IGIHE

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Amerika yashinje u Rwanda kwitambika umushinga wa gariyamoshi muri Congo

0 19-01-2025 - saa 09:57, Nshimiyimana Jean Baptiste

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutigeze rugira igitekerezo cyo kwinjira mu mushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uhuza ibihugu bya Angola, RDC, Zambia n’inyanja ya Atlantique, ndetse ashimangira rutigeze rwanga ko uwo muhanda ugezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu Ukuboza 2024, Perezida wa Amerika, Joe Biden yasuye Angola, anasura icyambu cya Lobito muri Angola ahari n’abandi bakuru b’ibihugu baganira ku mushinga wa Lobito, ugamije kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza ibi bihugu bikize kuri peteroli n’amabuye y’agaciro.

Ku cyambu cya Lobito hari umushinga munini wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi w’ibilometero 1300. Icyiciro cya mbere cyawo kizahuza Angola, RDC ndetse na Zambia.

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, Molly Phee, mu kiganiro yagiranye na AFP cyasohotse ku wa 18 Mutarama 2025, yakwije ikinyoma, avuga ko u Rwanda rwanze ko uyu muhanda wa gari ya moshi ugezwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Uyu mugore usigaje amasaha make muri uyu mwanya yanabeshye ko u Rwanda rwanze kwitabira inama yabereye muri Angola mu Ukuboza 2024, nk’ikimenyetso cy’uko rwanze ko uyu muhanda ugezwa mu karere ruherereyemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rukuta rwa X yatangaje ko u Rwanda rutigeze na rimwe rwinjira mu biganiro bifite aho bihuriye n’uyu muhanda wa gari ya moshi kimwe n’umuhora wa Lobito muri rusange.

Ati “Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, [Molly Phee] ni ikinyoma cyambaye ubusa. U Rwanda ntirwigeze rugira ubushake bwo kwinjira mu biganiro by’umuhora wa Lobito. Ni yo mpamvu igihugu kitigeze kinarwanya umugambi wo kuwagurira mu Burasirazuba bwa RDC, kandi nticyigeze gitumirwa mu nama ya Lobito yabaye mu Ukuboza 2024 muri Angola.”

Ku musozo wa manda ya Perezida Biden ugomba kubererekera Donald Trump ku wa 20 Mutarama 2025, ubutegetsi bwa Amerika bwagiye butangaza ibinyoma ku ngingo zitandukanye zirimo iz’umutekano wo mu karere.

U Rwanda rusanganywe umugambi wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi binyuze mu mishinga y’umuhora wo hagati n’uwa ruguru ya Afurika y’Iburasirazuba.

Kugeza ubu aho umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania uzanyura hamaze gushyirwa ibimenyetso ndetse amakuru yashyizwe ahagaragara ni uko u Rwanda rusabwa arenga miliyari 1,5$, Tanzania ari na yo ifite igice kinini cy’uyu muhanda igasabwa arenga miliyari 2,5$.

Amasezerano yo kubaka umuhanda Isaka-Kigali w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzaca ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Uzaba ureshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania uzaba ari ibilometero 394.

Hari kandi umuhanda wa kilometero 1500 uzaturuka Mombasa ukagera i Kigali unyuze muri Uganda ariko waradindiye. Ni mu gihe Kenya yo yari yaramaze kubaka igice cy’ibanze cy’uyu mushinga cya Mombasa-Nairobi.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda ntaho ruhuriye n'umushinga w'umuhora wa Lobito
U Rwanda rusanganywe gahunda yo kubaka imihanda ya gari ya moshi mu muhora wo hagati n'uwa ruguru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza