Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye akaba n’umwe nmu bashinze umuryango FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, tariki ya 23 Ugushyingo 2024 yizihije isabukuru y’imyaka 80 y’amavuko. Ni ibirori by’akataraboneka byabereye muri Serena Hotel mu Karere ka Nyarugenge.
Amakuru y’uko Rutaremara yategurirwaga ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yayamenye habura iminsi “itatu cyangwa ine” ngo bibe, ubwo yabonaga abana be bari kubitegura. Mu kubabaza, bamubwiye ko bizabera muri iyi hoteli.
Ubwo yari ageze kuri Serena Hotel, yahabonye abasirikare bakorera mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu, ariko ntiyabitinzeho kuko yibwiraga ko Perezida Kagame cyangwa Madamu Jeannette Kagame bashobora kuba bari hafi aho.
Mu kiganiro na One Nation Radio, Rutaremara yavuze ko“Nari ndi kubona abashinzwe umutekano, nibwira ko wenda umwe muri bo ari muri hoteli hirya aho ngaho.”
Rutaremara yinjiye ahateguriwe ibirori, ahabona abo mu muryango we, inshuti n’abo bakorana, ariko hafi ye hari intebe ebyiri zitari zicaweho. Muri uwo mwanya ntabwo yari yakamenye abagombaga kuzicaraho ariko yakomeje kubitekerezaho, aguma muri urwo rujijo.
Bitunguranye, Rutaremara yabonye Madamu Jeannette Kagame yinjiye muri ibi birori, yicara ku ntebe imwe muri za zindi ebyiri zari zasigaye. Byaramushimishije, aramusuhuza ariko anamubaza undi uri bwicare ku yindi ntebe.
Yagize ati “Nabimenye mbonye Madamu Jeannette Kagame aje. Ndamubaza nti ‘Ese ko hari indi ntebe?’ Aravuga ati ‘Simbizi!’ Yanguyeho, ndatungurwa cyane.”
Nyuma y’iminota mike Madamu Jeannette Kagame yinjiye, Perezida Kagame na we yinjiye ahaberaga ibirori. Rutaremera wemeza ko yatunguwe birenze ibisanzwe mu buzima bwe, yarahagurutse, asanga Umukuru w’Igihugu, ajya kumusuhuza.
Rutaremara yasobanuriye ko ku bwe, atashoboraga kugira igitekerezo cyo gutumira Perezida Kagame muri ibi birori, bitewe n’akazi kenshi Umukuru w’Igihugu aba afite, kari mu nyungu z’Abanyarwanda.
Ati “Njye ntabwo nashoboraga kumutumira kuko mu mutima wanjye nabonaga Perezida afite imirimo myinshi. Aba afite imirimo ireba Abanyarwanda twese, yo kutubwira ngo dukore, atekereza ibyakorwa, areba ibyapfuye kugira ngo abikosore ariko akagira n’imirimo yo hanze yo kudushakira kubaho.”
Mu gihe Rutaremara yabazaga uwatumiye umuryango wa Perezida Kagame muri ibi birori, yamenye ko umukobwa we uba muri Canada witwa Marie-José ari we wamuhamagaye.
Yagize ati “Uwamutumiye ni umukobwa wacu uba muri Canada. Yabikoze rwihishwa, atumira uriya muryango, baremera, baje ni ugutungurwa kunini kwabaye kuri njyewe. Uwo mwana wabisabye na we naramushimye.”
Rutaremara yatangaje ko umunsi yizihirijeho ibi birori ari wo wamushimishije cyane mu buzima bwe kurusha indi yose, asobanura ko yari kuba yarishimye ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zafataga igihugu, ariko ngo byivanze n’ibihe bibabaje bya jenoside u Rwanda rwavagamo.
Yagize ati “Ni wo munsi wanshimishije cyane kuva nabaho. Ubundi nari nzi ko nzishima twafashe Kigali ariko dufata Kigali tureba inkomere, reba jenoside, reba iki, ibyo byishimo ndabibura.”
Perezida Kagame yifurije Rutaremara isabukuru nziza y’amavuko, avuga ibyiza byaranze ubuzima bwe. Rutaremara yagaragaje icyifuzo cy’uko no mu gihe yazitaba Imana, ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ari ryo ryazamuherekeza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!