekedi ibitekerezo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza