Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, byagarutse ku bikorwa biri gukorwa mu iterambere ry’uyu muryango.
Umukuru w’Igihugu ni we Muyobozi wa Commonwealth kuva u Rwanda rwakwakira inama yawo yabereye i Kigali muri Kamena 2022.
Ibiganiro bye na Scotland byari bigamije kurebera hamwe ibikorwa biri gushyirwa mu ngiro mu iterambere ryawo.
U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth nyuma y’imyaka 13 rumaze ruwinjiyemo.
Ubwo yafunguraga inama yabereye i Kigali muri Kamena 2022, Perezida Kagame yavuze ko Commonwealth ikenewe kuko ari umuryango uhangana n’ibibazo Isi ifite, ku buryo byitabwaho aho kubirebesha ijisho rimwe.
Yatanze urugero ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu guhanga imirimo igamije gufasha urubyiruko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!