Impuguke muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ishinzwe ubukangurambaga, Mpayimana Philippe, yaganiriye na Padiri Nahimana Thomas, amubwira ko atigeze abura uko aza mu Rwanda nk’uko akunze kubivuga.
Padiri Nahimana ni umwe mu Banyarwanda barwanya Leta y’u Rwanda baba mu Bufaransa. Avuga ko afite “Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro”, we akiyita Perezida wo mu buhungiro.
Nahimana yumvikanye kenshi ku mbuga nkoranyambaga asebya Leta y’u Rwanda kugeza no ku Mukuru w’Igihugu.
Akunze kuvuga ko yangiwe kuza i Kigali kandi ko yimwe pasiporo na Ambasade y’u Rwanda.
Mpayimana umaze iminsi ari mu kiruhuko cy’akazi kuri uyu wa 9 Ukwakira 2024 yatangaje ko yageze mu Bufaransa, aganira na Nahimana, uyu wahoze ari umupadiri winjiye muri politiki amubwira ko yifuza kuza mu Rwanda.
Ati “Nashoboye kuganira na Nahimana Thomas, umwe mu banyapolitiki baranzwe cyane cyane no kubeshya no gushyiraho politiki yise iya Guverinoma y’u Rwanda iba mu buhingiro, nkaba narashoboye kumva ko yiyemerera rwose ko yifuza kuza mu Rwanda. Hari icyo yambwiye nifuza kumenya niba ari ukuri, ko yaba yarasabye pasiporo y’u Rwanda ntayibone.”
Mpayimana yasobanuye ko nyuma yo kuganira na Nahimana, yasanze atazi inzira binyuramo kugira ngo ahabwe pasiporo.
Ati “Gusaba pasiporo y’u Rwanda wari usanzwe uri impunzi bigusaba kwikura mu buhunzi, ukabuhakana, hanyuma ubwo uba utangiye inzira yo kwihuza n’igihugu cyawe. Ubwo rero umuntu w’umunyapolitiki udasobanukiwe n’inzira yacamo ari mu mahanga kugira ngo agaruke mu gihugu cye, nkaba nifuza ko rwose abantu babisobanukirwa.”
Mpayimana wiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2017 no mu 2024, yatangaje ko yiteguye gukomeza gusobanurira Abanyarwanda baba mu mahanga uko babona pasiporo y’u Rwanda, kugira ngo ababyifuza bajye barusura.
Yagize ati “Ndi mu bazabafasha kandi mpamya ko n’inzego z’ubuyobozi z’Abanyarwanda, mu Rwanda cyangwa mu mahanga, dukwiye gusobanukirwa inzira zitangirwamo ibyangombwa.”
Padiri Nahimana yavuye mu Rwanda mu 2005, asobanura ko yahunze bitewe n’uko atizeye umutekano we.
Akigera hanze, yinjiye muri politiki, ashinga urubuga rwa interineti yise ‘Le Prophete’, yahinduye umuyoboro w’icengezamatwara ry’urwango, guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2023, yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko yahuye na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, banoza umugambi wo gukuraho Leta y’u Rwanda. Uyu Mukuru w’Igihugu yari aherutse guhura n’abandi Banyarwanda barimo Gasana Eugène na we wahunze.
Umugambi wo guhungabanya ubuyobozi bw’’u Rwanda, Nahimana awuhuriyemo n’abandi Banyarwanda, baba abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa wa.
Nta wamenya niba Nahimana nyuma yo kuganira na Mpayimana, yiteguye guhinduka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!