IGIHE

Ni iki cyihishe inyuma y’ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyamulenge muri Congo?

17 8-11-2019 - saa 16:05, IGIHE

Mu mezi make ashize, mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hubuye ubugizi bwa nabi bwibasiye abo mu bwoko bw’Abanyamulenge biganje mu batuye ako gace.

Ni ubugizi bwa nabi bukomoka ku bitero abaturage bagabwaho n’inyeshyamba bavuga ko ari iz’umutwe wa Mai Mai ziganjemo abanye-Congo biyita gakondo, bafata Abanyamulenge nk’abanyamahanga.

Ubutegetsi bwa Komini Minembwe muri Teritwari ya Fizi butangaza ko nibura abantu ibihumbi 70 bahungiye mu murwa mukuru w’iyo komini, mu gihe Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ubariyemo n’abahungiye mu tundi duce no mu mahanga bose bagera ku bihumbi 200 kubera izo mvururu.

Ibitero bikabije byubuye muri Nzeri uyu mwaka, ubwo abarwanyi ba Mai Mai bahukaga mu Banyamulenge bakabasahura inka, amaduka ndetse inzu nyinshi zigatwikwa ari nako bica bagakomeretsa abandi.

Abategetsi bo mu Minembwe bavuga ko ababatera ari abo muri Mai Mai bo mu bwoko bw’abafulero, aba-Bembe, aba-Nyendu n’imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga nka RED Tabara, na FNL yo mu Burundi .

Ni ibitero bikomeje kugabwa ku Banyamulenge, mu gihe iruhande rwabo hari ibirindiro by’Ingabo za Congo (FARDC) n’iz’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo (Monusco).

Burugumesitiri wa Komine Minembwe, Gadi Mukiza, aherutse kubwira BBC ko ukurikije uburyo baterwa ingabo za Leta zihari zirebera zikababwira ko nta mabwiriza zahawe yo kurwana, bifite ikindi bihishe.

Ati “Hari ibigaragaza ko bashyigikiwe kuko bafite amasasu atarangira, bafite umuriri utarangira.”

Mukiza yavuze ko imisozi myinshi yari ituweho n’Abanyamulenge isigayeho ubusa, imitungo yabo yaranyazwe n’inzu zabo ziratwikwa, bikaba byarahagaritse ubuzima bw’abaturage.

Ati “ Mu gasantere ka Minembwe niho hasigaye. Barahiga ahari umunyamulenge hose ngo bamwice, bamwangaze. Impunzi nazo zifite ibibazo byinshi. Dusigaranye isoko rimwe andi yarahagaze. Amashuri hirya ya centrre nta na hamwe biga. Amashuri menshi yarahiye andi yarasenyutse.”

Hari umutwe w’Abanyamulenge witwa Twirwaneho, wajyaga uhangana n’ingabo za Mai Mai n’abandi bashaka kubagabaho ibitero cyangwa kubasahura inka ariko Mukiza yavuze ko ubu nta mbaraga bafite kuko inyeshyamba za Mai Mai ziri kuza ku bwinshi kandi zikibasira abaturage badafite ibirwanisho.

Abatuye mu Minembwe bagiye bumvikana bavuga ko ingabo za Leta zanga ku batabara kuko ngo zisanga ari intambara y’amoko zitabona uko zinjiramo, nyamara abaturage bo bakavuga ko ibyo atari byo.

Umwe mu baturage yagize ati “Barwana abasirikare barebera, Mai Mai baraza bakabanyuramo bagatwika imihana iri imbere yabo n’inyuma yabo , bagafata inka bakazinyuza mu nkambi z’abo (abasirikare).”

Mukiza na we yemeje ko hafi y’ibiro bya Komine no mu bindi bice bya Minembwe hari ahari ibirindiro by’ingabo za Congo nyamara ngo ntacyo bakora ngo bahagarike ibitero bya Mai Mai.

Ati “N’aho bateye abasirikare babagayo bigasa nk’aho Mai Mai irushije ingufu ingabo za Leta, nibyo tutumva neza.”

Moise Nyarugabo, umudepite uturuka mu Minembwe yabwiye BBC ko ikibazo cy’ubwo bugizi bwa nabi bakibwiye abayobozi batandukanye barimo na Perezida Felix Tshisekedi bakabizeza kugikemura ariko nta cyakozwe.

Perezida Tshisekedi mu kwezi gushize ubwo yari mu ruzinduko mu Burasirazuba bw’igihugu yavuze ko yiteguye kuba yapfa ariko muri ako gace hakaboneka amahoro.

Nyarugabo yavuze ko ubwo bugizi bwa nabi bushobora kuba bushyigikiwe na bamwe mu bayobozi b’ingabo kuko hari ibyo Tshisekedi yategetse ko bikorwa ntibibe.

Ibyo abihera ku mutwe w’ingabo uba mu Minembwe Tshisekedi yari yasabye ko wasimburwa n’izo muri Bunia. Hashize iminsi mike izari mu Minembwe zaragiye zisiga ubugizi bwa nabi bwa Mai Mai bumeze nabi, zigenda izo muri Bunia zitaraza ngo kuko nazo zitari zakabonye abazisimbura.

Nyarugabo yagize ati “Nk’umukuru w’igihugu yatubwiye ko ababajwe n’ibyo bintu kandi ko agiye kugira icyo abikoraho ariko usanga abagomba kubishyira mu bikorwa ari bo bari mu mugambi wo gusenyera Abanyamulenge.”

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Congo buherutse gukorana inama n’abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda, u Burundi, na Uganda ngo bahuze imbaraga zigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.

Général Léon-Richard Kasonga, umuvugizi wa FARDC yavuze ko ubufasha bakeneye ku ngabo z’ibyo bihugu ari uguhanahana amakuru n’iperereza ubundi bakifasha ibikorwa byo kurwanya iyo mitwe.

Yagize ati “Dufite ubushobozi bwo kugaba ibitero , ntabwo twigeze dutumira ingabo z’amahanga ngo zize kudufasha ariko icyo dukorana ni uguhanahana amakuru n’iperereza. Turahamagarira inyeshyamba zose kurambika intwaro hasi kuko nyuma bizaba bibi.”

Burugumesitiri Mukiza yavuze ko ubuzima bw’Abanyamulenge bahungiye hafi ya komine buri mu kaga kuko nta bufasha bafite bwaba ubw’aho kuba, ibyo kurya, ubuvuzi, amashuri n’ibindi.

Yavuze ko banafite ubwoba kuko inyeshyamba za Mai Mai ziri mu birometero bitarenze umunani uturutse aho impunzi nyinshi ziri ku buryo isaha n’isaha bashobora guterwa nubwo ingabo za Leta ziri hafi aho.

Bamwe mu Banyamulenge bavuga ko mu kwezi gushize nibura inka zabo zisaga ibihumbi 26 zanyazwe n’aba Mai Mai.

Abaturage bavuga ko ubwo bugizi bwa nabi buri gukongezwa cyan en’imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga iboneka muri ako gace.

Abantu batandukanye barimo abanyarwanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagiye bamaganye ubu bugizi bwa nabi, ahanini bugirwamo uruhare n’imitwe irimo n’iyiterabwoba nka FDLR na RNC igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abanyamulenge ni umuryango mugari w’abaturage babarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’umupaka wayo n’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda.

Ubwoko bw’Abanyamulenge bwiganje cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’inkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika gihuza u Burundi na Tanzania hamwe n’agace k’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Zambia.

Politiki ya Congo yakunze kugenda ibagaragura, rimwe bakitwa abanyamahanga ubundi bakitwa abaturage bemewe ari nabyo byakomeje gukongeza kutarebwa neza n’abandi baturage biyumva nka kavukire ba Congo.

Inzu nyinshi mu Minembwe zaratwitswe, Abanyamulenge benshi bava mu byabo
Ubu bugizi bwa nabi Abanyamulenge bavuga ko bukorwa n'inyeshyamba za Mai Mai
Abanyamulenge bavuga ko ababagirira nabi baza ingabo za Leta zireba ntizitabare
Loni itangaza ko abantu bagera ku bihumbi 200 bavuye mu byabo mu gace ka Minembwe
Abanyamulenge benshi bahunze yubugizi bwa nabi bwa Mai Mai babayeho nabi
Bamwe mu bagizweho ingaruka n'ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyamulenge ni abana
Inzu zarasenywe amatungo arasahurwa
Imitwe yitwaje intwaro nka Mai Mai n'indi ikorera mu Burasirazuba bwa Congo irashinjwa kuba inyuma y'ibitero biri kugabwa mu Minembwe
Mu misozi miremire ya Minembwe hashize iminsi umutekano ari muke
Ifoto ya satelite igaragaza Komine ya Minembwe aho Abanyamulenge bibasiwe

Amafoto: Internet

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kaya 2019-11-10 14:40:40

Ikibazo cya Banyamulenge kimaze igihe, birababaje kubona hashize imyaka irenga 2 abantu bapfa , batwikirwa amazu , amatungo atemwa akanasahurwa , leta, UN , ni bihugu bikikije byose hakabura utabariza abantu bicwa. ngize emotion nsoma iyi nkuru. mwibaze aho plus de 150 villages, kandi ubwo village iba igizwe na mazu arega 200 voir meme 300 - 500. , mubare inka35000 , abantu bicwa babanje gukorerwa iyicarubozi ,.... bibaye ari ugutwika villages 2 cg 3 wenda byakunvikana , mwibaze 160 , gutwara inka 100 cg 500 byakunvikana wenda ariko 35000 mu mezi angahe, ayo matungo yose bayatwara abasirikare ba leta baraho , bazicuruza mu masoko , nshaka kubereka impanvu tuyita genocide , urebye social media Congo ( youtube , ... ) ubu zose zikangurira abaturage kwica abanyamulenge, . kuva batwitse village ya 1 muri 2017 , kugeza ubu nta TV , nta radio ya leta yigeze ivuga ko Minembwe hari ikibazo. ubu abantu bacitse kwicumu bose bamaze kwegeranywa hamwe , muri centres 4 cg 5 harimo na Minembwe, nta ONGs zibafasha, ubwo benshi barikwicwa ninzara , ningwara,...biteye agahinda , gahunda nukurandura umunyamulenge , kandi bikorwa en phase , gutwika no gusenya amazzu , gutwara amatungo , igicisaye ni phase finale yo kwica abo bantu bose. umuntu ufite uburyo yatabariza bariya bantu abikore. iyo phase yanyuma nababwiye bamaze kuyigerageza 2 ou 3 fois , abaturage bakirwanaho bakabatesha , isaha yose batera minembwe bakica impunzi zirenga 100000 ziriyo. MUTABARIZE MINEMBWE . reka mpinire aha, ntawabivuga byose , gusa mwabantu mwe biteye agahinda, ntaho bitaniye na 94.
Igihe merci quand meme nubwo mwatinze

2
HITAYEZU 2019-11-09 15:14:33

GUTWIKA??? NONE SE MURI CONGO NAHO HABA PARMEHUTU?? KO ARI IZI GUTWIKA KURYA INKA!!!

3
jimmy 2019-11-09 13:20:01

UBIRI INYUMA WESE NTIBIZA MUHIRA.

4
Junior 2019-11-09 13:16:33

Erega ukuri kurazwi nubwo abantu bacecetse gusa igihe kizagera abitwa ngo bakora biriya bizabagiraho ingaruka abobapfurero nababembe bamaranye imyaka50 nabanyamulenge kontakibazo bigeze bagirana erega byatewe nabifuzako abanyamulenge bashyira burundu. Umwanzi nakwerekako akwanga uzamuhisheko ubizi

5
Boss 2019-11-09 03:25:16

Twamaganye ubwicyanyi burigukorerwa abanyamurenge muri Congo minembwe

6
Nkurunziza 2019-11-09 02:43:08

Ni ibitero bikomeje kugabwa ku Banyamulenge, mu gihe iruhande rwabo hari ibirindiro by’Ingabo za Congo (FARDC) n’iz’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo (Monusco).

Bivuze ngo Leta ishyigikiye ubwicanyi ndetse na Monusco ni umusifuzi. Biragaragara ko ubu bwicanyi bufite ikibwihishe inyuma. ahubwo mujye mudutangariza n’ababifitemo inyungu nyinshi. Abanyamulenge ntibakwiye kwicwa isi yose irebera.

7
Xavier 2019-11-09 02:20:20

Buriya abanyamulenge bazagira amahoro asesuye nibaharanira ko intara ya kivu y’amajyepfo yigenga ,ikiyomora kuri DRC.Thx

8
Maniragaba Budamu 2019-11-09 00:51:22

Murakoze cyane kubuvugizi bwibirikubera Minembwe ,mubyukuri ziriyantambara zimaze imyaka itatu abanyamulenge barikwicwa bakanyarwa ibyabo reta ya Congo irebera yewe ntanikanyakuru cyabivuga icyo muri Congo uretse BBC, Voa , ijwiry’amerika niyompamvu tubona kuko uriya ari génocide irigukorwa, bwana journaliste uhageze sur terrain gutara inkuru wakumirwa wabura icyo wandika nicyo ureka biteye agahinda directeur de cabinet ubwo yahagera ga bamusobanuriye ukobikibazo giteye agira agahinda asiga avuze ngo mbahaye 550 000$ buhembuze abantu agitangaje ageze ikinshasa yaravuze ngo amafaranga yibwe birababaje kbsa .turasaba reta y’urwanda gutabara ziriya nzirakarengane kd uwanda nabanyarwanda bibike ibyababaye ho mugire umutima nkuwo abasore babanyamulenge bagize bumvise ibirikubera kuri bene wabo bihutira kubatabara

9
ka 2019-11-08 22:14:09

Kuki imiryango iharanira uhurenganzira bwa muntu idatanga ikirego mu nkiko mpuzamahanga? Bazi kwirirwa bavuga ariko byagera gukora ngo cwe.

10
bimawuwa 2019-11-08 17:38:19

igihugu kinini nka congo udafite budget nini ntabwo ushobora kukizanamo amahoro, congo ikeneye budget nini ku mutekano wabo kugirango bazabone uko bahashya izo nyeshyamba. cg se bahe abanyamulenge uburenganzira bwo kwibohora baba igihugu ukacyo bagire reta yabo biridire umutekano.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza