IGIHE

Perezida wa Centrafrique ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane

0 4-08-2021 - saa 14:01, IGIHE

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama azagirira uruzinduko mu Rwanda.

Amakuru avuga ko mu ruzinduko rwe, azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, hagasinywa n’amasezerano hagati y’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi mu ngeri zirimo iz’umutekano n’ishoramari.

Perezida Paul Kagame yaherukaga guhura na Touadéra muri Mata uyu mwaka ubwo bahuriraga muri Angola, mu nama ya kabiri y’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yigaga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique yabaye muri Mata uyu mwaka.

Mu Ukwakira 2019 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Repubulika ya Centrafrique rwasojwe ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli no guteza imbere ishoramari ndetse n’ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho n’impande zombi.

Icyo gihe Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Touadéra, aho yanahawe umudali w’icyubahiro witwa ‘Grand Croix de la Reconnaissance’, umuyobozi w’Umujyi wa Bangui amushyikiriza urufunguzo rw’uwo mujyi nk’ikimenyetso cy’uko yagizwe umuturage w’icyubahiro wawo.

Ku buyobozi bwa Perezida Touadéra, umubano w’u Rwanda na Centrafrique warushijeho gutera imbere mu nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi bifitanye mu by’umutekano, ari nayo yahereweho u Rwanda rwohereza umutwe w’ingabo udasanzwe muri icyo gihugu mu mpera z’umwaka ushize, kugira ngo ubungabunge umutekano mu bihe bikomeye by’amatora, nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko.

U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bifite ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSMA).

Touadéra agiye kuza mu Rwanda mu gihe guhera kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwohereje batayo igizwe n’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Hejuru y’ubufatanye mu by’umutekano kandi, u Rwanda runafitanye amasezerano na Centrafrique mu by’ubucuruzi.

RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Centrafrique kuwa 3 Gashyantare uyu mwaka, aho yagabanyije amasaha y’urugendo akava kuri 15 akagera kuri atanu n’igice gusa, kandi ikaba ihakorera ingendo ebyiri mu cyumweru.

Icyo gihugu cyahaye rugari abashoramari b’Abanyarwanda. Mu byo Perezida Touadéra yemereye abashoramari b’abanyarwanda muri Mata uyu mwaka ubwo bagiriraga uruzinduko muri Centrafrique, harimo ko ibikorwa byabo bizasonerwa imisoro mu gihe gishobora kugera ku myaka 10.

Perezida Touadéra arashaka ko abashoramari b’Abanyarwanda bamufasha kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere, bagakora ubuhinzi bugezweho muri icyo gihugu kuko uretse kuba kitabona ibiribwa bihaza abaturage bacyo, ubutaka bwacyo bufite ubushobozi bwo kuba bwahaza ibindi bihugu cyane nk’ibituye mu bice by’ubutayu biri mu Majyaruguru ya Centrafrique.

Mu bindi Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko byakorwamo ishoramari ritanga umusaruro, harimo urwego rwa banki, ari na rwo nkingi ya mwamba yo guteza imbere urwego rw’abikorera muri rusange,urwego rw’inganda, runakubiyemo urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka ku bwinshi muri icyo gihugu.

Amafoto agaragaza uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Centrafrique mu Ukwakira 2019

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w'Igihugu nk'u Rwanda
Ni ku nshuro ya mbere Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Bangui kuva mu 2016 Perezida Touadéra atorewe kuyobora Centrafrique
Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra asuhuzanya n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi
Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bayobozi bakuru muri Centrafrique bamuhaye ikaze ku kibuga cy'indege
Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yagendaga asuhuza abayobozi batandukanye ba Centrafrique
Perezida Kagame na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Centrafrique byinjiye mu bihe bishya by’umubano, nyuma yo gusinya amasezerano mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli no guteza imbere ishoramari
Ibendera ry'u Rwanda ryari ryazamuwe hose
Ibyishimo byabasabye bakubise amaso abakuru b'ibihugu byombi
Perezida Kagame na Perezida Touadéra bagendaga basuhuza abaturage bagaragazaga akanyamuneza mu duce dutandukanye i Bangui
Abakuru b'ibihugu byombi bishimiwe cyane n'abaturage
Abaturage benshi bari biteguye kwakira Umukuru w'Igihugu ku mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Bangui
Abaturage benshi bari bafite ibyishimo byo gutera imboni Perezida Kagame. Benshi baserutse bitwaje amabendera arimo n'ay'u Rwanda
Beretswe urugwiro ubwo bagendaga basuhuza abaturage mu nzira bagana ku Ngoro y'Umukuru w'Igihugu
Ibyapa byinshi byo mu Mujyi wa Bangui byari byashyizweho amafoto aha ikaze urugendo rwa Perezida Kagame mu Mujyi wa Bangui muri Centrafrique
Abanyarwanda baba muri Centrafrique bahaye ikaze Umukuru w'Igihugu. Mu kugaragaza urukundo bafitiye umuco Nyarwanda, intore ziyerekanye mu muhamirizo gakondo
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, wamwakiriye mu biro bye
Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, yakiriye ku meza Perezida Kagame
Byari ibihe by'akanyamuneza mu isangira ry'abakuru b'ibihugu byombi
Umubano w'ibihugu byombi washimangiwe no gusangira no kwifurizanya ibyiza mu bihe biri imbere
Isangira ryahuje abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Centrafrique ryitabiriwe n'abandi banyacyubahiroku mpande zombi
Perezida Touadéra yambika Perezida Kagame umudali w'ishimwe nk'umuturage w'indashyikirwa w'Umujyi wa Bangui
Perezida Kagame yahise anahabwa icyemezo cy'ishimwe
Perezida Kagame yashimye Guverinoma ya Centrafrique kubera icyubahiro yamuhaye cyo kumwambika umudali w'ishimwe
Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, yashimye umubano uri hagati y'igihugu cye n'u Rwanda
Perezida Kagame yahawe urufunguzo rw’Umujyi wa Bangui nk’ikimenyetso cy’uko yagizwe umuturage w’icyubahiro wawo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza