IGIHE

Rurageretse hagati y’umugore wa Ben Rutabana n’abayobozi ba RNC

12 10-10-2019 - saa 11:09, Musangwa Arthur

Umugore wa Ben Rutabana, Diane Rutabana, yatangiye kotsa igitutu abayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC, abasaba kumubwira mu maguru mashya aho umugabo we ari nyuma y’ukwezi kurenga aburiwe irengero.

Ni ubwa mbere Diane Rutabana yumvikanye ubwe asaba ubuyobozi bwa RNC kwerekwa aho umugabo we ari kuko abashinja kumenya aho aherereye, mu gihe abagize uwo mutwe banyuranya mu mashyi no mu mudiho ku irengero rye.

Kubura kwa Rutabana kwaciye igikuba mu muryango we no mu batavuga rumwe na Leta baba hanze y’u Rwanda, nyamara RNC yo ukurikije uko yitwaye muri icyo kibazo isa n’itabyitayeho cyangwa se ifite andi makuru yihariye ku ishimutwa ry’umwambari wayo idashaka gutanga.

Bamwe mu bazi neza imikorere ya RNC nka Noble Marara wakoranaga na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, bavuze ko Rutabana yashimuswe na Kayumba Nyamwasa ndetse ko ari gukorerwa iyicarubozo n’abambari be.

Kuwa 2 Ukwakira 2019 nibwo umuryango wa Ben Rutabana, umuririmbyi akaba na Komiseri ushinzwe amahugurwa muri RNC wandikiye Umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki bamusaba gusobanura izimira ry’umunyamuryango wabo.

Mu ibaruwa, abo mu muryango wa Rutabana bavuze ko yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50.

Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri, nyuma ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.

Uwo muryango uvuga ko wakiriye amakuru ko Rutabana afunzwe mu buryo butemewe n’abarwanyi b’umutwe ukorere muri Repubulika Iharnira Demokarasi ya Congo witwa RUD Urunana, biturutse kuri Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika bahoze mu buyobozi bw’uwo mutwe na Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa.

Mu kiganiro Diane Rutabana yahaye BBC, yavuze ko aherutse guhamagarwa n’umuntu, akamumenyesha ko yatumwe na Kayumba Nyamwasa ngo amuhumurize.

Uyu mugore yavuze ko yagiye ahabwa amakuru atandukanye, bamwe mu bagize RNC bakamubwira ko umugabo we ameze neza mu gihe abandi bamubwira ko batazi aho ari.

Ati “Nyuma nabazaga bamwe bakambwira ngo ni ikibazo cy’umutekano ariko aho ari bazi ko ameze neza. Ayo ni amakuru nahawe n’abantu bane bo muri RNC. Bucyeye bwaho undi wo muri RNC arampamagara arambwira ngo yatumwe n’uwo muyobozi wabo ngo ’Kayumba yambwiye ngo nkuvugishe nguhumurize".

Nyamara ibyo bihabanye n’ibyatangajwe n’umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki uherutse kwandika ibaruwa, agaragaza ko nabo batazi aho Ben Rutabana aherereye, ndetse bashishikariza umuryango we kwitabaza ibihugu Rutabana afitiye ubwenegihugu bikabafasha.

Muri iyo baruwa, Nayigiziki yagize ati “Aho mugenzi wacu yaba yaragiye cyangwa ari, ntabwo yahagurutse agiye mu rugendo cyangwa mu butumwa yahawe n’ubuyobozi bw’Ihuriro nyarwanda nkuriye.”

Diane Rutabana yumvikanishije ko RNC ishobora kuba iri inyuma y’izimira ry’umugabo we kuko na mbere yo guhaguruka mu Bubiligi ngo yari yarabwiwe ko nasubira muri Uganda azafungwa.

Ibyo kandi Diane abishingira ku makimbirane umugabo we yari afitanye na muramu wa Kayumba Nyamwasa ushinzwe ubukangurambaga muri RNC witwa Frank Ntwali.

Yagize ati “ Abo ni abantu bo muri RNC babivuze kandi ntabwo babivuze mu ibanga”.

Uyu mugore yemeza neza ko RNC izi aho umugabo we ari, agasaba ko agaragazwa mu maguru mashya.

Rutabana yari afitanye ubwumvikane buke na Kayumba Nyamwasa, bashinjanya ko Kayumba ashaka kwiyegereza abo bafitanye isano, ndetse ngo Rutabana yababajwe n’abantu bafatiwe muri Congo mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba, ubu bari mu nkiko mu Rwanda.

Rutabana ngo yarakajwe n’uko inama ze zitubahirijwe kuko bajya gufatwa yari yababuriye. Ngo Kayumba yahaye itegeko Major Habib Mudathiru wari uyoboye izo ngabo kubavana muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, aho bazahabwa inkunga zihagije kurusha izo bahabwaga hafi y’u Burundi.

Uburakari bwa Rutabana agashaka kwaka ibisobanuro Kayumba wagushije ingabo zabo mu biganza by’uwo bahanganye, ngo byaba impamvu yatumye ashaka ‘kumwumvisha’ kuko umusirikare muto yari ashatse kubaza byinshi ‘Jenerali’, ndetse bikekwa ko ubwo Rutabana yajyaga muri Uganda yari agiye mu bikorwa bya gisirikare, arenze ku gushaka kwa Kayumba.

Amakuru atandukanye ari kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ariko adafitiwe gihamya, ari kuvuga ko Ben Rutabana yaba yariciwe muri Congo aciwe umutwe. Ngo yaba yicishijwe ku kagambane ka Kayumba ngo atazamena amabanga y’uwo mutwe na Uganda dore ko yari atangiye gushwana nabo.

Noble Marara aherutse gutangaza ko Kayumba Nyamwasa afite uruhare runini mu ibura rya Rutabana.

Marara yavuze ko Kayumba ari umwe mu babangamiye bikomeye abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba hanze kuko abahozamo umwiryane kubera icyenewabo, ku buryo asanga ntacyo bazageraho.

Rutabana yakunze kugenda muri Uganda kimwe na bagenzi be bo muri RNC nta nkomyi, ari mu bikorwa bya RNC byo gushaka ubushobozi n’abayoboke, abifashijwemo n’inzego zirimo urushinzwe ubutasi bwa gisirikare, CMI n’urw’iperereza ry’imbere mu gihugu, ISO.

Bivugwa ko ifatwa rye ryagizwemo uruhare na CMI atanzwe na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Ndikumana 2019-10-18 04:32:23

Haaaa Zankotsa zo kwa Rwigara se ko zitavuga noneho se bazavuga ko ari urwanda ra ah.

2
Hb.serious 2019-10-10 20:19:24

Utangiyekwirenza abayobokebe,uwo batavugarumwe yamukorera ibingana iki?Nibakomeze bivemo nk’inopfo, akebo agereramo abanyarwanda batavugarumwe nawe muri uganda nawe nagasogongereho ndavuga RUTABANA

3
Noel 2019-10-10 14:36:32

Iby nibyiza kbx

4
bimawuwa 2019-10-10 13:09:40

Baramara ubwabo ku bwabo bataranagera Kigali ..ariko ubwo barese ibyo barimo umuntu umwe kugiti cye abe afite ikibazo cye bwite abantu bamujye inyuma ngo tujye kurwana dufate igihugu akiri kuri bwa buyobozi nabwo mwavuganaga kumukurikira rero kubera ibibazo bye yagize bituma udashobora no kugaruka iwanyu ngo urashaka kuza uri afande wumva Atari uburwayi. muri abo bantu bose bari hanze biyita ko barwanya reta ya Kigali nabahoze mu butegetsi bakwirukanwa kubera amakosa yabo bagahita bahunga bakanabikuramo urwango rutuma inzira karengane rubigwamo.ibyo ni selfish ku kwinda ushaka ubuyobozi ugakoresha abanda bantu kugirango ubugereho. nkubu ubajije uwo Ben yahunze iki yakubwira ibya muramuwe ese ni gute yahungira undi muntu we ntakibazo yarafite. ni some question wabaza abarinyuma ya kayumba icyo baharanira kumujya inyuma ko muguhunga kwe ntabwo yahunze ari uko ukuwe kumwanya yariho yanga ko azaba umuntu usanzwe gusa.hanyuma umuntu nkanjye nzagende mugwe inyuma ntakibazo mfitanye nu butegetsi ngo dukureho ubutegetsi buriho. sinzi kubra iki abantu batajya baba impamvu mbere yuko bajya inyuma ya bandi, umuntu yabwiye undi ngo njye ndi muri iriya mitwe irwanya Kigali nawe ndashaka ko uza undi aramusubiza kubera iki nza se undi nawe ngo turwanye reta yi gitugu aramusbiza hari igitugu se bigeze bakuzanaho wowe undi ngo hoya ariko hari abo bakizanyeho aramubwira none se ndarwanira nde aho wowe cg abo bandi undi oya twese uwasabwaga kwiyunga aramusubiza ati njye ntakibazo mfite rwose nta gitutu bari banzanaho ntanicyo njya mbona wowe komeza aho ngaho ubwo uzambwira. so abantu bakurikira ikigare gusaukishira mubintu bidafite akamaro ahubwo bizatuma utazongera kujya mu gihugu gusura umuryango wawe.

5
Kavukire 2019-10-10 10:30:24

Uwo mugore nareke gukomeza gusakuza. N’ubundi iyo Ben amubwira aho agiye byari kurara bigeze i Kigali !!

6
Veteran 2019-10-10 08:09:58

Kirya abandi bajya kukirya kikishaririza.
Abanyarwanda bose bashimutiye Uganda baborezwa igufa abandi bahasiga ubuzima kubera RNC bigizemwo uruhare nabo ba Ben Rutabana, none nawe yiboneye koko ko Rutabana koko uruki? Urupfu cg urukundo? Ngaho rero nawe niyiyumvire icyo abandi bumvaga icyo gihe yashumizaga ISO na CMI.

7
Cokozabahizi 2019-10-10 07:34:22

Selon l’ONU,la « disparition forcée » est considérée comme un crime contre l’humanité. https://twitter.com/ONU_fr/status/1179849098507296769

8
Moïse 2019-10-10 07:21:50

Nibakomereze Aho Bimene Inda
Uwanga u Rwanda Ntakabeho

9
Dieudonne Hakizayezu 2019-10-10 06:58:02

Ariko ubundi umuntu uzi ubwenge cg se uzi Kayumba ni gute yemera gukorana nawe koko?

Muzamuha amafr yo gutegura urugamba ayirire, mumwoherereze abana bo kujya ku rugumba abicishe ngo hato na hato badatwara imyanya bene wabo, nibakubitwa abihakane!!

Umuntu utangiye kurigisa abayoboke be akiri mw’ishyamba mwumva afashe igihugu kitarimo abayoboke be byagenda gute? Nimuve ku giti mujye ku muntu!!!

10
sanvura 2019-10-10 06:29:13

ese uyu yajyaga I bugande avuye mu bubirigi agenzwa n’iki. ubwo si ukwenywgeza ya migambi mibisha ya RNC yo kuzonga abanyarwanda bariyo? hanyuma ngo agenda abwiye umugore ko afitiye shebuja ubwoba ngo ko batari kunvikana. n’ubwo Atari uwo kuririrwa ubwo uwo mugore aratabarwa nande ko atari président museveni ko atari président kagame. keretse wa mugani natakambira ababirigi ngo botse igitutu iyo RNC ikamurekurira umugabo naho ubundi abuze kirengera nk’impfubyi

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza