Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Latvia.
Ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yatangiye kuwa wa 1 Ukwakira 2024. Yaganiriye n’abayobozi bo muri iki gihugu ku buryo bwo kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs batashye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwashyizwe ku isomero rya Latvia rizwi nka ‘The Castle of Light’.
Perezida Kagame niwe wa mbere wayoboye u Rwanda ugiriye uruzinduko muri Latvia, akaba n’uwa mbere mu bakuru b’ibihugu bya Afurika.
Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.
Latvia ni kimwe mu bihugu bito mu Burayi, aho kiri ku buso bwa kilometero kare 64,589, Umurwa Mukuru wacyo ukitwa Riga, aho washinzwe mu 1201.
Ni igihugu gituwe n’abari munsi ya miliyoni ebyiri z’abaturage. Hejuru ya 50% by’ubuso bw’igihugu bugizwe n’amashyamba, ibisobanura impamvu gikungahaye cyane mu bucuruzi bw’imbaho muri rusange.
Bitewe n’uko cyabonye ubwigenge mu 1991 kivuye mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, benshi bakeka ko abaturage bacyo bavuga Ikirusiya gusa si ko bimeze, kuko bavuga ururimi rwabo ruzwi nka Latvian rukaza mu ndimi zimaze igihe kinini ku Mugabane w’u Burayi.
Amwe mu mafoto y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Latvia
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!