IGIHE

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ikizatuma ibiganiro bya Luanda bidasubukurwa

0 18-01-2025 - saa 21:01, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko niba Guverinoma ya RDC itemera kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ibiganiro bya Luanda bitazasubukurwa.

Ni nyuma y’aho Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 18 Mutarama 2025 atangarije abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko atazemera ko ibiganiro na M23 bibaho kuko ngo ni umurongo utukura.

Perezida Tshisekedi yagize ati “Munyemerere nerure. RDC ntizemera igitutu cy’abo hanze badusaba ibihabanye n’inyungu zacu n’ubusugire bwacu. Ntabwo tuzahwema gushimangira uruhande ruhagazemo, ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba nka M23 ni umurongo utukura tutazigera turenga.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko kwemera ko Leta ya RDC itaganira n’umutwe wa M23 ari umurongo utukura u Rwanda na rwo rudashobora kurenga, kandi ko bishobora kuzatuma ibiganiro bya Luanda bidasubukurwa cyangwa se ntibitange umusaruro byitezweho wo kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati “Kandi, ibiganiro bya Luanda ntibishobora gusubukurwa cyangwa ngo bitange umusaruro mu gihe RDC itagira ubushake buhamye bwo kuganira mu buryo butaziguye na AFC/M23. N’ibi ni umurongo utukura w’u Rwanda.”

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa n’abarwanyi ba M23 muri Teritwari zitandukanye za Kivu y’Amajyaruguru, byahawe izina ’Opération Caterpillar 2’. Zikoresha intwaro ziremereye, indege z’intambara n’ibifaru.

Akenshi iyo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rigabye ibitero mu bice bigenzurwa na M23, uyu mutwe ugaragariza umuryango mpuzamahanga uburyo abaturage n’ibikorwa byabo byibasirwa, unawumenyesha ko uzakomeza kubabera ingabo ibakingira.

Ukwinangira kwa Leta ya RDC mu gihe isabwa kwemera ibiganiro na M23, guca amarenga ko intambara yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu ishobora gukomeza kandi igafata intera yisumbuyeho.

Ni intambara yaba isubije inyuma intambwe zatewe mu biganiro bya Luanda biherutse gusubukurwa mu Ukuboza 2024, bitewe no gukomeza kwinangira kwa Leta ya RDC ku kuganira na M23.

Ubuyobozi bwa M23 busaba Leta ya RDC kwemera ibiganiro
Perezida Tshisekedi yatangaje ko Leta ya RDC izakomeza kugaragaza ko itazaganira na M23
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kwinangira kwa Leta ya RDC kwazatuma ibiganiro bya Luanda bidasubukurwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza