IGIHE

Perezida Kagame yavuze uko Uganda yamusabye ko Abanyarwanda basubukurayo ingendo akabyanga

7 29-01-2020 - saa 20:16, Ferdinand Maniraguha

Perezida Paul Kagame yavuze ko yanze ubusabe bwa Uganda bwo kubwira abanyarwanda ko bakongera gukorera ingendo muri iki gihugu cy’igituranyi nyuma y’uko kirekuye abanyarwanda icyenda bari bahafungiye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Uganda yarekuye abanyarwanda icyenda mu magana y’abari bafungiye ku butaka bwayo, barimo abari bamaze imyaka igera kuri ibiri bafunzwe nta byaha bigaragara bashinjwa ahubwo bakorerwa iyicarubozo amanywa n’ijoro.

Abo banyarwanda barekuwe ni bamwe mu magana y’abo u Rwanda rwakunze gusaba Uganda kurekura, ruvuga ko bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagatotezwa, ntibagezwe mu butabera bamwe bagakurizmao no gupfa.

U Rwanda kandi rwagiye rwinubira uburyo Uganda ikorana n’imitwe ishaka kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Byatumye muri Werurwe umwaka ushize, rugira inama abaturage barwo yo guhagarika ingendo zijya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, anabifuriza umwaka mushya wa 2020, yavuze ko Uganda iherutse kumusaba kubwira abanyarwanda ko bakongera gutemberera muri icyo gihugu.

Yavuze ko Uganda yabihereye kuri abo banyarwanda icyenda yari imaze kurekura n’abandi bake barekuwe mbere, ikumva ko nawe yahita abwira Abanyarwanda ngo basubire gukorera ingendo muri Uganda bisanzuye.

Ati “Bahise bambwira bati mukwiriye kugira icyo mukora. Ngo mubwire Abanyarwanda baze muri Uganda. Uwabimbwiraga naramubwiye nti nta kibazo, ariko se nindamuka mbyemeye, uyu munsi n’ejo, n’ejo bundi Abanyarwanda bakongera bagafungwa n’abafunzwe mbere batararekurwa?”

Yakomeje agira ati “Murumva nzasubira kubwira Abanyarwanda ngo narababeshye, nimwongere muhagarike kujya muri Uganda ? Naramubwiye nti mutubabarire, mureke gufata abanyarwanda kuko n’abafashwe ntibigeze bagira ibyo bashinjwa imyaka n’imyaka. Ikindi nimurekere aho gukorana n’iriya mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nibikorwa gufungura umupaka bizahita byikora.”

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye n'umubano mwiza ari byo bikenewe

Perezida Kagame yavuze ko kubera umubano w’u Rwanda na Uganda utari wifashe neza, byanatumye umwaka ushize kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bikomera, kurusha uko byamworoheye mu 2017 ubwo yari ayoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ati “Nubwo ari ibihugu bike ariko byari bigoye kurusha kuyobora umugabane wose ariko ubuyobozi bwaba ubw’igihugu kimwe n’igihugu cyanjye mpura n’impogamizi kandi ari igihugu kimwe nkanswe umuryango. Ngira ngo muzi ibibazo twahuye nabyo n’abaturanyi bacu ariko by’umwihariko umuturanyi wacu mu majyaruguru, Uganda.”

Yavuze ko intego za EAC ari ubufatanye , kwihuza n’imigenderanire myiza y’abayituye , gusa ngo ntabwo bipfa kwikora.

Yavuze kuba EAC yifuza gufungurirana amarembo hagati y’ibihugu biyigize bitazikora.

Ati “Kuyikuraho [imipaka] ugomba kugira icyo ukora, ugomba gutsura umubano n’abaturanyi. Ukabafata nk’uko bagufata. Ntabwo wahiga abantu bo mu kindi gihugu ngo ugaruke uvuga ngo ibintu by’imipaka ntacyo bivuze.”

Yavuze ko nubwo imipaka yakurwaho hagati y’ibihugu, kuba abaturanyi bitazavaho kandi bizahora bisaba kubanirana neza.

Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose udashaka ko umuturanyi wawe agera iwawe, uba wamaze gushyiraho umupaka ubatandukanya nubwo mu bigaragara nta yindi mipaka yaba ihari.

Ati “Nzatembera ariko ningera ku rugo rwawe mvuge nti oya aha sinaharenga, uzaba wamaze gushyiraho umupaka hagati y’imiryango. Nibyo byabaye hagati y’u Rwanda na Uganda mu minsi ishize.”

Kubana nk’abaturanyi, Perezida Kagame yabigereranyije nko guturana mufite inzu z’ibyatsi, ko igihe cyose mwirinda icyatuma imwe ifatwa n’umuriro kuko ikongeza izindi.

Ati “ Iyo ufite inzu z’ibyatsi zegeranye, wirinda kunagamo umuriro kuko n’inzu yawe izashya. Inzu y’umuturanyi nifatwa n’umuriro, izakongeza n’iyawe. Niko ikibazo giteye, niyo mpamvu ubufatanye aricyo kintu cyiza.”

Yakomeje agira ati “Twize amasomo menshi. Tuzi ububi bwo gutwika inzu z’abandi, turabizi neza icyo bisaba. Twe ntabwo tujya dukina iyo mikino yo gutwika inzu z’abandi ariko dushyira imbaraga mu kurinda izacu ngo zidashya mu buryo bworoshye, kandi tugaharanira ko ushaka gutwika inzu zacu bizamutwara ikiguzi kinini.”

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano yo kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ku buhuza bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola, yitezweho kurangiza ibyo bibazo byose.

Perezida Kagame yavuze ko atahita abwira Abanyarwanda ngo bajye muri Uganda bisanzuye, atizeye niba ibyatumaga bahohoterwa byarangiye
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta aha ikaze abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda
Perezida Kagame yasangiye ku meza n'abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda
Dr Kimonyo Jean Paul, umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame yari yitabiriye
Ambasaderi wa Congo Brazzaville mu Rwanda ari na we ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Guy Nestor Itoua yashimye uko umwaka ushize wagenze
Perezida wa Banki y'Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal, nawe yari yitabiriye uyu musangiro
Perezida Kagame yijeje umwaka w'uburumbuke mu iterambere n'ububanyi n'amahanga
Itsinda ry'abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ku Nyundo risusurutsa abitabiriye

Amafoto:Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2020-02-06 06:18:06

Nyamara abitwa abanzi b’u Rwanda buri munsi numva bafatiwe cyangwa biciwe muri Congo. Ukuntu hafungwa imipaka iduhuza na Uganda aho gufunga iduhuza na Congo hanaturuka Ebola byambereye urujijo!

2
safari charles 2020-02-06 06:15:12

wowe witwa rurayi uzasome uko Israel ibihugu byabarabu bituranye byayanze ngo bishaka kuyisiba kwikarita ikabikubitira ahareba inzega byose byifatanije!

3
Dieudonne Hakizayezu 2020-02-06 06:15:02

Nyamara abitwa abanzi b’u Rwanda buri munsi numva bafatiwe cyangwa biciwe muri Congo. Ukuntu hafungwa imipaka iduhuza na Uganda aho gufunga iduhuza na Congo hanaturuka Ebola byambereye urujijo!

4
Rurayi 2020-01-31 00:54:55

Nonese ibihugu byose bibaye ibyanzi byanyu: Uganda, Burundi, Tanzania, South Africa mwarangiza ngo nimwe bazima!!!! Ahubwo murimungu mukarere

5
Fred k.50 2020-01-30 09:46:16

abanyarwanda tugoma kureba kure kuba Uganda yarafunguye abantu icyenda ntibivuzeko Uganda tubanye neza mugihe mu magereza ya Uganda hagifungiwe amagana yabanyarwanda binzirakarengane ...tutibagiwe ko Uganda ikiri gukorana nabahungabanya umutekano w’u Rwanda. He Kagame Paul mubyeyi wacu , imana yakuduhaye ishimwe kuko uduhitiramo icyaduha amahoro imana ijye iguha umugisha wibihe byose impuhwe nurukundo bikuranga uzabihorane. Thanks.

6
KNC 2020-01-30 04:44:34

Gusa H.E areba kure pe ,Humura M7 muzehe wacu arimaso cyane rwose
Ufunguye abantu 9 wumvako ugiye guheraho ujijishaaa oyaaaa .

7
Inzobere 2020-01-30 01:43:56

Imana Yaduhaye HE Kagame nka Perezida wacu nzayisingiza kugeza nshizemo umwuka.Nyakubahwa PK uri umuntu udasanzwe kabisa!!! Uzi kureba kure!!!!! Jye mu bumenyi bwa ntabwo mfite muri politike nsanze M7 kongera guhamagarira abanyarwanda gusubira mu gihugu cye nta mpuhwe adufitiye ahubwo arashaka abakandida benshi bazajya mu mitwe irwanya u Rwanda ku bwinshi ubundi agakomeza umugambi wo kudutwikira ubutaka butagatifu aricyo gihugu cyacu!!! Banyarwanda na kera na kare twisigaga tugakaraba amavuta ya Sulfo Rwanda Industries, tukarya umwero w’igihugu cyacu, tukambara imyenda iturutse mu Italy ( cfr Nyiragasazi shop) tukarya amavuta ya za USA..................n’ibindi ntarrondora!!Rero Banyarwanda mureke tuzinukwe umwanzi ace ukwe natwe duce ukwacu.

Kwamamaza