IGIHE

Perezida Kagame yavuze ku kuba Perezida, amasomo yigira ku mateka y’u Rwanda n’ibyasenye igihugu

0 19-09-2024 - saa 11:28, Ferdinand Maniraguha

Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yigishije Umunyarwanda uwo ari we wese, ndetse aba n’igihamya cy’uko ikiremwamuntu cyifitemo ubushobozi bwo gusenya no kubaka bitewe n’amahitamo.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri, mu nama y’ubukungu izwi nka Asia Summit iri kubera muri Singapore.

Mu kiganiro cyayobowe na Richard Ditizio, Umuyobozi w’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Milken Institute, Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize, bituruka ku mahitamo Abanyarwanda bakoze kandi bakiyemeza kuyakurikiza.

Kimwe mu byo u Rwanda rushimirwa muri iyi myaka 30 ishize, harimo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu nzego zose by’umwihariko izifata ibyemezo, nk’aho mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ruza ku isonga n’abagore bagize 63.8%.

Perezida Kagame yabajijwe impamvu u Rwanda rwashyize imbere iyo politiki, avuga ko nta yandi mahitamo yari asigaye ngo u Rwanda rudasubira aho rwavuye.

Ati “Ibyo dukora byose tubikorera buri wese tutitaye ku gitsina cyangwa ikindi kidutanya. Twagize ibidutanya bihagije, twarize kugira ngo abaturage bacu bashyire hamwe tutategendeye ku bibatandukanya. Niyo mpamvu abagore bo mu Rwanda ubu bisanga mu burezi nka basaza babo, kandi inyungu zabyo twarazibonye.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko n’umuntu wese utekereza neza, adashobora gufata abantu bagize 52% by’abaturage b’igihugu cye, ngo abasigaze inyuma bityo yitege iterambere.

Ati “Sinzi uburyo wabigizayo. Ntabwo bisaba ubwenge bwinshi kumva ko udakwiriye kubasiga inyuma.”

Amasomo yigiye ku mateka y’u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byasigiye amasomo buri Munyarwanda, ari nayo ashingirwaho ku myanzuro yose ifatwa kugira ngo aho igihugu cyavuye kitazahasubira.

By’umwihariko we ku giti cye, Perezida Kagame yavuze uburyo yakuriye mu buzima bubi bwo kuba impunzi.

Ati “ Njye ubwanjye n’umuryango wanjye twabaye impunzi mfite imyaka ine, mba mu nkambi hafi imyaka 20. Hari amasomo aturuka muri ibyo, hanyuma n’amasomo y’amateka yacu aturuka ku byabaye mu 1994.”

Yakomeje agira ati “Amasomo yabivuyemo yanyigishije ko […] mu bihe nka biriya buri wese agira imyanzuro afata ku giti cye. Ukaba wacika intege ubwo ukaba urarangiye cyangwa se ugahitamo kuvuga uti ‘ngiye guhangana kugira ngo mbeho ngere kucyo nshaka’. Ku muntu ku giti cye ibyo bibaho, sinjye gusa byabayeho hari na bagenzi banjye mu gihugu babigenje gutyo. Uramanika amaboko upfe cyangwa se upfe urwana.”

Yavuze ko amaze kubona ako karengane u Rwanda rwari rurimo ndetse n’abandi Banyarwanda benshi, bafashe umwanzuro wo guharanira uburenganzira bwabo.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose yabikoraga adategereje ikindi gihembo cyangwa se umwanya mwiza.

Ati “Uyu munsi ndi Perezida, nta na rimwe nigeze ntekereza ko nzaba Perezida, byaraje mbijyamo ariko sibyo naharaniraga. Njye icyo naharaniraga ni uburenganzira bwanjye. Ni nako byari bimeze ku Banyarwanda benshi bahagarutse bakabirwanira.”

Kuba ari Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yavuze ko nabyo bimwigisha andi masomo yo kwigira ku mateka, kugira ngo yirinde ko amahitamo yagejeje habi u Rwanda, atisubiramo.

Ati “Iyo uri mu mwanya nk’uyu wanjye, birafasha. Uribaza uti ‘ese nzakora amakosa nk’ayakozwe mbere agatuma abantu bajya mu buhungiro cyangwa bakabura ubuzima, cyangwa se uzakora ibishoboka byose haba kuri wowe n’abandi? Njye rero ndi umunyeshuri mwiza w’amateka.”

Mu gihe hafi 75% by’Abanyarwanda bariho ubu bafite imyaka iri munsi ya 35, Perezida Kagame asanga ayo mateka azakomeza kubayobora baharanira guhitamo neza, kugira ngo bagere ku iterambere.

Ati “Buri munsi turabaganiriza, tukababwira ko nta na kimwe bakwiriye gufata uko babonye. Ibyo tubifuriza ni iterambere kandi rirashoboka, kurusha uko byoroshye gusenya.”

Yakomeje agira ati “ Amateka yacu atwigisha ibintu bibiri: Ko abantu bashobora gukora ibintu bibi bikomeye birimo no kwisenya ubwabo ariko nanone n’irindi somo ry’uko ikiremwamuntu cyifitemo uruhande rwiza rwakigeza ku hazaza heza. Twe rero mu Rwanda ibi byombi twabibayemo.”

Asia Summit Perezida Kagame yitabiriye, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri, ikazasozwa kuri uyu wa Gatanu. Yahuriranye n’uruzinduko arimo muri Singapore ruzarangira tariki 23 Nzeri 2024.

Perezida Kagame yavuze ko amaze kubona akarengane u Rwanda rwari rurimo, we n’abandi Banyarwanda benshi bafashe umwanzuro wo guharanira uburenganzira bwabo
Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yigishije Umunyarwanda uwo ari we wese
Mu kiganiro cyayobowe na Richard Ditizio, Umuyobozi w’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Milken Institute, Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize, bituruka ku mahitamo Abanyarwanda bakoze kandi bakiyemeza kuyakurikiza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza