Perezida Paul Kagame yavuze ku mpinduka zikorwa muri Guverinoma no kuba hari abayobozi bakurwaho bataramara kabiri mu myanya baba bashyizwemo, avuga ko byose bikorwa hashyizwe imbere inyungu z’umuturage.
Yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2025.
Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald wa Radio/TV 10 yabajije Perezida Kagame ku mpamvu z’impinduka zihuse zikunze gukorwa muri Guverinoma y’u Rwanda.
Yifashishije urugero rwa Guverinoma nshya yarahiye ku wa 19 Kanama 2024, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite ariko kuri ubu hakaba hamaze kubamo impinduka zigera muri eshatu.
Perezida Kagame yagaragaje ko iyo agiye gukora impinduka abanza gushyira imbere inyungu z’abaturage n’uburyo abayobozi bashyizwe mu nshingano bashyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.
Ati "Impinduka muri Guverinoma ntiziraba ahubwo, turacyari ku ntangiriro, ndabivuga mpereye ko bihera ku bintu byinshi, kandi n’imiterere y’igihe, imiterere y’igihugu, imiterere y’abantu, n’ikifuzo cy’ubuyobozi bw’igihugu buba bwifuza ko twakora ibintu neza, nta guta igihe, bishoboye no kugabanya icyo bidutwara, icyo bidusaba, byose bigakubira hamwe."
Yashimangiye ko kuba umuntu yakurwaho nubwo yaba amaze igihe gito nta kibazo abibonamo yemeza ko n’uwababazwa n’uko yakuwe mu nshingano ntacyo byaba bimubwiye.
Yagize ati “Mbikora nabanje kunyura muri izo nzira, iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka ntabwo nta umwanya, n’iyo narara ngushyizemo kubera ko ntacyo narinkuziho cyakangiza nkakibona umunsi ukurikiye ndakuvanaho,”
“Kuko si wowe mbona mbere mu kazi ndabona igihugu n’inyungu zacyo mbere na mbere. Ibyo kujya kuvuga ngo atababara, atarakara, n’iyo wagenda ukicwa n’agahinda ntacyo bimbwiye niba nakemuye ikibazo cy’abaturage cyangwa ikibazo rusange twese duhuriraho kugira ngo ibintu bikorwe neza.”
Perezida Kagame yavuze ko impinduka zabaye muri Guverinoma byaba nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu cyangwa mbere yayo gato byabaye bisa naho hari hashize igihe nta mpinduka zigaragara.
Yavuze ko ziba zigamije kugerageza gushakisha uburyo bwo gukora ibintu byinshi bishoboka kandi ku muvuduko ukwiye no kugabanya ibibazo abantu bahura nabyo.
Ati “Ibyo bituruka mu kureba ikiba gikenewe muri icyo gihe. Byose biva mu kugerageza ariko dufite ugushakisha gukora byinshi bishoboka, gukora ku muvuduko ushoboka kugira ngo bigabanye uburemere bw’ibibazo abantu bahura nabyo, byaba mu buhinzi n’ubworozi, byaba mu buzima, uburezi mu bikorwaremezo, byaba mu bikorera, umuntu ahora afite igishushanyo imbere cy’ibintu byose uko bikorwa, ubikora, hanyuma bikakwereka ikivuyemo noneho bigashaka ngo uko wabirebaga bigenda ugire uko uhindura.”
Yavuze ko iyo bigeze ku mikorere y’Igihugu hahsyirwa imbere inyungu z’abaturage b’u Rwanda no kureba niba ibyo bakwiye kuba babona babihabwa uko bikwiye.
Ati “Kuri njyewe sinzi wenda uko abandi babibona, imikorere y’igihugu cyacu ni ugukorera igihugu cyacu. Icya mbere nshyira imbere ni abaturage b’u Rwanda. Barabona ibishoboka byose bikwiye? Uko dushoboye? Hari ibyo tutageraho, hari ibyo tutabona kubera ko tutanabishoboye, tukanategereza igihe amikoro azabonekera wenda tukabikora. Ariko ku bihari, ku bishoboka barabona ibyiza bikwiye uko bishoboka cyangwa oya?”
Yashimangiye kandi ko muri ubwo buryo ababikora nabo baba bagomba gusuzumwa niba babishyira mu bikorwa uko bikwiye, cyangwa bashyiramo amarangamutima yabo, bagakora uko babyumba cyangwa bishakiye hakaba haba impinduka.
Umukuru w’Igihugu yanavuze ko hari ubwo babona ko umuntu ashobora gutanga umusaruro yitezweho bitewe n’umwanya arimo akaba yahindurirwa inshingano.
Perezida Kagame yavuze kandi ko hari ubwo mu gutoranya umuntu ushobora guhabwa inshingano, hashobora kubaho kumwibeshyaho ariko yagera mu nshingano ntatange umusaruro yari yitezweho.
Yakebuye abari mu Rwego rw’Abikorera nabo bashobora kudakora uko bikwiye yemeza ko hari umurongo bigomba guhabwa mu kureba inyungu z’igihugu.
Ati “Erega n’abikorera ntabwo ari banyamwigendaho, bikorera mu gihugu, n’iyo wikorera iyo ukoze nabi bifite undi byangiza. Rero hari inzego za Leta n’iz’abikorera tugomba gushaka uko bihuzwa kugira ngo byombi bikore neza byuzuzanye kuko ni igihugu tureba.”
Yavuze ko u Rwanda ruri kubakwa ku buryo rugira umuco ururanga muzima kandi wo gukora neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!