Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ushinzwe Imari n’Ubugetegetsi akaba na Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yagaragaje ko kuba u Bwongereza bwarabashije kwemeza amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, bishimangira agaciro rufite ku ruhando mpuzamahanga.
U Bwongereza bwasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kohereza abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije amategeko.
Ni amasezerano yahuye n’ibibazo byinshi ndetse inkiko zo mu Bwongereza zigaragagaza ko atubahirije amategeko ariko birangira asinywe, anemejwe.
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yavuze ko kuba amasezerano yaramaze kwemezwa, bishimangira agaciro u Rwanda rufite ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Ubumuntu ni ugushyira ikiremwamuntu imbere y’ibindi, abantu bagiye kumva ko aho kugira ngo umene inyanja ya Méditeranée hari ubundi buryo bwo gutunganya ubuzima bwabo bushoboka. Niyo mpamvu hari abo muri Libya bazana hano bagategurwa bamwe bagakomeza kujya gushaka ubuzima.”
Yakomeje agira ati “Iyo igihugu nk’u Bwongereza bwakolonije hafi Isi yose, cyicara kigasanga u Rwanda ari rwo rwabufasha muri icyo gikorwa, ni agaciro tumaze gushyirwaho n’Umuyobozi udasanzwe. Hari n’ibindi bihugu bihari ariko uko biyobowe ntibyakwizerwa ko iyo gahunda bizayikora neza.”
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko kuba u Bwongereza bwarabonye u Rwanda rushobora kurufasha gukemura icyo kibazo bishingiye ku miyoborere myiza babonye ku Rwanda.
Ati “Ni imiyoborere iri ku rwego rw’abo cyangwa ibasumba. Bakavuga ngo bariya bantu nitunabajyanayo bazahigira imico myiza, ntibazaba bagiye kuhigira imico y’ubujura, ubugizi bwa nabi n’indi mibi.”
Umuntu abaye shitani inyungu ntiyayibura
Sheikh Musa Fazil Harerimana yagarutse no ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo n’ibibazo icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda.
Yavuze ko bibabaje kandi bitumvikana kuba Congo yarahisemo gukorana n’abasize bahekuye u Rwanda bibumbiye muri FDLR.
Ati “Umuntu abaye shitani inyungu ntiyayibura. Ndibaza nti none se ubuyobozi bwa Congo ni shitani, nkabura igisubizo. Kumbwira ngo ihitamo FDLR aho guhitamo Leta y’u Rwanda simbyumva, nta n’inyungu mbona babibonamo. Kuba batabibona ko babifitemo igihombo nacyo nkabona ni ikibazo.”
Yakomeje agira ati “Ari abantu bazima bahita bafata FDLR bakabashyira mu nkiko. Hari n’igihe tujya tubona ukumva batangaje ngo nta n’uwo dushaka ko azongera kuvugana nabo, bamwe bakabyanga abandi bakabyemeza. Ukibaza ngo iki gihugu kiyoborwa na nde, arakiganisha he? Imana yaduhaye kuba abaturanyi bacyo nta kundi twabigira ariko gifite ibibazo.”
Yagaragagaje ko bishingiye ku bushobozi bw’abayobozi ba RDC, bukeya bahitamo gufata ibibazo bya bo bakabitwerera u Rwanda batitaye ku ngaruka zo guhishira no kwakira umujura cyangwa umwicanyi.
Mu bihe bishize ubwo Indege y’Intambara ya RDC yavogeraga ikirere cy’u Rwanda, Sheikh Harerimana, yagaragaje ko yari ikwiye kuraswa bigatanga isomo kuri icyo gihugu.
Yongeye gushimangira ko yabivuze akomeje kandi koko yifuzaga ko yaraswa.
Ati “Icyo gihe navugaga ngo twazayirashe, hari iryancitse. Nari kuvuga ngo mwarebye aho ituruka mu kayirasira no ku butaka. Kuko iyo umuntu agushotoye umurusha imbaraga, tubivuge kuko RDF utayigereranya na FARDC […] ku bwanjye ni uko ntari umusirikare cyangwa ngo mbe Umugaba Mukuru w’Ingabo, nari kuvuga nti kitarahaguruka mukirase.”
Ibiganiro by’i Luanda na Nairobi yabigereranyije n’abyahuje Habyarimana na FPR
Ubwo Abanyarwanda bari bari mu mahanga bifuzaga gutahuka mu myaka ya 1990, ubuyobozi bwari buyoboye igihugu burangajwe imbere na Perezida Habyarimana Juvenal bwarahakanye buratsemba.
Nyuma y’uko ingabo za RPA zitangije urugamba rwo kubohora igihugu hatangiye kuyobokwa inzira y’ibiganiro biganisha kuguhosha intambara no gushaka igisubizo ariko ntibyatanga umusaruro.
Ni ko bimeze no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kuri ubu hari ibiganiro by’imishyikirano bya Luanda na Nairobi ariko imyanzuro yabyo gushyirwa mu bikorwa bisa n’ibidashoboka.
Musa Fazil ati “Imishyikirano iyo ari yo yose ijyamo umuntu uyumva. No mu Rwanda habaga imishyikirano, ariko kuko Habyarimana atayumvaga, yavaga mu mishyikirano akajya gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, yavayo akaza akavuga ko ibyasinywe ari ibipapuro. Ubwo niba hari abantu bameze nka we urumva byakemura ikibazo? Ntabwo Imana izakemura ikiri mu bantu bo ubwabo badakemuye ikibarimo.”
U Burundi bukeneye gukoresha Politiki ishingiye ku kuri
U Rwanda n’u Burundi kuri ubu ntibibanye neza kuko icyo gihugu gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa Red Tabara ariko rukabihakana rugaragaza ko ntaho ruhuriye na wo.
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko icyatuma umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongera kumera neza, byasaba gukora politiki ishingiye ku kuri aho kuba ikinyoma.
Yagaragaje uburyo ubwo Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yari umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yajyaga mu nama yo gushaka igisubizo cy’umutekano muke muri RDC ariko agahindukira agakorana na Tshisekedi mu buryo bw’ibanga.
Ati “Ntabwo tuzabana neza abari ku isonga batavugisha ukuri. Kera bavugaga ko politiki ari ukubeshya ariko mu myaka nyimazemo maze kubona ko Politiki ari ukuri, abazana iyo kubeshya iba yabananiye.”
Ibyo gutwika imirambo
Hashize iminsi hari impaka mu Banyarwanda, zahereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku bijyanye n’ubwitabire bwo gutwika imirambo mu Rwanda aho kuyishyingura mu buryo busanzwe, hagamijwe kubungabunga imikoreshereze myiza y’ubutaka.
Sheikh Harerimana agaragaza ko iki kibazo gishingiye ku bintu bibiri bikomeye birimo imyemererere n’umuco ariko akemeza ko urebye abakurambere ushobora kwibaza uko babikoraga.
Yagaragaje ko kuri we yemera ko habaho uburyo bwo gutwika imirambo ariko bwifashishije ikoranabuhanda riteye imbere aho gukoresha inkwi.
Ati “Biriya by’inkwi ntabwo mbyemera kuko uramutse uzanye abantu bize iby’ubuvuzi n’ababungabunga ibidukikije cyane ko inkwi turi kuzirwanya kuzikoresha, noneho ugiye kuzitwikisha umuntu, ni ibindi.
Yagaragaje ko ku bijyanye no kubakira imva mu marimbi rusange bidakwiye gukorwa uretse gusa ababa bafite ubutaka bwabo bwihariye cyangwa n’amarimbi bwite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!