IGIHE

Perezida Kagame yavuze ku myitwarire ya Ingabire Victoire nyuma yo gufungurwa no ku rupfu rwa Kizito Mihigo

41 29-06-2020 - saa 03:00, Philbert Girinema

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri Ingabire Victoire ahawe imbabazi akava muri gereza, bimwe mu byari byaratumye afungwa, yasohotse agakomeza kubikora birimo n’imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ko mu gihe bikomeje, nta kabuza azashyirwa mu myanya umukwiriye.

Kuva mu 2010 ubwo Ingabire yatabwaga muri yombi, hakunze kuvugwa uburyo yakoranye inshuro nyinshi n’imitwe igamije guhungabanya u Rwanda, uhereye kuri FDLR n’indi.

Mu rubanza rwe icyo gihe yashinjwaga na Lt Col Nditurende Tharcisse wasobanuye ko bagiranye imishyikirano, Ingabire amusaba kwitandukanya na FDLR bagashinga umutwe w’abasirikare wa FDU-Inkingi, ndetse ko yanamwoherereje itike kuri Western Union, bahurira i Kinshasa mu 2008 na Brazzaville babiganiraho. Mu biganiro byabo, ngo bategura ibikorwa by’iterabwoba n’intambara mu Rwanda.

Nyuma y’uko afunguwe mu 2018, yakunze guhamagazwa n’inzego zishinzwe iperereza kugira ngo zimubaza ku mikoranire ye n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu. Ingero za hafi ni nyuma yo mu Ukwakira 2019, ubwo mu Karere ka Musanze abantu bitwaje intwaro bagabye ibitero mu baturage, bica 14 mu buryo bubabaje abandi barakomereka. Abagabye icyo gitero bemereye itangazamakuru ko baturutse mu mutwe wa RUD Urunana, mu rwunge rw’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR FOCA na RNC.

Ni imitwe y’abarwanyi ishamikiye ku mashyaka atanu yishyize hamwe mu cyiswe P5, arimo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi) ya Ingabire; People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri.

Ku wa 19 Kamena, Umukuru w’igihugu yagiranye ikiganiro na François Soudan wa Jeune Afrique n’Umunyamakuru Nicholas Norbrook wa The Africa Report, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye guhera ku mubano w’u Rwanda n’amahanga, ku cyorezo cya Coronavirus, kuri politiki y’imbere mu gihugu kugeza no ku ngingo ziri kuvugwaho cyane muri iki gihe ku rwego mpuzamahanga zirimo n’urupfu rwa George Floyd, umwirabura uherutse kwicwa n’umupolisi muri Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko Ingabire yaburanishijwe agahamywa ibyaha birimo n’imikoranire ye n’imitwe yitwaje intwaro ifite uruhare mu guhungabanya akarere.

Yavuze ko na mbere hose amakuru y’imikoranire ye n’iyi mitwe yabonywe n’inzego z’u Rwanda ndetse na polisi yo mu bindi bihugu cyane mu Burayi, ari ibinti bishimangira umugambi we.

Ati “Urubanza rwe, abanyamakuru, abadipolomate n’indorerezo babashije kurukurikirana, rwabaye mu mucyo. Yarafunzwe, hanyuma hashize imyaka ibiri ahawe imbabazi. Twamubabariye nk’uko twababariye abajenosideri benshi mu gihe cyashize, tukabarekura batarangije igihano cyabo twizeye ko batangira ubuzima bushya.”

Yakomeje avuga ko ikibazo ari uko Ingabire yasohotse muri gereza akongera agasubira mu bikorwa byamurangaga mbere byo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro yo hanze y’igihugu ku buryo bisa n’ibyatumye yiyumva nk’intwari irwanira ukwishyira ukizana.

Ati “Nta kabuza batekereza ko u Rwanda rukeneye kuyoborwa n’umuntu uri ku rwego rwe, umuntu w’intagondwa. Ntabwo nzi umwanzuro ubutabera buzafata, ntabwo nzi ikizabaho. Gusa ikintu kimwe ni uko azashyirwa mu mwanya umukwiriye, uko dosiye ye yaba iteye kose.”

Ubwo Ingabire yavaga muri Gereza, yavuze ko ‘uko ninjiyemo niko nsohotse” kuko ngo n’ubundi yari yafunzwe nta mpamvu. Ni imvugo yanyuranyaga n’ubusabe bwe bw’imbabazi, aho yari yemereye Umukuru w’Igihugu ko aramutse ababariwe agafungurwa, yazaba intangarugero muri sosiyete nyarwanda, gusa byose yaje kubyigarika, avuga ko nta mbabazi yigeze asaba.

Ntacyo Kizito yaburanye igihugu

Perezida Kagame kandi yabajijwe icyo atekereza ku byavuzwe nyuma y’urupfu rwa Kizito wapfuye muri Gashyantare yiyahuye aho yari afungiye nk’uko byemejwe na Polisi y’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuntu uwo ariwe wese ugira uruhare mu kwangiza ubuzima bwe, ari we uba wikururiye ibibazo, hatitawe ku kuba ari umuhanzi cyangwa se undi n’ubwo yaba yarahawe igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro.

Yavuze ko yamenye Kizito nyuma y’uko ashimwe n’abantu benshi ku bw’ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika indirimbo, afata umwanzuro wo kumufasha.

Ati “Nafashe umwanzuro wo kumufasha. Twamwishyuriye amashuri mu Bubiligi no mu Bufaransa, nyuma aragaruka, nabwo guverinoma ikomeza kumufasha kubyaza umusaruro impano ye. Ku mpamvu ntazi, agirana imikoranire n’imitwe y’abagizi ba nabi kimwe na Ingabire.”

“Kimwe na we [Ingabire], yarafashwe, araburanishwa, arafungwa, arababarirwa. Kimwe na Ingabire na none yongeye kubikora nyuma yo gufungurwa. Uzi icyakurikiyeho: Polisi yamufashe agerageza kwambuka umupaka ngo yinjire i Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi ni ibintu bifite gihamya, nta kindi. Ni amakosa ye.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abanenga u Rwanda barushinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, bumva ko ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo kuva mu gihe cy’ubukoloni ari amakosa y’Abanyarwanda.

Yatanze urugero ku buyobozi bwa Habyarimana, avuga ko bwarangwaga na demokarasi mu maso y’Abanyaburayi hamwe n’ubuyobozi bw’u Bufaransa bw’icyo gihe bwamutera ingabo mu bitigu ariko ubu buri wese azi neza ko we n’abamufashaga bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe abashyize iherezo kuri ayo mahano yagwiriye igihugu, bafatwa n’imiryango itandukanye nk’abantu bahonyora uburenganzira bwa muntu.

Ati “Ibi ni ubuswa buhambaye rwose. Ku munsi w’urubanza, nizera ko nzabona amanota meza kurusha abaduciraho iteka bitwikiriye ubwisanzure. Naharaniye ubwisanzure n’uburenganzira bw’abaturage kurusha abo bose baduha amasomo. Gusa na none ntabwo turi intungane, usibye nta n’intungane ibaho.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rukora ibishoboka byose mu guharanira uburenganzira bw'abaturage barwo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Remerakaje Ezechiel 2020-07-01 02:13:48

Andika hano perezidawacyu Paul Kagame turamwemera abamusebya nabasebya urwanda baribenshe aho twavuye nahotugeze muterambete niwe tubikesha abanya Rwanda turamukunda nakomere turamushigikiye nintore !!

2
che 2020-06-30 04:54:32

You are right Mr. President!

3
Yao 2020-06-29 12:26:36

Nyamara Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Proud of our president. Yabivuze ko ntawuri intungane ibyo muge mubizirikana kandi nibitagenda neza nuko bitashoboka ko bigenda neza agitangira mission ye yo kubaka u Rwanda. Mbere yuko umunenga banza urebe niba ibyiza yakoze bidakwiye icyubahiro cyo ku rwego rwo hejuru. Nutamwifuriza ineza wese usibye kwigira nkana barabizi ko aho turi, uko duhagaze nikizere cyejo hazaza heza hu rwanda ni kubwe nImana yamutwoherereje. Thanks to God for his love that he created this President for us. Singe uzarota ntoye bwa HE KAGAME PAUL igihe nzaba ngeje igihe cyo gutora bwa mbere.

4
king.carlos. 2020-06-29 07:10:44

AMENNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNN YESU URI MWIZA IBIHE BYOSE0.

5
Ana 2020-06-29 06:27:58

Ingabire Ingabire tjrs uwo mwafunguye amarembo agasohokaubundi mugafunga iyo mitwe akorana n’a yo akayisanga hanze

6
mahoro jack 2020-06-29 05:27:52

Erega umunyarwanda iyo yumvise za RFI na VOA zimubwira ko atisanzuye nawe yumva koko ngo yaragowe. Muzajye iyo za Mississipi cyangwa Paris St Denis niho muzamenya neza uko mubayeho!

7
BIZIRAGUTEBA 2020-06-29 05:21:25

Uwo mugore ngo ni Ingabire victoire afite mission yamuzanye mu Rwanda , ubona ko yaje ameze nkuje gushaka urwiyenzo akora amakosa abizi neza ko leta cyangwa ubucamanza buzamufata bukamufunga , maze abamutumye bagaheraho bakwirakwiza inkuru ngo mu Rwanda ntabwisanzure buhare, President yabiteye imboni kera , bazakomeze bamucungire hanze , bashyiremo ubwenge , asigare muri politique y amagambo gusa.

8
John 2020-06-29 05:20:21

Amushubijemo ku mugaragaro. Agiye kumukatira ingahe noneho se bahu? Ariko ikidasanzwe, ndabona hari na ba Ministers na ba Governors bari bamaze iminsi ku ibere bashobora kumusangamo. Bazajya baganira iki buriya?

9
Providence 2020-06-29 04:08:16

Njye narumiwe!! Ubundi se ko na Muzehe wacu yagowe, ibyo bibazo byose bishatse gusobanura iki? Baramubaza impamvu Kizito yiyahuye, Hari uwo yabibwiye cg yagishije inama.? Ese bo ko baharanira amahoro, intambara yambere niyakabiri byabereye murwanda? Bareke kudutesha umwanya babaza ibibazo numwana atatinyuka kubaza. Muze ihangane tukurinyuma.

10
[email protected] 2020-06-29 03:39:41

Umukuru w’Igihugu yavuze ko "umuntu uwo ariwe wese ugira uruhare mu kwangiza ubuzima bwe, ari we uba wikururiye ibibazo, hatitawe ku kuba ari umuhanzi cyangwa se undi n’ubwo yaba yarahawe igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro."ukuri kutavangiye

11
[email protected] 2020-06-29 03:39:41

Umukuru w’Igihugu yavuze ko "umuntu uwo ariwe wese ugira uruhare mu kwangiza ubuzima bwe, ari we uba wikururiye ibibazo, hatitawe ku kuba ari umuhanzi cyangwa se undi n’ubwo yaba yarahawe igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro."ukuri kutavangiye

12
[email protected] 2020-06-29 03:39:40

Umukuru w’Igihugu yavuze ko "umuntu uwo ariwe wese ugira uruhare mu kwangiza ubuzima bwe, ari we uba wikururiye ibibazo, hatitawe ku kuba ari umuhanzi cyangwa se undi n’ubwo yaba yarahawe igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro."ukuri kutavangiye

13
Mwiza 2020-06-29 03:11:04

President amvugiye ibyo mpora mutekereza of ku munsi w,urubanza muzasanga abatanze mwijuru kko azi ibyo akora jye nibuka duhunguka ndumwana w,imyaka9 tuva ku gikongoro bafashe butare twahise tugaruka kubera inzara tuzi ko inkotanyi zitwica ariko twageze mu rugo bakajya baduherekeza kuvoma bakatuzanira ibiryo ninjoro bakaturinda nkotanyi murakabyara murakabaho by,iteka

14
Farouk Rashid 2020-06-29 03:10:43

U Rwanda rufite umuyobozi mwiza , abarutuye bakwiliye kumwiratira kuko atandukaye nabitwa "abategetsi"
Binafsi namuombea kwa Muumba amjalie Afya njema na umri mlefu ,azidi kuiongoza Nchi yake kuelekea kanani kwenye Nchi y, Asari na Maziwa.

15
JJM 2020-06-29 03:04:26

Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame,ntacyo atakoze gusa namwibwirira nti yiturize imirimo myiza akora Imana niyo iyizi,akomeze aterwe ishema n’abamushyigikiye,abatamwumva ni ba ntamunoza kandi muri societe ntibabura n’ubwo bisaba kubahozaho ijisho ngo hato ejo batadusubiza aho twavuye habi,icyo nisabira abanyarwanda ni ukwirinda amabwire bakajya birebera ibibakorerwa batagendeye mu kigare,kandi niba hagize urengana yagana ubutabera bukamurenganura ariko ako karengane ntikitiriwe leta, kuko abanyamakosa ntibazabura,IMANA yo mu ijuru ikomeze iturinde twese kuko turi bamwe amoko yazanywe n’abashaka inyungu zabo.

16
Kariwabo 2020-06-29 02:41:57

Kizito yishwe n’ishyari rye ngo ntashaka ko hari undi ushyirwa ku ibere nkawe. Reba rero uwo atashakaga gusangira nawe ibere, aba abaye Depite ndetse na Minister!!!!!!. K’umunyeshyari ikiba gisigaye ni ukwiyahura .!!!!!!!!!!!!!. Gukunda kuvugwa mu binyamakuru mpuzamahanga Nabyo ni ikindi! Inshuti ya Callixte Alias Major Sankara!!!???... Uwiyishe ntaririrwa kdi Uwiyahuye abanza gukubitwa mbere yo gushyingurwa. Iri ni isomo rikomeye.

17
Irumva Schadrack 2020-06-29 02:31:17

Muzehe wanjye reka abavuga ibyo bashaka babivuge burya ururimi ni inyama yijyenga kuko niwowe uzi aho wadukuye twebwe Abanyarwanda.

18
ngenzi 2020-06-29 02:23:43

Mugihe cyose umuntu acyibona mundorerwamo yamoko aba akirwaye akeneye umuganga witwa yesu , mureke gutigihe twubake igihugu cyacu.

19
Sekarongoro 2020-06-29 02:18:54

Ntabwo turi intungane, uretse ko nta n’intungane ibaho! Gusa twizera ko Muzehe Wacu ibyo yakoze bigoranye kubona undi wabikora. AMINA!

20
Gahutu 2020-06-29 01:53:53

Ariko #HE yaragowe asigaye abazwa n’inzererezi nka Ngabire ufite nyina wishe abatutsi akabamara i butamwa, ahubwo #RIB nikore akazi isubize inyamaswa muri Serengeti yatorotse parike

21
rwanda 2020-06-29 01:50:10

nk’uko HE abivuga abo bose biyita abaharanira uburenganzira bwa muntu ko badafasha ababukeneye uhereye iwabo?abo baroha mu njyanja bababuza kujy’iwabo ni bangahe?abirabura baba iwabo babayeho bate?muzamenyere ko bigeze basaba imbabazi abo bishe nabi babaziza uruhu rwabo?harya abajenosidere buzuy’iwabo ntibabakingiye ikibaba?bagirango se ntitwabamenye?

22
malcom x 2020-06-29 01:27:15

njye niba ari umuntu utaripfana ni H.E Paul Kagame kndi avugisha ukuri niyo mpamvu afitiwe ikizere kbsa! tukuri inyuma nyakubahwa

23
Innocent Murwanashyaka 2020-06-29 01:22:59

muze dufatanye kwiyubakira igihugu twirinde abaducamo ibice.erega nitutihesha agakiro ntawe uzakaduha, none Banyarwanda ubu Koko ninde watinyuka kuvuga ko tutabayeho neza?🤷uwabivuga yaba atazi kubaho mu mutekano icyo aricyo ubu ahantu uzabona ugenda igihe ushakiye usibye muri ibi bihe isi irimo guhangana n’icyorezo cya covid-19 nihe? igihugu cyacu gihite umutekano ndetse na climate nziza.muze dufashe abayobozi kumva ibintu kimwe twirinde ibibi tubona kuri izi mbuga nkoranyambaga.🙠🙠🙠God be with Us, Muzehe wacu komerezaho ku munsi w’urubanza bariya Bose bazatungurwa kuko ubuvbibwirako bari gukora neza nibatihana Imana izabahana.

24
Innocent Murwanashyaka 2020-06-29 01:22:59

muze dufatanye kwiyubakira igihugu twirinde abaducamo ibice.erega nitutihesha agakiro ntawe uzakaduha, none Banyarwanda ubu Koko ninde watinyuka kuvuga ko tutabayeho neza?🤷uwabivuga yaba atazi kubaho mu mutekano icyo aricyo ubu ahantu uzabona ugenda igihe ushakiye usibye muri ibi bihe isi irimo guhangana n’icyorezo cya covid-19 nihe? igihugu cyacu gihite umutekano ndetse na climate nziza.muze dufashe abayobozi kumva ibintu kimwe twirinde ibibi tubona kuri izi mbuga nkoranyambaga.🙠🙠🙠God be with Us, Muzehe wacu komerezaho ku munsi w’urubanza bariya Bose bazatungurwa kuko ubuvbibwirako bari gukora neza nibatihana Imana izabahana.

25
Innocent Murwanashyaka 2020-06-29 01:22:59

muze dufatanye kwiyubakira igihugu twirinde abaducamo ibice.erega nitutihesha agakiro ntawe uzakaduha, none Banyarwanda ubu Koko ninde watinyuka kuvuga ko tutabayeho neza?🤷uwabivuga yaba atazi kubaho mu mutekano icyo aricyo ubu ahantu uzabona ugenda igihe ushakiye usibye muri ibi bihe isi irimo guhangana n’icyorezo cya covid-19 nihe? igihugu cyacu gihite umutekano ndetse na climate nziza.muze dufashe abayobozi kumva ibintu kimwe twirinde ibibi tubona kuri izi mbuga nkoranyambaga.🙠🙠🙠God be with Us, Muzehe wacu komerezaho ku munsi w’urubanza bariya Bose bazatungurwa kuko ubuvbibwirako bari gukora neza nibatihana Imana izabahana.

26
Nkuranga jean 2020-06-29 01:10:33

Ubundi ibikirwa birivugira bazaze barebe iterambere u Rwanda rugezeho kdi ntiwatrara imbere utimakaje ubwisanzure bw’abo uyobora .HE turagukunda kdi tuzafatanya uko tubishoboye kose

27
Burudani 2020-06-29 01:00:15

Nyakubahwa Imana izahore ikuturibdiye uri mose wababyarwanda naho ingabire tumukeneye mugihome agabanye ivuzivuzi

28
Rwasa musabyimana emmanuel 2020-06-29 00:31:08

Nyakubahwa turagushima cyane abashaka kudusubiza inyuma bahane ndetse nabiba frw yabaturage bayamburwe abashumba ba musoni naba gasana police ibintu byose babigize ibyabo turabizi

29
Nshoje J 2020-06-29 00:08:17

HE Nibatanemera ko ubabwiza ukuri bajye bemera ko ushoboye rwose!! ndibuka ko wanababwiye ko muba mwabahaye amahirwe ngo nagato bafite baze Bagakoreshe bubaka (Igihugu) Nyamara ndi Ingabire njyewe nakabaye narubashye Iryo Jambo rya Nyakubahwa yavuze atyo!

Mubyukuri murashaka ko Umusaza abakorera iki koko? Mada nabandi bose mufatanyije mushyire hasi iyo myumvire yanyu, twubake Igihugu muve kugushukwa n’Amahanga ntacyo byabagezeho!

30
Xavier 2020-06-29 00:06:21

Muzehe turagukunda , tuzakora ibitwubahisha byose mubushobozi bwacu, naho uwo mugore Victoire RIB rwose nishaka irare imufashe kuko ni inkunguzi. thx

31
H.E 2020-06-29 00:01:44

Ndagukunda, Inzozi zanjye nukuzakorana namwe byahafi.Imana ikongerere imyaka myinshi cyaneee ikindi ntabwo tuzakwemerera ko ujya mukiruhuko kizabukuru tuzakomeza kigukenera, may God bless president Kagame and Rwandans as well. Abatwifuriza ibibi na makuba tubifurije kurama kugira ngo bashegeshwe n byiza Turimo kugeraho

32
Chrina 2020-06-28 23:58:09

"Nari nshonje murangaburira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari mu nzu y’imbohe muransura! Ndababwira ukuri ibyo byose mwakoreraga abaciye bugufi ninjye mwabikoreraga ".Mubyeyi wacu HE njye mbona ntaho mwatandukiriye kuri iyi Vanjiri kdi rwose njye numva n’aba birirwa bavuga ubusa nta gishya barenza kubyo mukora ahubwo badusubiza inyuma! Imana ikomeze kubaha imbaraga muri byose

33
kamoso 2020-06-28 23:43:42

Perezida wacu ariko ibikorwa bye birivugira nimumurinde kumubaza byinshi byahashize ahubwo mumuchallenging kuhazaza arinaho twese twerekeje amaso. urubyiruko dukeneye akazi akazi akazi. abazana abashoramali turabasaba kutirengagiza abenegihugu kuko aho tujya haba ari habi. abachina nabahinde m wibuke ko badahemba ..kubakorera niyo waba warize angana iki ufite ubumenyi bungana iki.. bagufata nk imbwa ya bo.. mutubarire rero byibuze muhe benewacu ubushobozi batange akazi..kuko nibe nabo bashyira mugaciro.

34
frank 2020-06-28 23:41:10

Naho umuntu yakora bibi nyuma agakora ibyiza aba atunganye.abashinga HE ntibashyira mu gaciro.kuba atihoreye birahagije.ubanza 12000 000 z’abaturage tumwifuriza ijuru Imana itazaduca amazi.

35
BJM 2020-06-28 23:31:28

Nibyo PRESIDA WACU AVUGA UKURI PE!Ariko Ingabire akwiye kumenya ko kuba yasubira mageragere ntacyo bimaze.Niyisubireho.

36
Rafiki 2020-06-28 22:57:32

Ntabwo amahanga ariyo agomba kutubwira ko tuyobowe nabi! Kandi nkuko his Excellence abivuze Ku munsi w’imperuka benshi bazaza inyuma ye ku rutonde rw’abakoze inshingano zabo. Ndamushimira ko atitaye ko inshingano ze azibazwa n’abanyamahanga ahubwo azibazwa n’abaturage ayobora ndetse n’izamubaza ibyo yakoze ku munsi w’imperuka.

37
Rafiki 2020-06-28 22:57:31

Ntabwo amahanga ariyo agomba kutubwira ko tuyobowe nabi! Kandi nkuko his Excellence abivuze Ku munsi w’imperuka benshi bazaza inyuma ye ku rutonde rw’abakoze inshingano zabo. Ndamushimira ko atitaye ko inshingano ze azibazwa n’abanyamahanga ahubwo azibazwa n’abaturage ayobora ndetse n’izamubaza ibyo yakoze ku munsi w’imperuka.

38
Rafiki 2020-06-28 22:57:31

Ntabwo amahanga ariyo agomba kutubwira ko tuyobowe nabi! Kandi nkuko his Excellence abivuze Ku munsi w’imperuka benshi bazaza inyuma ye ku rutonde rw’abakoze inshingano zabo. Ndamushimira ko atitaye ko inshingano ze azibazwa n’abanyamahanga ahubwo azibazwa n’abaturage ayobora ndetse n’izamubaza ibyo yakoze ku munsi w’imperuka.

39
Boss 2020-06-28 22:30:13

Ntabwo turi intungane ,ibyo muzehe yavuze ni ukuri,

40
Karuranga 2020-06-28 22:23:36

Wamugani wa HE niyo izaca urubanza.
Ingabire buriya arasubira mabuso ntakabuza.
Arababwira ntibumva ni kamere yabo.

41
Ephrem 2020-06-28 22:18:39

Muzehe wacu, nukuri turagushyigikiye, natwe niko tubibona, Imana izaguhembera ibyiza ukorera abanyarwanda rwose. kuko twizera ko
imikorere yanyu iyobowe na Nyagasani Imana ikunda igihugu cy’abanyarwanda.

UWITEKA AKOMEZE AKUYOBORE MUMIYOBORERE MYIZA IBARANGA.

Kwamamaza